MIPC yashyize ku isoko ry’umurimo abasaga 150, basabwa umusanzu mu gukemura ibibazo byugarije Amajyaruguru

Ishuri ry’ubumenyingiro rya Musanze, Muhabura Integrated Polytechnic College (MIPC), ryashyize ku isoko ry’umurimo abarenga 150; abarirangirijemo basabwa umusanzu mu gukemura ibibazo byugarije Intara y’Amajyaruguru. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ukuboza ni bwo iri shuri ryahaye impamyabumenyi abanyeshuri 152 barangirije amasomo y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu mashami yaryo atandukanye, mu birori byabereye ku […]

Icyo Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente avuga ku mushinga w’itegeko ry’umushahara fatizo

Kuwa 19 Werurwe 2024, nibwo igitangazamakuru BWIZA cyabagejejeho inkuru yari ifite umutwe ugira uti “Umushahara fatizo: Bite by’umushinga w’itegeko waheze kwa Minisitiri w’Intebe” aho yagarukaga ku byatangajwe na Hon. Dr. Habineza Frank, Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije DPGR, aho yavugaga ko ababazwa no kuba umushinga w’itegeko rishyiraho umushahara fatizo mushya ryatowe n’Abadepite, waraheze […]

Zimbabwe: Hafashwe abashinjwa gutaburura imva 380 bakagurisha irimbi rwihishwa

Abagabo bane bakomoka mu gihugu cya Zimbabwe bamaze gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano bashinjwa kuba barataburuye imva 380 zari zirimo imibiri y’abantu mu irimbi, hanyuma imva bakazigurisha abandi. Biravugwa ko abafashwe bacukuraga imva z’imibiri yo muri iryo rimbi, bagamije kongera kugurisha ubutaka bugashyingurwamo bundi bushya hatagize ubavumbura. Iri rimbi riherereye ku muhanda wa Kirkman mu […]

Kubana badasezeranye: Impamvu yatizaga umurindi amakimbirane mu miryango

img_2240.jpg

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu bavuga ko impamvu mu miryango yabo hahoraga amakimbirane y’urudaca ari uko babanaga badasezeranye imbere y’amategeko, ibyatumaga bamwe muribo bimika ubuharike. Aba baturage ibi babigarutseho ubwo imiryango 20 yasezeranaga imbere y’amategeko mu murenge wa Kanzenze barimo n’abamaze imyaka irenga 10 babana binyuranyije n’amategeko. Umwe mu basezeranye, umugabo witwa […]

Maj Gen (Rtd) Rutatina arafunzwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi Maj Gen (Rtd) Richard Rutatina rwari rumaze igihe rukoraho iperereza ku byaha byo guha amabwiriza abakozi be, bagakubita uwari waraye mu nzu ye. Uwakubiswe yari yagiye gusura umukozi ukora mu rwuri (farm) rwa Rutatina ruherereye mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murundi. Icyaha akurikiranyweho nk’uko ikinyamakuru IGIHE […]

Ngororero: Umuyobozi arashinjwa gukubita umuturage urembeye mu bitaro

Abaturage batuye mu Mudugudu wa Rwamiko , Akagari ka Rwimiko mu Murenge wa Matyazo, mu Karere ka Ngororero barashinja umuyobozi ushinzwe umutekano mu mudugudu wabo gukubita umuturage akamugira intere azira kwiba telefoni . Abaturage barimo abo mu muryango wa Ngendahimana Jean Damascene, bavuga ko uwo mugabo arembeye mu bitaro bya Kabaya amaze iminsi igera ku […]

Umusore agize imyaka 17 acyonka nk’uruhinja

Umubyeyi w’umugore uturaka muri Tanzania yateje impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amashusho agaragaza uyu mugore ari konsa umuhungu we w’imyaka 17. Aya mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana uyu muhungu aruhukira ku mabere y’umubyeyi we yrangiza agatangira konka. Mu gihe benshi ku mbuga nkoranyambaga batangiye gusaba ibisobanuro, umunyamakuru wa Foxe TV yasuye uyu mugore […]

U Rwanda rwashyizweho igitutu ngo rufungure abanyapolitiki b’ishyaka rya V. Ingabire

Umuryango urwanya akarengane(Amnesty International), wokeje igitutu Leta y’u Rwanda uyisaba “kurekura by’ako kanya” umunyamakuru ndetse n’abayoboke b’ishyaka Dalfa-Umurinzi uvuga ko bafunzwe. Abo uyu muryango usaba ko barekurwa barimo Nsengimana Théoneste wahoze akorera umuyoboro wa YouTube witwa Umubavu TV ndetse n’abayoboke umunani b’ishyaka ritemerewe gukorera mu Rwanda, Dalfa-Umurinzi rya Victoire Ingabire Umuhoza. Ku wa Kane ni […]

Rayon Sports yanditse amateka yo kuzuza sitade Amahoro nshya

Amatike y’umukino w’ikirarane cyo ku munsi wa Gatatu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, uzahuza amakipe ya Rayon Sports na APR FC, yashize ku isoko. Ku wa Gatandatu taliki ya 7 Ukuboza 2024, mu gihe cy’i Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, umuriro uzaba waka muri Stade Amahoro ubwo aya makipe azaba akina. Uyu mukino ni […]

Syria: Inyeshyamba ziri kwerekeza mu Mujyi wa Homs nyuma yo gufata imijyi 2 y’ingenzi

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 05 Ukuboza 2024, inyeshyamba ziyobowe n’umutwe w’abayisilamu Hayat Tahrir al-Sham (HTS) zakomeje gutera imbere zijya mu Mujyi wa Homs rwagati muri Syria, nk’uko byatangajwe n’umuryango w’Abanyasiriya ukurikirana iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ufite icyicaro mu Bwongereza. Uyu muryango wavuze ko inyeshyamba ubu zari ku birometero 5 gusa uvuye mu nkengero z’uyu […]