Mukuru wa Pogba yahamijwe icyaha cyo kumushimuta

Mathias Pogba, mukuru w’umukinnyi Paul Pogba, yahanishijwe igifungo cy’imyaka itatu n’urukiko rw’i Paris, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gushimuta umuvandimwe we. Muri iyo myaka, ibiri izaba isubitse, naho umwaka usigaye awumare afungiye mu rugo akurikiranwa n’igikoresho cy’ikoranabuhanga. Uyu mwanzuro wakurikiye ibyifuzo by’ubushinjacyaha, ariko Mathias yavuze ko azajuririra iki cyemezo. Umwunganizi Mathias, Mbeko Tabula, yavuze ko […]

Rwamagana: Umugabo ukekwaho kwicisha isuka umugore we yafashwe agiye gutorokera muri Uganda

Umugabo witwa Biserande Edouard wavutse ufite imyaka 48 , utuye mu Mudugudu wa Ruseke mu Kagari ka Bushenyi mu Murenge wa Mwulire, Akarere ka Rwamagana, yatawe muri yombi arimo guhungira mu gihugu cya Uganda nyuma y’urupfu rw’umugore wicishishwe isuka nkuko byemejwe n’abaturage. Nyiranizeyimana Claudine wari ufite imyaka 33 uvuka mu Mudugudu yiciwemo we n’umugabo babanaga […]

Uhuru Kenyatta yemeye kuba umuhuza mu mishyikirano ya RDC na M23

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeje ko Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya yemeye kuba umuhuza w’ibiganiro bya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23. Byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wungirije ushinzwe umubano na Afurika, Molly Phee, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyagarukaga ku ruzinduko Perezida Joe Biden […]

Tshisekedi yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bwa FARDC

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yambuye inshingano Gen Christian Tshiwewe Songesa wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za FARDC, amugira umujyanama we mu bya gisirikare. Tshiwewe yari Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC kuva mu Ukwakira 2022, nyuma yo gusimbura kuri izo nshingano Gen Celestin Mbala wohereje mu kiruhuko cy’izabukuru. Mbere y’aho yari […]