Gen. Muhoozi yongeye kurikoroza atangaza ko Imana ari umwirabura w’umunyafurika

Umugaba Mukuru w’Ingabo mu gihugu cya Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko Imana ari umwirabura w’umunyafurika, kandi ko igisirikari cya Uganda nicy’u Rwanda ari byo bya mbere ku isi. Mu gihugu cya Uganda hakomeje kwibazwa ku musimbura wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni umaze imyaka 38 ku butegetsi. Nyuma yo gukomeza kwibaza ibi, Gen. Muhoozi Kainerugaba […]
Rubavu: Abakorera mu isoko rya Cyanzarwe barataka ibihombo

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu, bagana n’abakorera mu isoko rya Cyanzarwe barataka ibihombo bikabije baterwa no kuba imvura igwa ikabacikiraho, bamwe mu ribo bagahitamo kujya gukorera mu nkengero ryaryo aho abarisigayemo bavuga ko hatemewe. N’isoko ryubatse mu murenge wa Cyanzarwe, akagari ka Ryabizige ho mu mudugudu wa Musene. Dukuze Jean Pierre, umucuruzi […]
Lubero: FARDC yongeye guhagurutsa indege za Sukhoi nyuma y’igihe kirekire

Kuva ku isaha ya saa cyenda mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, itariki ya 22 Ukuboza 2024, ingabo z’ihuriro ry’ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye ibitero simusiga ku turere dutuwe cyane nka LuberoCentre, Kitsambiro no mu nkengero zaho ndetse no ku birindiro bya M23. Uruhande rwa M23 ruvuga ko rwiyemeje gucecekesha izo ntwaro. Muri Mambasa na Alimbongo […]
EASF yasoje inama y’inzego za politiki i Kigali yarimo Ntibantunganya

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 21 Ukuboza 2024, nyuma y’iminsi itandatu yo kungurana ibitekerezo, muri Kigali Convention Center, hasojwe inama ya 33 y’inzego za politiki mu Mutwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora Ziteguye Gutabara (East African Standby Forces (EASF). Umuhango wo gusoza wabanjirijwe n’inama y’abaminisitiri b’ingabo n’umutekano ba EASF, baganiriye kandi bemeza ibyavuye mu nama zabanjirije […]
Lubero: M23 yafashe Kamandi-Lac nyuma yo gufata Kamandi-Gite

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 21 Ukuboza 2024, nyuma ya saa sita, Ingabo z’Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC) rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, zafashe agace ka Kamandi-Lac nyuma y’umunsi umwe zifashe Kamandi-Gite. Amakuru avuga ko ibi Ingabo ziharanira Impinduramatwara muri Congo (ARC) zabigezeho nyuma yo gutatanya no kwirukana inyeshyamba za Wazalendo, FARDC […]
USA: Biden yasinye itegeko ribuza ibikorwa bya leta guhagarara

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 21 Ukuboza 2024, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yasinye itegeko ribuza ibikorwa bya leta guhagarara, rigena ingengo y’imali igomba gukoreshwa kugeza mu kwezi kwa gatatu umwaka utaha. Ibi byaje nyuma y’aho mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko ya Leta Zunze […]
Abatuye mu Mujyi wa Kigali umwaka wa 2025 uzarangira gukaraba intoki babigize umuco

Gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune bituma benshi ibiganza byabo bigira isuku, bityo bikabarinda indwara zitandukanye zizanwa n’umwanda. Gukaraba intoki n’isabune n’amazi meza kandi ni umuco mwiza, ufasha buri umwe kwirinda indwara zishobora kwandurira mu mwanda. Hirya no hino mu gihugu ubwo hadukaga icyorezo cya COVID-19, leta yakoze ibishoboka byose ishyiraho ibikorwa remezo birimo ubukarabiro bufasha […]
Igice cya mbere: Ubuzima n’amateka bya Imhotep umunyafurika w’umuhanga mu bwubatsi n’amateka

Imhotep yari umuntu ukomeye mu mateka ya kera mu Misiri y’Aba-Farawo. Yabayeho mu kinyejana cya 27 mbere ya Yezu Kristu, mu gihe cy’ubwami bwa Farawo Djoser mu bwami bwa mbere butegekanye. Yamenyekanye cyane kubera ibikorwa bye nk’umunyabwenge, umuganga, umuhanga mu by’ubwubatsi, n’umuyobozi w’ingabo. Ubuzima bwa Imhotep Imhotep yavukiye mu Misiri ya kera, ariko amateka y’amavuko […]
Perezida Mahamat Déby yateye ikirenge mu cya se, na we yigira Maréchal

Perezida Mahamat Idriss Déby wa Tchad ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza yizamuye mu ntera, yigira Maréchal mu ngabo z’iki gihugu. Ni umuhango wabereye mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu iherereye i Ndjamena mu murwa mukuru. Uyu musirikare nyuma yo kugera kuri ririya peti riruta ayandi mu gisirikare cya Tchad, yavuze ko yizeye ko rizamutera imbaraga […]
M23 n’iyo yafata Congo yose ikagera ku muryango w’aho ntuye sinzashyikirana na yo: Tshisekedi

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahize ko atazigera na rimwe ajya mu mishyikirano na M23, kabone n’iyo uyu mutwe wafata Congo yose ukanagera ku muryango w’urugo rwe. Tshisekedi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza 2024, ubwo yaganiraga n’abagize ihuriro Union Sacrée de la Nation akomokamo. Ni Tshisekedi […]