FA yahagaritse Mudryk wa Chelsea

Rutahizamu wa Chelsea, Mykhailo Mudryk, yahagaritswe by’agateganyo n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza (FA) nyuma yo gutsindwa ikizamini cy’imiti itemewe. Uyu mukinnyi w’imyaka 23, ukomoka muri Ukraine, ashobora guhanishwa guhagarikwa kugeza ku myaka ine mu gihe yaba ahamijwe gukoresha imiti itemewe nk’uko amategeko ya FA abiteganya. FA yatangaje ko Mudryk yamenyeshejwe ibyavuye mu kizamini cy’imiti cyakorewe […]

Umunyamakuru wo muri Afurika y’Epfo yakuriye ingofero u Rwanda

Ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ukuboza, Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rwasabye ku mugaragaro kuba rwakakira irushanwa rya Formula One Grand Prix, mu nama y’inteko rusange ya Federasiyo Mpuzamahanga y’Imodoka (FIA) yabereye i Kigali. Perezida Kagame yashimangiye ko ibiganiro ku byerekeranye n’ubu busabe biri kugenda neza, icyemezo cyakiriwe neza n’abayobozi batandukanye, barimo […]

Umugore yahawe impyiko y’Ingurube

Towana Looney, umugore w’imyaka 53 wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, arimo koroherwa nyuma yo guhabwa impyiko y’ingurube yahinduriwe utunyangingo mu kwezi gushize. Iki ni igikorwa cy’amateka mu buvuzi kuko gikuraho imyaka umunani yari amaze akoresha imashini isukura amaraso (dialysis). Looney yabaye Umunyamerika wa gatanu uhabwa urugingo rw’ingurube rwahinduwe kugira ngo rube nk’ur’umuntu, azaniye […]

Kibyeyi aratabaza Perezida Kagame nyuma y’uko imitungo ye ifatiriwe ntayisubizwe

Ku wa 12 Ukuboza 2024, uwitwa Kibyeyi Valence uvuga ko akomoka mu gihugu cya Uganda ku rukuta rwe rwa X yatakambiye Perezida Paul Kagame,amushimira kuba yaramuhaye imbabazi ariko anamusaba ko yahabwa ibintu bye Ikigo cy’imisoro n’amahoro(RRA), bafashe ubwo yakurikiranwaga. Uyu Kibyeyi avuga ko yahawe imbabazi n’umukuru w’igihugu ku wa 26 Mata 2024, ubwo yari mu […]

Perezida Kagame arashaka ko muri RDC haba amahoro: Gen Muhoozi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ateganya gusura Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC mu rwego rwo kumusaba gutanga amahoro, kuko na mugenzi we w’u Rwanda yifuza ko Congo igira amahoro. Uyu musirikare usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ukuboza, mu […]

Canada: Minisitiri w’imari yeguye kubera kutumvikana na Minisitiri w’Intebe Trudeau

Minisitiri w’imari wa Canada, Chrystia Freeland, yatangaje ku wa Mbere ko aretse akazi kandi ko yeguye muri guverinoma ya minisitiri w’Intebe, Justin Trudeau. Yavuze ko atumvikanye na Trudeau ku bijyanye no gushyiraho inzira nziza iganisha igihugu ku gukemura ikibazo cy’iterabwoba ry’imisoro rya Perezida wa Amerika watowe, Donald Trump, ku bicuruzwa biva muri Canada. Mu ibaruwa […]

Nana wamenyekanye muri Citymaid yasezeranye

Uwamwezi Nadège, umukinnyi w’amafilime wamenyekanye cyane nka Nana muri filime y’uruhererekane Citymaid, yasezeranye imbere y’amategeko n’umugabo we, Nsanzimana Patrick, mu muhango wabereye muri Komine ya Charleroi mu Bubiligi ku wa 14 Ukuboza 2024. Aba bombi bari bamaze igihe babana muri uyu mujyi, aho bamaranye imyaka itatu mu munyenga w’urukundo. Amakuru aturuka mu nshuti zabo za […]

Ntabwo ari ubushake bwabuze bwa Congo bwo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, ni ubushobozi – Nduhungirehe

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Patrick Nduhungirehe mu kiganiro yahaye kimwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga bikorera mu Rwanda, yagaragaje ikindi kibazo gihangayikishije u Rwanda kuva ku muturanyi mu burengerazuba bw’igihugu kitabonewe umwanya uhagije wo kukiganiraho mu biganiro bya Luanda, kikaba, ari ikibazo cy’imvugo za Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, ukomeje kugenda […]

USA: Umwana w’imyaka 15 yarashe mugenzi we n’umwarimu ku ishuri

Polisi yavuze ko umwana w’umukobwa w’imyaka 15 mu cyumba cy’ishuri muri Wisconsin, yarashe umunyeshuri mugenzi we n’umwarimu bahita bapfa abandi bantu batandatu barakomereka mbere yo kwiyahura akoresheje imbunda. Iraswa ryabereye mu cyumba cy’inyigisho zivanze mbere gato ya saa 11h00 (1700 GMT) ku ishuri rya gikirisitu rya Abundant Life, rifite abanyeshuri 420 kuva mu ishuri ry’incuke […]

Abafana ba Rangers barwanye n’Abapolisi

Mbere y’umukino ukomeye wahuje ikipe ya Rangers na Celtic muri Scottish League Cup ku Cyumweru, abafana ba Rangers bagiranye imvururu n’abapolisi mu mujyi wa Glasgow. Aba bafana, bari bambaye ingofero za Santa Claus zo kuri Noheli ndetse n’udupfukamunwa tw’ubururu, basakuje mu mujyi wa Glasgow, bangiza ibirahuri by’amaduka, ndetse bagera n’aho batera ibintu ku bapolisi. Amashusho […]