Rayon Sports yabengutse umusimbura wa Madjaliwa

Nyuma y’uko Perezida wa Rayon Sports, Thadée Twagirayezu atangaje ko Aruna Moussa Madjaliwa ari mu nzira zo gutandukana nabo, iyi kipe yabengutse kapiteni wa Muhazi nk’umusimbura we. Uyu mukinnyi mpuzamahanga w’Uburundi amaze igihe kinini adakina kubera imvune yatumye atitabira imikino yo mu gice cya mbere cya shampiyona y’uyu mwaka. Nubwo amasezerano ye azarangira muri Kamena […]

Nyuma y’imyaka10 iburiwe irengero Malaysia igiye kongera gushaka indege ya MH370

Nyuma y’imyaka irenga 10 iburiwe irengero mu buryo bw’amayobera akomeye yabaye ku ndege ku Isi, igihugu cya Malaysia cyemeye gusubukura gushakisha ibisigazwa by’indege ya Malaysia Airlines MH370 yagaragaye bwa nyuma ku itariki 8 Werurwe 2014. Kuri uyu wa Gatanu, itariki 20 Ukuboza 2024, Minisitiri w’ubwikorezi, Anthony Loke, yatangaje ko Malaysia izatangiza ubushakashatsi bushya ku bisigazwa […]

RGB yitandukanyije n’amabwiriza yo kwandika imiryango ishingiye ku myemerere

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko nta mabwiriza ajyanye n’ibisabwa mu iyandikwa n’imikorere y’imiryango ishingiye ku myemerere rwigeze rutangaza. Ibi byatangajwe kui uyu wa Gatanu nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hasakaye inyandiko igaragaza zimwe mu ngingo ziri muri ayo mabwiriza. Mu itangazo RGB yashyize kuri X, yanyomoje ayo makuru ivuga ko amabwiriza agenga imiryango ishingiye […]

U Rwanda rwatangaje ku mugaragaro ko Virus ya Marburg yacitse mu gihugu

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 20 Ukuboza 2024, Minisitiri w’Ubuzima, Sabin Nsanzimana, yatangaje ku mugaragaro ko virusi ya Marburg yarangiye mu Gihugu. Ni nyuma yo gusoza iminsi 42 igenwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, WHO, umurwayi wa nyuma akize. Ministiri yashimiye umurava n’ubwitange byaranze abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, inzego za Leta, Abanyarwanda bose, n’abafatanyabikorwa […]

M23 yateye utwatsi ibyo kuganirira na RDC muri gahunda ya Nairobi 

Umutwe wa M23 wateye utwatsi gahunda ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo kuba impande zombi zaganira biciye muri gahunda y’ibiganiro bya Nairobi bisanzwe bibarizwamo indi mitwe yitwaje intwaro. Uyu mutwe wasubizaga Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Wagner Kayikwamba waraye ubwiye Televiziyo ya France 24 ko igihugu cye kidateze kujya mu mishyikirano […]

Lt.Gen. Jules Mwilambwe wagizwe Umugaba Mukuru mushya wa FARDC ni muntu ki?

Banza Mwilambwe Jules, umusirikare watojwe kurasisha imbunda nini zirasa kure (artilleur) wahoze ari umusirikare mukuru muri regiment ya 13 y’ingabo zikoresha ibifaru mu ngabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu (GR), kuri uyu wa Kane, itariki 19 Ukuboza 2024, yagizwe Umugaba Mukuru mushya w’Ingabo za Congo (FARDC) asimbuye Lt. Gen. Christian Tshiwewe Songesha, wari kuri uyu mwanya […]

Kamonyi: Abangavu babyaye imburagihe biyemeje kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe na Zoe Foundation bakivana mu bukene

Abangavu babyaye imburagihe bo mu murenge wa Nyarubaka w’akarere ka kamonyi, basezeranyije ubuyobozi ko bagiye kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe n’umuryango utegamiye kuri Leta wa Zoe Faundation; bityo bakavana imiryango yabo mu bukene. Babigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukuboza 2024, ubwo Zoe Foundation wabashyikirizaga impamyabumenyi, nyuma y’amezi atandatu bari bamaze bigishwa kuboha uduseke. Abakobwa […]

DJ Sonia yahaye gasopo Irené Murindahabi

Sonia Kayitesi uzwi cyane nka DJ Sonia umwe mu ba-DJ bagezweho mu Rwanda, yahaye gasopo umunyamakuru Irene Murindahabi ukorera kuri MIE ku muyoboro wa YouTube wagiye umuvugaho ibintu bitamushimishije mu biganiro bitandukanye. Uyu mwuka mubi watangiye nyuma y’uko Irene yagiranye ibiganiro bibiri na DJ Crush, aho baganiriye ku ngingo zitandukanye, harimo n’iyo kugereranya imiterere ya […]

Burkina Faso yarekuye intasi z’u Bufaransa yari yarafashe bigizwemo uruhare na Maroc

Kuri uyu wa Kane, itariki 19 Ukuboza 2024, abenegihugu bane b’Abafaransa bari bafungiwe muri Burkina Faso barekuwe bigizwemo uruhare na Maroc, nk’uko byatangajwe n’u Bufaransa na Maroc  bakemura ikibazo cya diplomasi ku ifungwa ryabo. Umuyobozi w’Ubutasi bwo hanze bw’u Bufaransa, DGSE, yabanje kuvuga ko bari intasi. Umuvugizi w’igisirikare cy’u Bufaransa kigenzura DGSE, na DGSE ubwayo […]