Ihohoterwa rye ntaho rihuriye no kuba ari Umurundi: RIB kuri Haberumugabo wishwe urubozo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwanyomoje amakuru yavugaga ko Haberumugabo Guy Divin wahohotewe na bagenzi be yazize kuba akomoka mu gihugu cy’u Burundi. Ku wa 16 Ukuboza ni bwo Polisi y’Igihugu ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yatangaje ko ku bufatanye na RIB ifunze abantu 10 bakekwaho kwica urubozo uriya musore w’imyaka 19 y’amavuko. Byari nyuma […]

Everton yaguzwe n’umuherwe mushya

Ikipe ya Everton yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza (Premier League), kuri uyu wa Kane yatangaje ko ko itsinda rya Friedkin Group ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ryasoje kugura imigabane y’iyi kipe. Imigabane yaguze ni 98.8%, bikaba byatumye Everton iba ikipe ya 10 muri Premier League ifite ba nyirayo b’Abanyamerika. Iyi kipe […]

Gasabo: Umukozi wo mu rugo akurikiranweho kwica umwana w’aho yakoraga

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo, bwakiriye dosiye y’umwana w’umukozi ufite imyaka 15 y’amavuko wishe umwana muto w’imyaka ibiri wo mu rugo yakoragamo. Ibyo byabaye tariki ya 08/12/2024, ubwo uwo mwana w’umuhungu yicaga umwana bari bamusigiye nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga. Uregwa yemera icyaha agasobanura ko yamunize akazana urufuzi, nyuma akagerageza kumuramiza amazi […]

Zabyaye amahari hagati ya Gen Muhoozi na Lt Gen Elwelu

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangiye kugaba ibitero kuri Lt Gen Peter Elwelu usanzwe ari umwungiriza we. Gen Muhoozi mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko Lt Gen Elwelu ari “igicucu”, anagaragaza ko ashidikanya ku mbaraga ze z’umubiri zo kuba mu gisirikare cya Uganda. Yagize ati: “Elwelu rwose ni […]

Rubavu: Guverineri Ntibitura yasabye abaturage kwirinda gutiza FDLR umurindi

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yasabye abatuye akarere ka Rubavu kwirinda gutiza umurindi imitwe irimo FDLR igambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda; ahubwo bagafata iya mbere mu kwamaganira kure abafite uwo mugambi. Guverineri Ntibitura yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Ukuboza, ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu mirenge ya Busasamana na Cyanzarwe. Ni imirenge […]

Munyakazi Sadate yavuze ku byo kwishyuza Rayon Sports

Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports, yasobanuye ku makuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, avuga ko yaba yishyuza uyu muryango amafaranga. Mu itangazo yashyize ahagaragara, Sadate yahakanye ibi bivugwa, avuga ko ari ibihuha bigamije kumwangisha abakunzi b’ikipe ndetse no guhindura ukuri. Munyakazi Sadate yagarutse ku ruhare rwe mu guteza imbere Rayon […]

Turkiya yasubije Trump uyishinja kuba inyuma y’ihirikwa rya Bashar al-Assad

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Turkiya, Hakan Fidan, yahakanye ibivugwa na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika watowe, Donald Trump, avuga ko ihirikwa ry’umuyobozi wa Syria, Bashar al-Assad ari “ukwigarurira igihugu kutari ukwa gicuti” kwa Turkiya. Mu magambo bigaragara ko yasaga nk’ushinja Ankara, Trump yatangarije abanyamakuru mu ntangiriro z’iki cyumweru ko Turkiya yagize “ubwenge cyane” […]

Rubavu: Akarere kateye utwatsi ubusabe bw’Abarasta bwo kwigaragambya

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwateye utwatsi ubusabe bw’Abarasta baho bari babwandikiye basaba uburenganzira bwo gukora imyigaragambyo yo kwamagana Apôtre Dr Paul Gitwaza uyobora itorero Zion Temple. Meya wa Rubavu, Prosper Mulindwa avuga ko mu mpamvu bashingiyeho banga ubwo busabe harimo kuba nta muryango w’Abarasta wanditse mu buryo buzwi n’amategeko uba muri Rubavu. Yagize ati: “Twasanze […]

RDC: Imirwano yakajije umurego hagati ya M23 na FARDC/Wazalendo

Imirwano yakajije umurego muri iki gitondo cyo ku wa Kane, itariki 19 Ukuboza 2024, mu kri Teritwari ya Lubero, hagati y’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’inyeshyamba za M23. Urusaku rw’imbunda nto n’iziremereye rwumvikanye kuva mu rukerera ahitwa KamandiGite, aho Ingabo za FARDC zishyigikiwe na Wazalendo, zihanganye n’inyeshyamba za M23, zikomeje kwigarurira ibice bitandukanye […]

Sarkozy agiye kurega u Bufaransa mu rukiko rw’u Burayi nyuma yo gutsindwa mu bujurire

Kuri uyu wa Gatatu, Urukiko rw’Iremezo rw’u Bufaransa rwanze ubujurire bw’uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy, rumutegeka kwambara ku kaguru akuma gatuma hamenyekana aho aherereye (electronic ankle monitor) mu gihe akora igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe yakatiwe kubera ruswa mu rugo. Sarkozy yari yajuririye igihano cy’urukiko rw’ibanze rwamukatiwe imyaka itatu, ibiri isubitswe by’agateganyo, kubera ruswa […]