Jacky afunzwe azira ibiterasoni

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rufunze Usanase Shalon uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Jacky, akaba akurikiranweho ibyaha birimo gukorera ibiterasoni mu ruhame. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yatangaje ko Jacky yatawe muri yombi ku wa Gatatu tariki ya 4 Ukuboza 2024. Dr Murangira yavuze ko uyu mukobwa akurikiranweho “gukora ibiterasoni mu ruhame, […]

Perezida Trump yikuye mu idini rya Presbyterian

webrns-brunson-trump1-121018-807x604.jpg

Perezida Donald Trump yatangaje ko atakibona nk’umwe mu bayoboke b’idini rya Presbyterian, ahubwo yishyira mu rwego rw’Abakirisitu badafite aho bahuriye n’amadini (non-denominational Christian). Yabivuze mu kiganiro cyihariye yahaye Religion News Service (RNS) mu buryo bwanditse. Trump yagize ati: “Nakomejwe mu idini rya Presbyterian nkiri umwana, ariko ubu nishyira mu rwego rw’Abakirisitu badafite aho bihariye mu […]

Rulindo: Umugabo yatemye umugore we,nawe ahita yiyahura

Mu Karere ka Rulindo,umurenge wa Buyoga,akagari ka Gitumba mu mudugudu wa Gitaba haravugwa inkuru y’umugabo watemye umugore we,nawe agahita yiyahuza umuti witwa Rava. Ibi byabaye kuri uyu wa Kane,tariki ya 5 Ukuboza 2024,aho umugabo witwa Munyengabire Augustin ufite imyaka 51 y’amavuko yatemye umugore we witwa Mukafureri Bernadette w’imyaka 47 y’amavuko aho yamutemeye mu murima amusanzemo. […]

RDF na UPDF ubu barakemura ibibazo byo ku mupaka kuri phone

Ingabo za Uganda n’iz’u Rwanda zirimo gukemura vuba ibibazo by’umutekano byambukiranya imipaka hakoreshejwe telefoni cyangwa inama itaziguye hagati y’abayobozi b’ingabo baturutse mu bihugu byombi . Ibi byatangajwe mu nama ya gatatu y’abayobozi b’ingabo zikorera hafi y’imipaka yabereye i Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru mu Rwanda. Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDF zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent […]

Mozambique: Abigaragambya 12 barashwe mu cyico mu munsi umwe

Abanya-Mozambique 12 barashwe mu cyico abandi 34 bakometswa n’amasasu, mu myigaragambyo yabaye hagati yo ku wa Gatatu tariki ya 4 Ukuboza no kuri uyu wa Kane tariki ya 5. Ni amakuru yemejwe n’umuryango utegamiye kuri leta witwa Plataforma Decide, muri raporo wasohoye kuri uyu wa Kane. Iyi raporo ivuga ko mu bantu barashwe mu cyico […]

Ukuntu wakwitwara ku mukobwa muhuye bwa Mbere agasigara agutekereza

Imyitwarire ugira imbere y’umukobwa muhuye bwa mbere, ni ingenzi cyane. Birashoboka ko ushobora gusubira gutinya kugaruka imbere y’umukobwa nyuma yo gukora imyitwarire mibi, ariko biroroshye cyane iyo ugenzuye neza uburyo bwo kwiyerekana ku mukobwa mu buryo bwiza. Uko bigenda, iyo umenye guhitamo neza uburyo bwo kwiyerekana, umukobwa azasigira akagutekereza. Ibi ni uburyo bwo kumusiga ashaka […]

Mu Buhinde hazamuwe satellite zigiye kuzimya izuba

Kuri uyu wa Kane, satelite ebyiri bo zo Burayi zazamuwe mu isanzure mu rugendo rwihariye rwo gukora ubwirakabiri (kuzimya izuba) , hifashishijwe ikoranabuhanga rihambaye. Iri zamurwa ryabereye mu Buhinde kandi rigamije gufasha abashakashatsi kwiga byinshi ku mikorere ya sun’s corona (igice cyo hejuru cyane cy’izuba, kiri inyuma. Iki gice kirimo ubushyuhe bwinshi cyane, bushobora kugera […]

Abarimo Emmanuel Gasana,batangajwe mu Iteka rya Perezida rishya ribashyira mu kiruhuko

Iteka rya Perezida rishyira mu kiruhuko cy’izabukuru abapolisi bakuru 39, ryasohotse kuri uyu wa 4 Ukuboza 2024. Ririho amazina y’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo CG (Rtd) Emmanuel Gasana wigeze kuba Komiseri Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (RNP) na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo n’Uburasirazuba. Mu bandi bari kuri urwo rutonde, harimo abari bafite ipeti rya Commissioner of […]

RDC: Umunsi wa kane w’imirwano ikaze mu majyepfo ya Teritwari ya Lubero

Nyuma y’imirwano yiriwe umunsi wose kuwa Gatatu, muri iki gitondo cyo kuwa Kane, itariki 5 Ukuboza 2024, amakuru avuga ko imirwano yongeye gutangira guhera saa yine za mu gitondo, i Kaseghe na Mighobwe, hafi ya komini yo mu cyaro ya Kirumba, hagati yinyeshyamba za M23 na FARDC hamwe na Wazalendo . Ejo ku wa Gatatu […]

Rubavu: Hagiye gufungurwa ku mugaragaro icyambu cya mbere kinini mu gihugu

U Rwanda nk’igihugu kidakora ku nyanja rugiye gufungura ku mugaragaro icyambu kinini mu gihugu giherereye mu burengerazuba bw’igihugu kuri uyu wa Gatanu, itariki 6 Ukuboza 2024. Icyambu cya Rubavu ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu mu Ntara y’Iburengerazuba kigamije kongera ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC). Iki cyambu kiri kuri hegitari […]