Korea y’Epfo: Urukiko rwatangiye gusuzuma niba Perezida Yoon akwiye kwegura

Urukiko rw’itegeko nshinga rwa Korea y’Epfo rwatangiye kuburanisha urubanza rwo kweguza Perezida Yoon Suk Yeol, wabujijwe gutangaza ibihe bidasanzwe mu gihugu ashyiraho amategeko yo mu bihe by’intambara no gushyira igihugu cye mu gihirahiro cya politiki. Ku wa Gatandatu ushize, abadepite batoye ko Yoon yegura, nyuma y’uko ibikorwa bye byateje imyigaragambyo ikabije imusaba kuva ku butegetsi. […]

Burundi: Dr Sahabo wa Kira Hospital yasabiwe imyaka 20 y’igifungo n’ihazabu ya miliyoni 9€

Urubanza rw’uwahoze ari umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Kira, ivuriro rikomeye cyane mu Burundi, mu mpera z’icyumweru gishize rwarapfundikiwe nyuma y’iminsi ibiri ikurikiranye agaragara mu rubanza rwaberaga muri Gereza Nkuru ya Ruyigi (uburasirazuba bwu Burundi) aho afungiwe. Yahakanye icyaha mu gihe ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’imyaka 20 n’ihazabu ingana na miliyoni 9 z’amayero.  Abacamanza bo mu Rukiko […]

Jamie Foxx yakubiswe igikombe umunwa benda kuwuca

Umukinnyi wa filime w’Umunyamerika Jamie Foxx yajyanywe kwa muganga nyuma yo gukubitwa igikombe mu maso, ubwo yari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 57 ku wa Gatanu nijoro. Ibi byabereye muri resitora izwi cyane y’ibyamamare yitwa Mr. Chow iherereye i Beverly Hills, muri Leta ya California. Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Foxx, umuntu wari ku y’indi […]

Rutsiro: Mbere y’ifungwa ry’umukozi w’akarere yabanje gutotezwa n’ubuyobozi

Kuwa Kane tariki 12 Ukuboza 2024, nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi umukozi ushinzwe kurengera ibidukikije mu Karere ka Rutsiro, Kamayirese Innocent, akekwaho ruswa ifitanye isano n’ibikorwa by’ubucukuzi bw’umucanga n’amabuye y’agaciro. Icyo gihe, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry abinyujije ku rukuta rwa Twitter yavuze ko “Kamayirese yafashwe nyuma y’iperereza ryari […]

U Rwanda rwagaragaje impamvu 8 zerekena ko RDC yari izi ko igomba kuganira na M23

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje impamvu umunani zerekana ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari izi neza ko kuba izaganira n’umutwe wa M23 biri muri gahunda y’ibiganiro bya Luanda, bitandukanye n’ibyo Congo ivuga. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yabigarutseho nyuma y’uko ibiganiro byagombaga guhuriza i Luanda ba Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi Tshisekedi ejo […]

Ukwitana Ba Mwana hagati y’u Rwanda na RDC nyuma y’ipfuba ry’inama ya Kagame na Tshisekedi

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikomeje kwitana ba mwana, buri ruhande rushinja urundi kuba nyirabayazana y’ipfuba ry’ibiganiro byagombaga guhuza ba Perezida Paul Kagame na Félix Antoine Tshisekedi. Ku Cyumweru tariki ya 15 Ukuboza ni bwo abakuru b’ibihugu bombi bagombaga guhurira i Luanda muri Angola, mu biganiro bigamije guhosha umwuka mubi umaze […]