Gatsibo: Umusore yariye ikinini cy’imbeba ahita apfa

Umusore witwa Patrick Ishimwe ukomoka mu murenge wa Remera, akagari ka Bushobora, umudugudu wa Rwagitima wo mu Karere ka Gatsibo, biravugwa ko mu mpera z’icyumweru yiyahuje ikinini cy’imbeba bikamuviramo urupfu . Abaturage baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko uyu musore yagiye kugura umuti wica imbeba avuga ko zamuzengereje, hanyuma baza gutungurwa no kumva ko yapfuye; bishoboka ko […]

Koreya y’Epfo: Uwahoze ari minisitiri w’ingabo yatawe muri yombi

Polisi yo muri Koreya y’Epfo yataye muri yombi Kim Yong-hyun wahoze ari Minisitiri w’ingabo, kuri iki Cyumweru kubera uruhare akekwaho kugira mu kuba Perezida Yoon Suk Yeol yaragerageje gushyiraho amategeko ya gisirikare (Martial Law) nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru Yonhap. Kim yafatwaga nk’umuntu w’ingenzi mu bari inyuma y’itea ryo ku wa Kabiri ryamaze igihe gito. Yari […]

Rwamagana: Umuturage ushinja abanyerondo kumuvuna igufwa arasaba kurenganurwa

Umugabo witwa Iriboneye Didas ufite imyaka 47 utuye mu Mudugudu wa Kabindi, Akagari ka Rweri , Umurenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana, arasaba ubutabera avuga ko muri Nzeri yakubiswe n’abanyerondo bakamuvuna igufwa ariko bakaba bidegembya . Iriboneye avuga ko abanyerondo bagiye iwe mu ijoro baramubyutsa bashaka kumujyana ku Murenge wa Gahengeri, ariko yanze kujyanwa […]

Kenya: Inkongi y’umuriro yishe abana batatu bavukanaga

Mu gihugu cya Kenya haravugwa Inkuru y’agahinda, aho abana batatu bari basigaye mu nzu y’iwabo bonyine bishwe n’inkongi y’umuriro yabaye ku wa Gatanu tariki ya 6 Ukuboza 2024. Bikaba bivugwa ko mukuru wabo yari yasize abakingiraniye mu nzu hanyuma iturika ryaba bakabura aho banyura. Abatangabuhamya babonye iyi nkongi iba, bemeza ko impanuka yabereye mu gace […]

Ngororero: Aravugwaho kubeshya abaturanyi ko igitsina cye cyarigise

Umugabo witwa Marcel wo mu karere ka Ngororero, umurenge wa Matyazo, akagari ka Rwamiko ho mu mudugudu wa Rwamiko, aravugwaho guhimba ikinyoma avuga ko ubugabo bwe bwaburiwe irengero, bityo akaba yarasabaga amafaranga ibihumbi 600Frw kugira ngo ajye kwivuza bugaruke . Abaturanyi be bavuga ko bari bahangayitse cyane bakimara kumva ko mugenzi wabo Marcel yabuze igitsina. […]

Burkina Faso: Rimtalba Jean Emmanuel Ouedraogo yagizwe Minisitiri w’Intebe mushya

Kuri uyu wa Gatandatu nimugoroba, Umuyobozi wa Burkina Faso yashyizeho Rimtalba Jean Emmanuel Ouedraogo wahoze ari minisitiri w’itumanaho, nka minisitiri w’intebe mushya. Iri shyirwaho rije nyuma y’umunsi umwe umuyobozi w’ubutegetsi bwa gisirikare muri iki gihugu, Capt. Ibrahim Traore yirukanye Minisitiri w’Intebe ucyuye igihe, Apollinaire Joachim Kyelem de Tambela maze agasesa guverinoma. Nta mpamvu yatanzwe yo […]

Cote d’Ivoire: Impanuka y’imodoka yaguyemo 26, abandi 28 barakomereka bikabije

Ku wa Gatanu w’iki cyumweru tariki ya 6 Ukuboza 2024, mu gihugu cya Cote d’Ivoire, habereye impanuka ikomeye ya bisi ku buryo abantu bagera kuri 26 bapfuye, abandi basaga 28 barakomereka nk’uko byemezwa n’inzego z’ubutabazi . Amakuru yagiye ahabona avuga ko imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa bisi nto zagonganiye ahitwa Brokoua mu burengerazuba, ibyatumye […]

Syria: Perezida Bashar Al Assad yahunze igihugu

Perezida Bashar al Assad yahunze umurwa mukuru, Damascus, mu ndege yerekeje ahantu hatazwi, nk’uko byatangajwe n’abasirikare bakuru babiri b’Ingabo za Syria kuri iki Cyumweru bavugana n’Ibiro Ntaramakuru Reuters ndetse na Rami Abdurrahman wo mu kigo cya Syria gishinzwe uburenganzira bwa muntu, aganira na AP . Ubuyobozi bw’ingabo za Syria bwamenyesheje abasirikare ko ubutegetsi bwa Assad […]

Paris: Katederali ya Notre Dame yatwitswe n’Umunyarwanda yongeye gufungura

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 07 Ukuboza 2024, Katederali ya Notre Dame yongeye gufungura imiryango nyuma y’imyaka itanu ikongowe n’inkongi y’Umuriro yatewe n’Umunyarwanda, Emmanuel Abayisenga . Perezida watowe wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump ni umwe mu bayobozi bakomeye ku rwego rw’Isi bitabiriye umuhango wo kongera gufungura iyi Katederali ku mugaragaro. Uru rugendo […]