Kicukiro: Abantu 10 bafunzwe bazira kwica urubozo umusore w’Umurundi

Polisi y’Igihugu yatangaje ko hari abantu 10 ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bafunze, bakekwaho kwica urubozo umusore ukomoka mu gihugu cy’u Burundi. Polisi yemeje aya makuru mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa X. Yasubizaga ubutumwa bw’umuryango wo mu Burundi witwa ARERE-TWIBEKO watabarizaga uwo musore witwa Haberumugabo Guy Divin uvuga ko asanzwe yiga mu […]
Kirehe: Barasaba leta kubarenganura bagasubizwa ubutaka bavuga ko bambuwe n’aborozi

Abaturage batuye mu Murenge wa Mushikiri, mu Karere ka Kirehe, barasaba ubuyobozi kubarenganura kubera ubutaka bwabo bwatwawe n’aborozi nyuma yo guhabwa, igisigara cya Leta ariko hakongerwaho ubutaka bwakuwe ku masambu y’abaturage hagendewe ku isaranganya bita baringa. Abaturage batanu, batuye mu tugari twa Rwayikona na Rugarama nibo basaba Leta kubarenganura bagasubizwa igice cy’ubutaka bwabo ubutaka bwatwawe […]
Riderman yahaye Neg G gasopo, atayumva akamurega muri RIB

Umuraperi Gatsinzi Emery uzwi mu muziki Nyarwanda nka Riderman, yongeye kwihanangiriza Neg G The General avuga ko amaze imyaka 10 amugendaho, yaba mu biganiro no mu bihangano, kandi asaba ko yahindura imyitwarire. Riderman yavuze ko naramuka akomeje kumutuka no kumusebya, ashobora kwiyambaza inzego z’ubutabera kugira ngo ikibazo gikemuke. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Riderman […]
Umuyobozi wa GS Nyarupfubire ari guhigwa n’inzego z’umutekano akekwaho ubwicanyi

Mu gitondo cyo kuri uyu Mbere, itariki 16 Ukuboza 2024, umugabo w’imyaka 48 witwa Hakizimana Emmanuel wo mu Karere ka Kirehe, yakubitiwe mu rwuri rw’Umuyobozi wa GS Nyarupfubire, Gatare Jacques, kugeza ashizemo umwuka. Uyu yasize umugore n’abana bane. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rukundo mu Kagali ka Kirebe, Umurenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, […]
Lomami Marcel yahawe akazi muri Kiyovu Sports irembye

Kiyovu Sports yatangaje ko Lomami Marcel ari we ugomba kuyibera umutoza mukuru, nyuma yo gutandukana n’uwari umutoza wayo, Bipfubusa Juslin. Uyu mwanzuro waje nyuma y’umukino Kiyovu Sports yari yiteguye gukina na Gorilla FC ku Cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2024, ubwo Bipfubusa yatangaje ko yasezeye ku mirimo ye, maze El Hadji Malick asigarana inshingano z’agateganyo. […]
Ukraine irigamba kwica abasirikare nibura 30 ba Koreya ya Ruguru muri Kursk

Imitwe y’Ingabo za Koreya ya Ruguru zirwanira u Burusiya yagize igihombo cy’abasirikare nibura 30 bishwe cyangwa bakomerekeye mu Karere ka Kursk mu Burusiya mu mpera z’icyumweru gishize, nkuko byatangajwe n’ubutasi bwa gisirikare bwa Ukraine, HUR, kuri uyu wa Mbere, itariki 16 Ukuboza 2024. Ubuyobozi bukuru bw’ubutasi bwa gisirikare bwa Ukraine bwatangaje ko mu mpera z’icyumweru […]
Impamvu Umujyi wa Huye wisanze inyuma y’uwa Musanze bahoze bahanganye

Ubuyobozi bw’akarere ka Huye buvuga ko kuba mu mujyi w’aka karere harashize imyaka ibarirwa mu munani hatagaragaramo abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda bari barimuriwe mu mashami atandukanye yo hirya no hino mu gihugu, biri mu byatumye Musanze bahoze bahatanye ibasiga. Byagarutsweho n’Umuyobozi wungirije w’akarere ka Huye ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kamana Andrew, ubwo we n’itsinda ry’Urwego […]
Uganda: Museveni agiye gukurikiranira hafi abanyamadini bavuga ko bakiza indwara

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, kuri iki Cyumweru, itariki 15 Ukuboza 2024, yatangaje imigambi yo gutangira gukurikiranira hafi ibikorwa by’abayobozi b’amadini bavuga ko bakora ibitangaza byo gukiza indwara. Ibi Museveni yabitangaje ubwo yari yagiye yari yagiye gutangiza itorero rya Temple Mount Church of All Nations, urusengero runini cyane ruherutse gufungurwa i Mulago muri Kampala ruyoborwa […]
Uko Trump yatumye agaciro ka Bitcoin gatumbagira

Bitcoin, ifaranga rikoresha ikoranabuhanga rya blockchain (ikoranabuhanga ribika amakuru mu buryo buhoraho kandi budashobora guhindurwa), ryazamutse cyane rigera ku $106,000 (£83,890) ku wa Mbere, rigahita risubira ku $105,000 mu masoko yo muri Aziya. Ibi bibaye nyuma y’uko Donald Trump atsinze amatora yo ku wa 5 Ugushyingo, bikavugwa ko guverinoma ye izashyigikira cryptocurrency (ifaranga rikoresha ikoranabuhanga […]
Lubero: M23 yigaruriye Umujyi mushya

Umutwe wa M23 wigaruriye Umujyi muto wa Matembe wo muri Teritwari ya Lubero, nyuma y’imirwano ikomeye yawusakiranyije n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Imirwano yasize aka gace gafashwe yabaye ejo ku Cyumweru tariki ya 15 Ukuboza. Amakuru avuga ko M23 ari yo yateye ibirindiro by’ingabo za Leta ya Congo ikoresheje intwaro […]