Adele yahamijwe ubujura

Urukiko rw’Ubucuruzi rwo muri Brésil rwanzuye ko indirimbo Million Years Ago ya Adele ikurwa ku mbuga zose icururizwaho, nyuma yo kwemeza ko iyi ndirimbo yibwe ku ndirimbo Mulheres ya Toninho Geraes, umwanditsi w’indirimbo wo muri Brésil. Toninho Geraes yavuze ko Million Years Ago, indirimbo yakunzwe cyane mu 2015, ari kopi y’igihangano cye cya Mulheres, cyaririmbwe […]
Rubavu: Akarere kasabye RIB gutunga itoroshi muri Etincelles FC

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwandikiye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), burusaba ubufasha mu kugaruza Frw 3,000,000 yakoreshejwe mu buryo bunyuranyije n’amasezerano bagiranye. Ni ibikubiye mu ibaruwa ifunguye yashyizweho umukono n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere, Ruhamyambuga Olivier, ku wa 6 Ukuboza 2024. Mu masezerano yashyizweho umukono ku wa 7 Werurwe 2023, inkunga y’Akarere ka Rubavu yagombaga gukoreshwa mu kugura […]
NPPA yatangije amasomo ku mikoreshereze y’ikoranabuhanga mu micungire y’imanza

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushinjacyaha (NPPA) cyatangije amasomo yo kwibutsa kugira ngo ashyigikire ivugururwa ry’imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu micungire y’imanza (IECMS / IDM8). Ibi biganiro byatangiye ku itariki ya 16 Ukuboza 2024, byateguriwe abakoresha IECMS bose kandi byateguwe mu bice bibiri. Buri tsinda rizitabira amasomo y’iminsi itatu agamije kumenya neza ko abakoresha ubu buryo bose bafite ubuhanga […]
Moscow: Hafashwe ukekwaho guturitsa igisasu cyahitanye Gen. Igor Kirillov

Kuri uyu wa Gatatu, abategetsi b’u Burusiya bavuze ko bafunze umuturage wa Uzbekistan nyuma y’uko umujenerali mukuru yishwe na bombe yari ihishe mu kamoto (scooter) gakoreshwa n’amashanyarazi. Komite ishinzwe iperereza yagize ati: “Umunyagihugu cya Uzbekistan, wavutse mu 1995, yatawe muri yombi akekwaho kuba yarakoze icyo gitero cyahitanye ubuzima bw’umuyobozi w’ingabo z’u Burusiya zirinda intwaro za […]
Ubutasi bw’u Bwongereza bwaburijemo umugambi wo kwica Papa Francis

Umugambi wo kwica Papa Francis ubwo yagiriraga uruzinduko muri Iraq waburijwemo, nyuma y’amakuru yawo yatanzwe n’ubutasi bw’u Bwongereza. Iby’uyu mugambi wo kwica Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi bigaragarira mu gitabo kivuga ku buzima bwe bwite kizasohoka mu minsi iri imbere. Muri iki gitabo Papa Francis yanditsemo ko ubwo muri Werurwe 2021 yageraga i Baghdad […]
Kirehe: Babangamiwe n’amafaranga y’umurengera bishyura kubera ikiraro cyangiritse

Abaturage batuye mu tugari twa Rwayikona na Rugarama mu Murenge wa Mushikiri, mu Karere ka Kirehe, bavuga ko babangamiwe n’ikiraro kiri hagati y’utwo tugari cyangiritse ntigisanwe cyangwa ngo bubakirwe ikindi . Abaturage batuye mu kagari ka Rugarama babwiye Bwiza.com ko aribo babangamiwe cyane n’iyangirika ry’ikiraro kiri hagati y’akagari kabo ndetse n’aka Rwayikona bitewe no gukenera […]
Abareganwa n’umunyamakuru Nsengimana gushaka gukuraho ubutegetsi baratangira kwiregura

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 17 Ukuboza 2024, mu Rukiko Rukuru, ubushinjacyaha bwareze umunyamakuru Theoneste Nsengimana wa Umubavu Tv, ibyaha byo gutangaza ibihuha no kuba mu mutwe w’abagizi ba nabi,mu gihe kuri uyu wa Gatatu n’abo bareganwa batagira kwiregura. Ni ibyaha ubushinjacyaha buvuga ko byakorewe kuri channel ya YouTube ya Umubavu Tv, mu biganiro byavugiwemo […]
M23 yashimiye Tshisekedi wayihaye ‘impano ya Noheli’

Umutwe wa M23 washimiye Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo kuwuha impano ya Noheli. Ni mu butumwa buherekejwe n’amashusho uyu mutwe washyize ku rubuga rwawo rwa X. Muri ayo mashusho hagaragaramo amakarito menshi y’amasasu M23 yafatiye mu duce yambuye ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. […]