Rubavu: Bashengurwa no kunyuzwa insinga z’amashanyarazi hejuru batuye mu kizima

Hari bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu bashengurwa no kuba mu kizima kandi insinga z’amashanyarazi zibanyura hejuru, aho bavuga ko byabadindije mu iterambere. Abaturage bagarutse kuri iki kibazo n’abaganiriye na BWIZA bo mu murenge wa Mudende, mu mudugudu wa Bihungwe akagali ka Bihungwe, Umudugudu wa Kiryoha mu kagali ka Mirindi n’abo mu mudugudu […]

Zambia: Urukiko rwemeje ko Edgar Lungu atemerewe kuzongera kwiyamamaza

Kuri uyu wa Kabiri, Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rwa Zambia rwemeje ko uwahoze ari Perezida, Edgar Lungu, atemerewe kwiyamamariza indi manda nyuma yo gutangaza ko agarutse muri politiki mu mwaka ushize . Urukiko Rukuru rwo muri iki gihugu rwemeje ko manda ya mbere ya Lungu, yakoze kuva mu 2015 kugeza 2016 nyuma y’urupfu rw’uwahoze […]

Kevin Muhire yemeje ko yabeshyeye Kapiteni wa APR FC

Kapiteni w’Ikipe ya Rayon Sports, Kevin Muhire, yemeje ko ibyo aheruka gutangaza kuri mugenzi we Niyomugabo Claude wa APR FC byari kumubeshyera. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo Muhire yaganiraga n’abanyamakuru nyuma y’umukino wa Derby Rayon Sports yari imaze kugwamo miswi na APR FC, yavuze ko Claude yari yabanje kumwegera akamuburira ko Thaddeo Lwanga basanzwe […]

Loni yemeje ko RED-Tabara yivuganye abasirikare b’u Burundi

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zemeje ko hagati ya Nzeri n’Ukwakira uyu mwaka inyeshyamba zo mu mutwe wa RED-Tabara zishe abasirikare 35 bo mu ngabo z’u Burundi. Raporo y’izi mpuguke ivuga ko abo basirikare biciwe mu mirwano yazisakiranyirije n’inyeshyamba muri Kivu y’Amajyepfo. Iyo raporo ikomeza ivuga ko muri iyo mirwano hari […]

Abagore b’intwari bavugwa muri Bibiliya

Biblyia itwereka abagore b’intwari bagendanye n’Imana kandi bagize uruhare rukomeye mu mateka y’ukwizera. Buri wese afite amasomo yihariye ku buzima bwa abakristo, yaba umugore cyangwa umugabo. Dore ab’ingenzi b’ikwiriye kumenywa neza: Sara: Imana irenze imyaka yacu Sara, umugore wa Aburahamu, yihanganye igihe kirekire kuko yari ingumba. Igihe Imana yamusezeranyaga umwana w’umuhungu, yaratangiye guseka kuko yari […]

Gen Karuretwa yahawe inshingano nshya

Brig Gen Patrick Karuretwa wari usanzwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imikoranire Mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), yahawe inshingano nshya agirwa Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare. Ni inshingano agomba kungirizwago na Lt Col Sumanyi Charles wagizwe Visi Perezida wa ruriya Rukiko. Inshingano uyu musirikare yahawe zigaragara mu iteka rya Minisitiri w’Intebe ryagiye hanze kuri uyu wa […]

Antha Biganiro ntakiri umunyamakuru ukundi

Ku wa Kabiri, tariki ya 10 Ukuboza 2024, mu kiganiro Urukiko rw’Imikino, umunyamakuru w’imikino Mucyo Antha Biganiro, wamenyekanye cyane mu kiganiro Munda Y’Isi cya Radio TV 10, yatangaje ko afashe icyemezo cyo guhagarika itangazamakuru nyuma y’imyaka irenga 10 yari amazemo. Mu ijambo rye, Antha yavuze ko yifuza gutangira umwuga wo gushakisha impano z’abakinnyi bato muri […]

Perezida Kagame yacyeje John Dramani

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri, yacyeje John Dramani Mahama wongeye gutorerwa kuyobora Ghana nka Perezida wayo mushya. Dramani yatorewe kongera kuba Perezida wa Ghana ahigitse Mahamudu Bawumia wari usanzwe ari Visi Perezida. Si ubwa mbere uyu mugabo ayobora Ghana kuko yabaye Perezida kuva mu 2012 kugeza mu 2017. Mahama yagize amajwi 57,4% mu […]

Umusifuzi wibasiye Liverpool n’uwahoze ari umutoza wayo yirukanwe burundu mu mwuga wo gusifura

img_20241209_220726__1000_x_600_pixel_.jpg

Umwongereza witwa David Coote ufite imyaka 47 ,wari umusifuzi mu Gihugu cy’u Bwongereza,kuwa Mbere tariki ya 9 Ukuboza 2024 , yahagaritswe burundu mu mwuga wo gusifura amarushanwa y’umupira w’amaguru nyuma y’amashusho yagaragaye ku mbuga nkorambaga, avuga amagambo arimo kwibasira gusenya no kwibasira ikipe ya Liverpool n’uwahoze ari umutoza wayo . Uyu musifuzi wasifuraga shampiyona iri […]

Bugesera: Urubyiruko 158 basoje amasomo y’imyuga biteze guhindurirwa imibereho

whatsapp_image_2024-12-09_at_10.42_58.jpg

Kuwa Gatandatu tariki ya 07 Ukuboza 2024 , mu karere ka Bugesera , nibwo abanyeshuri bagera ku 158 basoje amasomo y’imyuga bigishijwe k’ ubuntu k’ubufatanye bwa Africa for Excellence Mission, Hotel Talents Pool hamwe na Ahava Temple, bakaba bishimira ko imibereho igiye guhinduka no kwiteza imbere. Uru rubyiruko rugera kuri 158 bize imyuga amezi 9, […]