Hifuzwa ko muri 2035 umunyarwanda azaba yinjiza Miliyoni 6
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yatangaje ko u Rwanda rwifuza ko mu mwaka wa 2035, nibura buri muturage azaba abasha kubona mu mufuka we amadolari ya Amerika arenga 5,000 (asaga miliyoni 6 FRW) ku mwaka, avuye ku 1,000. Minisitiri Sebahizi avuga ko ibi biri mu rwego rwo kugera ku cyerekezo 2050, ku buryo hifuzwa ko […]
Australia: Umugore wari utwaye imodoka yahungabanyijwe n’inzoka ifite ubumara yamwizingiyeho
Polisi yo mujyi wa Melbourne mu Gihugu cya Australia yatangaje ko yatabajwe nyuma y’uko umugore wari utwaye imodoka inzoka imwinjiranye mu modoka yaratwaye yizingazingira ku kaguru. Uwo mugore yabwiye abapolisi ko yari atwaye imodoka ku muvuduko wa kilometero 80 ku isaha mu muhanda munini wa Monash, yumva ikintu ku kirenge cye arebye asanga n’inzoka yo […]
USA: Trump yahisemo Kash Patel ngo azayobore FBI
Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 30 Ugushyingo 2024, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika watowe, Donald Trump, yatangaje ko yifuza ko Kash Patel wahoze ari umunyamanga muri minisiteri y’ingabo akaba n’indahemuka kuri we, ayobora FBI, mu gisa nko kwerekana kwirukana umuyobozi uriho ubu, Christopher Wray. Patel, mu gihe cya mbere cya Trump wagiriye inama […]
Cote d’Ivoire: Umugore wa Gbagbo yagizwe kandida perezida w’ishyaka rye
Mu gihe kitagera ku mwaka mbere y’amatora y’umukuru w’igihugu muri Cote d’Ivoire, Simone Ehivet, wari umugore w’uwahoze ari perezida Laurent Gbagbo, yagizwe umukandida ku mugaragaro w’ishyaka rye . Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 30 Ugushyingo 2024, yakiriye kandidatire y’ishyaka rye bwite, “Movement of Capable Generations” (MGC), nyuma y’imyaka ibiri rishinzwe, i Moossou, umudugudu wavukiyemo […]
Igipolisi cy’u Burusiya cyateye utubyiniro tw’i Moscou kubera ‘kwamamaza ubutinganyi’
Ibitangazamakuru bya Leta byatangaje ko Igipolisi cy’u Burusiya cyagabye igitero ku tubari n’utubyiniro twinshi i Moscou mu rukerera rwo ku wa Gatandatu hakurikijwe amategeko ahana “poropagande zamamaza LGBT”. Nk’uko amakuru abitangaza, muri iki gitero, hafashwe telefoni zigendanwa, mudasobwa zigendanwa na kamera mu gihe abari mu tubyiniro basabwaga kugaragaza n’ibibaranga. Amashusho yagaragajwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga […]
Fizi: FARDC iravuga ko yishe abarwanyi 5 ba Twirwaneho i Minembwe
FARDC iravuga ko nibura abarwanyi batanu bo mu mutwe wa “Twirwaneho” bishwe abandi batatu barakomereka bikabije mu gico cyari cyatezwe Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku wa Gatanu, itariki ya 29 Ugushyingo 2024 mu gace ka Kalingi, i Minembwe, muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ni mu gihe Twirwaneho ishinja […]
Kigali yaje ku mwanya wa 2 mu mijyi ikurura abantu muri Afurika
Ku wa 28 Ugushyingo, Kigali yashyizwe ku mwanya wa kabiri mu mijyi yoroshye kubamo no gushoramo imari muri Afurika ku rutonde rwa Africa Report, urubuga rw’itangazamakuru rwo muri Afurika, na Jeune Afrique, ikinyamakuru gisohoka buri cyumweru cy’amakuru y’Igifaransa . Ni urutonde rwa mbere rw’imijyi 30 ya Afurika ikurura abantu cyane, rusuzuma ibintu nk’igenamigambi ry’imijyi, ibikorwa […]
Ruhango: Abantu bane batawe muri yombi bakekwaho gusenya imva no kugura ibyuma byari bizubakishije
Inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Ruhango ,zataye muri yombi abantu bakekwaho gusenya imva mu irimbi no kugura ibyuma byari byubakishije izo mva zashyinguwemo riherereye mu Murenge wa Ruhango . Abantu bane bari hagati y’imyaka 18 na 44, nibo bafashwe na Polisi y’u Rwanda ibashyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha mu Murenge wa Ruhango . Abatuye ahari […]
Kenya na Uganda bigiye kunga Ethiopia na Somalia
Ku wa Gatandatu, Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko we na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, bazafasha mu kunga Ethiopia na Somaliya mu makimbirane ashobora kurushaho guhungabanya akarere k’Ihembe rya Afurika. Ethiopia idakora ku nyanja, ifite ingabo ibihumbi muri Somaliya zifasha kurwanya inyeshyamba zifitanye isano na al Qaeda, yarakaje Leta ya Mogadishu ishaka kubaka […]
Perezida Biden ategerejwe mu ruzinduko azagirira muri Angola
Uruzinduko rwa Perezida Joe Biden muri Angola urwa mbere umuperezida w’Amerika agiriye muri iki gihugu cyo mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’Afurika ruribanda ku mushinga w’iyubakwa ry’umuhanda wa gariyamoshi uzafasha mu gutwara amabuye y’agaciro avanwa rwagati muri uyu mugabane ajyanwa ku cyambu cya Angola kirimo kwaguka. Perezida Biden kandi muri uru ruzinduko arashimangira ko hakenewe ituze […]