Rusizi: Guverineri yasabye abayobozi kwirinda guhurura baje kuzimya umuriro watse bareba

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yasabye abayobozi bashya b’Akarere ka Rusizi kwita cyane ku bibazo by’abaturage binyuze mu kubegera, bakirinda kuba nk’abahuruye baje kuzimya umuriro mu gihe umwotsi wacumbye bawureba. Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Ukuboza 2024, mu Karere ka Rusizi, ahabereye umuhango w’ihererekanya bubasha hagati y’abayobozi baherutse kwegura mu […]

Mu muhanda Gicumbi-Rulindo hongeye kuba impanuka hapfa umuntu

Mu Karere ka Gicumbi ,mu muhanda werekeza i Rulindo kuri Base,habereye impanuka yaguyemo umusore w’imyaka 24 y’amavuko. Imodoka yamugonze ni iyo mu bwoko bwa Toyota Coaster. Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 1 Ukuboza 2024, mu mudugudu wa Miyove, Akagari ka Miyove mu murenge wa Miyove ho mu Karere ka Gicumbi. Ababonye […]

Igisirikare cya Sudani cyongeye gufata ibice byo muri Leta ya Al Jazirah yigaruriwe na RSF

Kuri uyu wa Mbere, ingabo za Sudani n’ingabo zifatanije nazo zakajije umurego muri Leta ya Al Jazirah rwagati muri Sudani rwagati, zigarurira ahantu h’ingenzi mu majyepfo no mu burasirazuba bwa leta hagenzurwaga n’ingabo za Rapid Support Forces (RSF) zihanganye n’ingabo za Leta . Abasirikare bashyize ahagaragara amashusho yerekana ko bagenzura agace ka Um Al-Qura gahana […]

Kera kabaye Perezida Kagame na Tshisekedi bagiye guhurira i Luanda

Amakuru aturuka i Luanda aravuga ko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa 15 Ukuboza bazahurira muri uriya mu murwa mukuru wa Angola. Ni mu nama y’inyabutatu abakuru b’ibihugu byombi nta gihindutse bazahuriramo na Perezida João Lourenço wahawe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe […]

Kayumba Darina yambitswe Fiançailles

dar12-2556301733129128.jpg

Kayumba Darina, wabaye igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2022, yagaragaje ko ari mu rukundo rukomeye n’umuraperi Kimzer, aho yambitswe impeta y’urukundo. Ibi byatangajwe nyuma y’amaso y’abakunzi be yerekanye amafoto agaragaza iyi mpeta, akomeza kwishimira intambwe bateye mu rukundo rwabo. Kuva mu byumweru bitatu bishize, Darina yashyize hanze amafoto agaragaza impeta y’urukundo, atangiza […]

Burundi: Umugabo yishe nyina n’abana be 3 abatemaguye

Ubwicanyi bwakorewe abantu bane bo mu muryango bwabereye mu gace ka Nyabigozi, muri Komini ya Gisuru mu Ntara ya Ruyigi (mu burasirazuba bw’u Burundi). Hari kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 30 Ugushyingo 2024. Uwakoze aya mahano nawe wo muri uyu muryango yatawe muri yombi na polisi. Ni Umugabo witwa Pascal Baseka wishe abana be […]

Dore ibintu 5 benshi bavuga ko bazi ariko batazi

Hari ibintu byinshi abantu benshi bavuga ko bazi, ariko bitewe n’imyumvire cyangwa ibihuha byagiye byambuka, hari igihe biba ari ibinyoma. Ibi ni ibintu bituma twibaza niba ibyo twumva buri gihe ari ukuri. Muri iyi nkuru, turareba ibintu bitanu abantu bavuga ko bazi, ariko nyuma yo gusuzuma ubushakashatsi bwakozwe, twasanze bitari ukuri. Dore bimwe mu bintu […]

Karongi: Ukurikiranweho gusambanya umukobwa we afunzwe by’agateganyo

Umugabo wo mu Karere ka Karongi ukurikiranweho gusambanya umwana we w’umukobwa yahawe iminsi 30 y’igifungo cy’agateganyo, mu gihe avuga ko ibyabaye yabitewe n’ubusinzi. Urukiko rw’ Ibanze rwa Bwishyura rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma uyu mugabo ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umukobwa we w’imyaka 20 afungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza rikomeje. Dosiye iregwamo uyu […]

SIDA iravuza ubuhuha mu ndaya zo mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko ihangayikishijwe n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bukomeje kwiyongera mu bakora umwuga w’uburaya, aho ababarirwa muri 35% babana n’ubwandu bwako. Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, icyakora avuga ko n’ubwo bimeze bityo ariko, hari intambwe yatewe kuko bavuye kuri 50% mu myaka 10 ishize. Avuga ko impamvu ari bo bagaragaraho ubwandu cyane bijyanye […]