DRC: Matembe hari kubera imirwano ikomeye hagati ya FARDC na M23

Intambara zirakomeje mu majyepfo ya Teritwari ya Lubero, muri Kivu y’Amajyaruguru, aho amasasu akomeje kumvikana. Kuva kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2024, imirwano yongeye kubura hagati y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) n’abarwanyi ba M23, mu gace ka Matembe gaherereye ku ntera ya kilometero 60 uvuye mu mujyi wa Lubero rwagati. Imirwano […]
Amerika yemeje ko iri mu biganiro n’abafashe ubutegetsi muri Syria

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, yatangaje ko Amerika yavuganye n’inyeshyamba za HTS ubu ziyobora Syria nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Assad. Nibwo bwa mbere hemejwe imivuganire itaziguye hagati ya Amerika n’umutwe wa Hayat Tahrir al-Sham, ubu Amerika igifata nk’umutwe w’iterabwoba. Blinken yabwiye abanyamakuru ko Amerika yagiye ivugana n’aba cyane cyane ku byerekeranye […]
Luanda: Inama yagombaga guhuza Kagame na Tshisekedi ntikibaye

Inama yari iteganijwe kuri iki Cyumweru, itariki 15 Ukuboza 2024, hagati ya Perezida Félix Tshisekedi, Paul Kagame na Joâo Lourenço ntabwo yabaye nyuma y’uko Perezida w’u Rwanda atabashije kuyitabira. Abayobozi ba Congo na Angola baboneyeho kugirana ibiganiro imbonankubone mbere yo kureka abahagarariye ibihugu byombi gukomeza inama. Isubikwa ry’iyi nama ryatewe n’uko intumwa z’u Rwanda zitigeze […]
Corneille Nangaa yemeje ko Tshisekedi ari we mugambanyi wa mbere igihugu gifite

Umuyobozi w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC), Corneille Nangaa, kuri uyu wa Gatandatu, itariki 14 Ukuboza 2024, yagejeje ijambo ku Banyekongo aho yibasiye umukuru w’igihugu Tshisekedi avuga ko ibyo yari yitezweho ajya ku butegetsi mu 2019 atari byo yakoze ahubwo yarushijeho gusenya no gukenesha igihugu kubw’ibyo bakaba bagiye kwifatira ibintu mu biganza. Mu ijambo rye ry’iminota […]
Luanda: Ba minisitiri ba RDC n’u Rwanda bongeye guhura mbere ya ba perezida

Ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatandatu, itariki 14 Ukuboza 2024, bahuriye mu Nama ya 7 y’Abaminisitiri ku Mahoro n’Umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, umunsi umwe mbere y’inama y’abakuru b’ibihugu iteganyijwe kuri iki Cyumweru. Ibinyujije kuri X, minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda […]
Dr Frank Habineza arateganya kugerageza bwa gatatu kwinjira m’Urugwiro

Umunyapolitiki akanaba umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Dr Frank Habineza, yatangaje ko ateganya kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe mu myaka itanu iri imbere. Ni nyuma yo gutsindwa na Perezida Paul Kagame ishuro zose yagerageje kwicara ku ntebe iruta izindi, muri Village Urugwiro Dr Habineza wagize […]
Iran: Umuhanzikazi Parastoo yatawe muri yombi azira gukora igitaramo atambaye hijab

Umuririmbyikazi yatawe muri yombi n’abayobozi muri Iran azira kutambara hijab ubwo yari mu gitaramo cyacagaho live kuri YouTube nk’uko umwunganizi we yabitangaje. Uyu muhanzikazi, Parastoo Ahmady, yafunzwe azira kutubahiriza imyambarire y’abagore muri Repubulika ya Kisilamu ya Iran. Ku wa Kane, ikirego cyatanzwe kirega uyu muhanzikazi w’imyaka 27 kubera igitaramo cye yakoze yambaye umwenda muremure wirabura […]
Mu gihe Kagame na Tshisekedi baza guhura imirwano irakomeje muri Lubero

Mu gihe habura amasaha abarirwa ku ntoki ngo ibiganiro hagati y’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo bahurire mu biganiro biteganyijwe kubera i Luanda kuri iki Cyumweru, itariki 15 Ukuboza 2024, mu burasirazuba bwa Congo habyukiye imirwano hagati ya M23 na FARDC. Amakuru agaragara ku mbuga nkoranyambaga nka X, avuga ko kuri […]
ABC News igiye kwishyura Trump miliyoni 15$ kubera isebanya

ABC News yemeye kwishyura Miliyoni 15$ Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika watowe, Donald Trump, kugira ngo ikemure ikirego cyo gusebanya nyuma y’uko umunyamakuru w’icyamamare wayo abeshye ko Trump “yahamijwe gufata ku ngufu”. George Stephanopoulos yabivuze inshuro nyinshi mu kiganiro cyo ku itariki ya 10 Werurwe uyu mwaka ubwo yari yibasiye umudepitekazi mu nteko […]
Musanze: Abacururiza muri Kariyeri nshya barataka ibihombo

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze ntibuvuga rumwe b’abaturage bacururiza mu isoko rishya ry’ibiribwa rizwi nka Kariyeri bavuga ko bahombywa no kuba muri uyu mujyi harimo amasoko abiri y’ibiribwa; bwo bukavuga ko ahubwo bubibona nk’amahirwe akwiye kubyazwa umusaruro. Byagarutsweho n’umuyobozi w’aka karere, Nsengimana Claudien, mu kiganiro ubuyobozi bwa Musanze n’inzego zitandukanye bahaye itangazamakuru ku wa Kane tariki […]