RDC na Sudani byokeje Uganda igitutu kubera amagambo ya Gen Muhoozi

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani byokeje Uganda igitutu, nyuma y’amagambo aheruka gutangazwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zayo, Gen Muhoozi Kainerugaba. Ku wa Gatatu tariki ya 18 Ugushyingo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Wagner Kayikwamba, ni bwo yahamagaje ‘Chargé d’Affaires’ muri Ambasade ya Uganda i Kinshasa, Matata Twaha Magara ngo atange ibisobanuro kuri ariya […]

Ghana: Urukiko rwemeje itegeko rihana abatinganyi 

Urukiko rw’Ikirenga rwa Ghana rwemeje itegeko rihana abatinganyi babarizwa mu muryango wa LGBTQ, nyuma yo gutesha agaciro ubusabe bubiri bwo kurihindura. Abadepite bari bamaze kemeza itegeko ryiswe “Itegeko ry’Uburenganzira bw’Imibonano n’Indangagaciro z’Imiryango” muri Gashyantare uyu mwaka. Iri tegeko nubwo ryatewe utwatsi n’amahanga, ryabonye ubufasha bukomeye imbere mu gihugu cya Ghana, igihugu gifite abaturage benshi b’abakirisitu […]

Miss Irasubiza yakoreye ubukwe muri Amerika (Amafoto)

Irasubiza Alliance, wamenyekanye cyane ubwo yegukanaga ikamba rya Miss Popularity mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020, yakoze ubukwe mu birori byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu kwezi kwa Kamena 2024, ni bwo uyu mukobwa yerekanye bwa mbere umusore bakundana ku mbuga nkoranyambaga, ashimangira urukundo rwabo mu butumwa bwuje ibyishimo. Nyuma y’amezi make, muri […]

 Iburasirazuba: Urubyiruko rwagaragaje inzitizi rufite mu kubona inguzanyo irimo inyunganizi

Abayobora urubyiruko mu turere tw’Intara y’Iburasirazuba bagaragarije ikigega cya leta gishinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse ko urubyiruko rukwiye guhabwa umwihariko mu rwego rwo kurworohereza kubona inguzanyo z’imishinga irimo iy’ubuhinzi . Ibi babigagarije mu Karere ka Rwamagana mu biganiro byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abayobozi bungirije b’uturere bashinzwe iterambere ry’ubukungu, abahuzabikorwa b’Inama y’Igihugu y’urubyiruko, iya abantu […]

Kuki u Rwanda rushishikajwe no kuba RDC yajya mu mishyikirano na M23?

Guverinoma y’u Rwanda isobanura ko itsimbaraye ku kuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yajya mu mishyikirano n’umutwe wa M23, kuko uyu mutwe ari ikibazo ku mutekano warwo. Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe; mu kiganiro aheruka kugirana na Televiziyo ya TV5 Monde. Ingingo y’imishyikirano hagati ya RDC na M23 ni yo yatumye ku […]