Mukantaganzwa Domithilla yagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga

Perezida wa Repubulika yagize Domitilla Mukantaganzwa, Perezida mushya w’Urukiko rw’Ikirenga, asimbuye Dr Faustin Ntezilyayo wari umaze imyaka itanu kuri izi nshingano. Amakuru dukesha Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), avuga ko “Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, mu ngingo yaryo ya 154; None ku itariki ya 3 Ukuboza 2024, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho […]

U Bubiligi bwahamijwe gukorera muri Congo ibyaha byibasiye inyoko muntu

Leta y’u Bubiligi yahamijwe gukorera ibyaha byibasiye inyoko muntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo gutandukanya abana batanu na ba nyina b’abanye-Congo. Ni ibyaha u Bubiligi bwakoze mu gihe cy’ubukoloni. Urukiko rw’Ubujurire rw’u Bubiligi mu mwanzuro rwasomye ku wa Mbere tariki ya 2 Ukuboza, rwanzuye ko abana batanu bavukiye muri Congo-Mbiligi kuri ubu […]

Syria: Inyeshyamba za HTS zirwanya Assad zikomeje gusatira Hama nyuma yo gufata Allepo

Ingabo za Leta ya Syria zishyigikiwe n’u Burusiya, zikomeje guhangana n’inyeshyamba, zongeye kubura imirwano, barwanira kugenzura undi mujyi ukomeye nyuma y’ifatwa rya Aleppo . Iyi mirwano biravugwa ko yabayemo “urugomo rukabije” kuva amakimbirane aherutse kubura yatangira mu ntambara yo muri Syria. Inyeshyamba zo mu mutwe wa Hayat Tahrir al-Sham (HTS) zari ziherutse kwigarurira Umujyi wa […]

Myugariro wa Crystal Palace wanditse “Nkunda Yesu” ku mabara y’abatinganyi ashobora guhanwa

gd3cizdwaaafh73.jpg

Myugariro wa Crystal Palace, Marc Guehi, ashobora gukurikiranwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza (Football Association) nyuma yo kwambara igitambaro cy’abakapiteni gifite amabara y’umukororombya maze akandikaho amagambo agira ati: “Nkunda Yesu” mu mukino wa Premier League wahuje ikipe ye na Newcastle United, warangiye amakipe yombi anganya 1-1. Abayobozi b’amakipe yo mu Bwongereza bari basabwe kwambara amabara […]

Musenyeri yasabye Leta na Kiliziya gukurikirana abatera urwenya bigize abapadiri

musenyeri_mbonyintege_yamaganye_abatera_urwenya_bigize_abapadiri_n_abasenyeri-42fb9.jpg

Kiliziya Gatolika yamaganye ibikorwa byo gusebya imyemerere yayo, bikorwa n’abantu bakina urwenya bigize abapadiri n’abasenyeri, nk’uko Musenyeri Smaragde Mbonyintege wahoze ari Umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi yabigarutseho. Yavuze ko ibi bikorwa bikwiye gukurikiranwa vuba na Leta, kugira ngo hatabaho gukomeza gutesha agaciro imyemerere y’Abakirisitu. Musenyeri Mbonyintege yabajijwe na Igihe uko Kiliziya Gatolika yakira ibikorwa […]

USA: Donald Trump yagize umuherwe mugenzi we Ambasaderi wa Amerika i London

Kuri uyu wa Mbere, itariki 2 Ukuboza 2024, Perezida wa Amerika watowe, Donald Trump yashyizeho umuherwe mugenzi we usanzwe ari umushoramari, Warren Stephens, ngo azabe Ambasaderi wa Amerika mu Bwongereza. Trump yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati: “Warren yahoze iteka arota gukorera Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nishimiye ko ubu azagira ayo mahirwe nk’umudipolomate wo hejuru, […]

Marina yavuze ku byo kwitereshaho amabuno muri Nigeria

mrin-3279e.jpg

Marina yanyomoje amakuru yari amaze iminsi avugwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yibagishije kugira ngo yongere ikibuno, avuga ko ibyo byavuzwe bitari ukuri kandi ko byamubabaje cyane. Yavuze ko abantu babihimbye, ashimangira ko ibyo bamuvuzeho byari ibinyoma. Ibi Marina yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo gutaramira abakunzi be mu Karere ka Rubavu, ku wa […]

Bamwe basoza mu marira, abandi mu mbyino

Umunsi wa nyuma wa buri kintu, n’umunsi wa marira. Amarira aterwa n’agahinda, cyangwa aterwa n’umunezero. Gusa ni bacye bawitegura. Iherezo ry’ikintu riruta intangiro yacyo,…. (Umubwiriza 7:8) Abantu benshi bakunda gutangirana ibintu n’ibikabyo byinshi, ikirori cyitwa launching akenshi kiza giteye ubwoba, cyangwa se gutangiza gahunda umuntu yifuza ko yitabirwa n’abantu benshi, rikana menyekana cyaneee. Uyu munsi […]

Nyamasheke: Sgt Minani ukekwaho kurasa mu cyico abantu 5 yatangiye kuburanishwa

Urukiko rwa gisirikare kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Ukuboza, rwatangiye kuburanishiriza mu ruhame urubanza ruregwamo Sergeant Minani Gérvais wo mu ngabo z’u Rwanda ukekwaho kwica arashe abantu batanu. Umushinjacyaha mu Rukiko rwa Gisirikare yabwiye Urukiko ko Sergent Minani aregwa icyaha cy’ubwicanyi ku bushake, kwica bidategetswe n’umukuru no guhisha no kuzimiza intwaro ku bushake. […]