Nyagatare: Imyaka 5 ishize bategereje ingurane amaso yaheze mu kirere

Mu Murenge wa Mukama mu Karere ka Nyagatare, mu Ntara y’Iburasirazuba, abaturage bibumbiye muri Koperative KOAIM ihinga inanasi baravuga ko bamaze imyaka itanu bategereje ingurane ku myaka yabo yangijwe n’abakoraga umuyoboro w’amashannyarazi, ariko amaso yaheze mu kirere. Aba bahinzi bagera kuri 16 barataka ibihombo baterwa no gusiragizwa ku ngurane y’ibikorwa byabo byangirijwe mu mwaka wa […]

FDLR yandikiye Lourenço isaba imishyikirano

Umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda witabaje Perezida João Lourenço wa Angola, umusaba kuwuhuriza mu mishyikirano na Leta y’u Rwanda. Ni ubusabe uyu mutwe ugizwe n’abiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi wamuhaye biciye mu ibaruwa wamwandikiye ku wa 22 Ukwakira. Kugeza ubu ntiharamenyekana icyo Lourenço yasubije uriya mutwe. Leta y’u Rwanda icyakora ku […]

Perezida wa Korea y’Epfo yabujijwe gusohoka mu gihugu

Kuri uyu wa Mbere, abategetsi ba Koreya y’Epfo bashyizeho itegeko ribuza gukora ingendo mu mahanga kuri perezida w’iki gihugu, Yoon Suk Yeol, mu gihe barimo gukora iperereza ku itegeko ryo mu bihe by’intambara ryamaze igihe gito . Igihe umudepite yabazaga mu gihe cyo kumva iki kibazo mu inteko ishinga amategeko niba Yoon yarabujijwe kuva mu […]

Perezida wa Syria Bashar Al -Assad yahungiye mu Burusiya

b90a7560-b556-11ef-b362-951b2ebdc897.jpg.jpg

Uwahoze ari Perezida wa Syria, Bashar al-Assad, yahungiye mu Burusiya nyuma yo gukurwaho n’abarwanyi bigometse, bafashe umujyi wa Damascus ku wa Gatandatu. Uburusiya bwemeye kumuha ubuhungiro, nk’uko bitangazwa n’itangazamakuru ryo muri icyo gihugu. Iyi ntambwe ibaye nyuma y’imyaka 14 y’intambara y’abenegihugu yatangiye mu 2011, ubwo abaturage bigaragambyaga basaba impinduka. Ku Cyumweru, abaturage ibihumbi bamanutse mu […]

Horaţiu Potra woherereje RDC abacanshuro bo kiyifasha M23 yatawe muri yombi

Horaţiu Potra ukuriye abacanshuro b’Abanyaburayi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitabaje ngo bayifashe guhangana n’umutwe wa M23, yatawe muri yombi na Polisi ya Romania. Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 8 Ukuboza ni bwo uyu mugabo yatawe muri yombi ku busabe bw’ubushinjacyaha bwa kiriya gihugu. Amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu mugabo wahawe na Leta […]

U Rwanda rushobora kwakira CHAN 2024

U Rwanda rushobora kwiyongera kuri Uganda na Tanzania mu kwakira irushanwa rya CHAN 2024 mu gihe Kenya itarangije ibikorwa byo gusana Ikibuga cya Moi International Sports Centre, Kasarani, mbere y’itariki ntarengwa yashyizweho na CAF. Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ryahaye Kenya igihe ntarengwa cya tariki ya 31 Ukuboza 2024 kugira ngo ibibuga byayo bibe […]

Abakinnyi ba USM Alger bakubiswe n’abafana bagirwa intere

img_20241209_075928.jpg

Ku Cyumweru, tariki ya 8 Ukuboza 2024, mu mukino wahuje ASC Jaraaf yo muri Senegal na USM Alger yo muri Algeria, habaye amakimbirane akomeye. Amakuru avuga ko bamwe mu bafana ba ASC Jaraaf bateye abakinnyi n’abafana ba USM Alger bari baje gushyigikira ikipe yabo. USM Alger yatangaje ko abakinnyi bayo bagiriwe nabi, ndetse n’abafana babo […]

Ndayishimiye yongeye gushinja u Rwanda iterabwoba

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yongeye kwikoma u Rwanda arushinja kugira uruhare mu bitero by’iterabwoba avuga ko bigabwa ku gihugu cye. Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aherutse kugirana na Televiziyo ya TV5 Monde. Ni nyuma y’igihe kijya kugera ku mwaka umubano w’u Rwanda n’u Burundi warongeye kuzamba, ibyanatumye muri Mutarama uyu mwaka […]

Polisi yakebuye abakunzi ba ruhago

Polisi y’Igihugu yasabye abakunzi b’umupira w’amaguru kubahiriza amategeko n’amabwiriza byimakaza ituze n’umutekano mu gihe baje kureba umupira. Yabigarutseho nyuma y’uko hari umufana wa Rayon Sports wagaragaye mu maboko y’inzego z’umutekano ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ubwo iyi kipe yari yahuye na mukeba wayo APR FC mu mukino wa shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro. Ni umukino […]

Ghana: John Dramani Mahama wigeze kuba perezida yongeye gutorwa

John Dramani Mahama wigeze kuba umukuru w’igihugu cya Ghana, niwe watsinze amatora yabaye mu mpera z’icyumweru. Visi Perezida Muhamadu Bawumia bari kumwe ku isonga ry’abahatanira uwo mwanya, kuri iki cyumweru yemeye ko yatsinzwe amatora . Imbere y’abanyamakuru yari yahaye ikiganiro iwe mu rugo, yavuze ko yahamagaye Dramani Mahama amushimira ku ntsinzi ye n’ishyaka National Democratic […]