Syria: Abashinzwe umutekano 14 biciwe mu ‘gico’ cy’abayoboke ba Assad

Abayobozi bashya muri Syria baravuga ko abashinzwe umutekano 14 bishwe abandi 10 barakomereka mu “gico” cy’ingabo z’indahemuka ku wahoze ari perezida, Bashar al-Assad, mu burengerazuba bw’igihugu. Bavuga ko iyi mirwano yabereye ku wa Kabiri hafi y’icyambu cya Tartous ku Nyanja ya Mediterane nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga. Amakuru avuga ko abashinzwe umutekano batezwe igico […]
Ese koko Israel Mbonyi yateye inda umukobwa imburagihe?

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Israel Mbonyi yagaragaje ubunararibonye mu guhangana n’ibibazo ashyirwa mu majwi, yemeza ko ibi bitamuca intege mu rugendo rwe rw’imyaka 10 mu muziki. Yabitangaje nyuma y’igitaramo cy’amateka yise “Icyambu 3”, cyabereye muri BK Arena tariki ya 26 Ukuboza 2024, cyitabiriwe n’abasaga ibihumbi 10, barimo abayobozi bakuru b’igihugu ndetse n’ababyeyi be. Mbere y’uko […]
Sosiyete ya Japan Airlines iravuga ko yagabweho igitero cy’ikoranabuhanga

Kuri uyu wa Kane, itariki 26 Ukuboza 2024, Sosiyete y’indege Japan Airlines (JAL) yavuze ko yagabweho igitero cy’ikoranabuhanga cyashoboraga kugira ingaruka ku ndege, ariko ntiyemeje niba hari ugutinza indege cyangwa gusubika ingendo byabayeho. Umuvugizi wa Japan Airlines yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa ati: “Dushobora kwemeza ko twagabweho igitero cy’ikoranabuhanga kandi ko dukemura iki kibazo.” “Birashoboka ko […]
Mozambique: Abagororwa barenga 1.500 batorotse Gereza ya Maputo nyuma y’imvururu

Polisi yo muri Mozambike yavuze ko abantu 33 bapfuye abandi 15 barakomereka ubwo imvururu zadukaga muri gereza irinzwe cyane mu murwa mukuru, Maputo. Nk’uko umuyobozi wa polisi mu gihugu abitangaza, ngo imfungwa zirenga 1.500 zashoboye gutoroka muri icyo gihe. Abigaragambyaga kandi bateye andi magereza menshi ahandi mu gihugu, abandi bagororwa benshi baratoroka. Yavuze kandi ko […]
FARDC irigamba guhanura drones 6 za RDF

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyigambye guhanura drones esheshatu kivuga ko zari iz’icy’u Rwanda (RDF). FARDC yabitangaje biciye mu muvugizi w’ibikorwa bya gisirikare mu gice bizwi nka Sokola 1 bikorerwa mu gice cya Grand-Nord, Lt Col Mak Hazukay. Uyu yavuze ko izo “drones esheshatu z’ingabo zidasanzwe z’u Rwanda zahanuriwe hejuru y’agace ka […]
Papa Fransisko yasabiye amahoro Ukraine, Sudani na Gaza

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 25 Ukuboza hirya no hino ku Isi abakirisitu bizihije umunsi mukuru wa Noheri aho bishimira ivuka rya Yezu Kirisitu,aho i Vatikani, mu muhango wo gutura igitambo cya misa Papa Fransisko, yasabye ko intambara yo muri Ukraine yatuza, ahamagarira ibiganiro by’amahoro. Mu butumwa bwe, Papa Fransisko yasabye ko habaho amahoro ku […]
Rwamagana: Abasilamu barashima Leta yakuyeho itotezwa bakorerwaga

Abasilamu bo mu karere ka Rwamagana,bavuga ko impinduka zabaye mu myigishirize y’Igitabo Gitagatifu cya Korowani (Qur’an) yazanye mu impinduka mu mibereho yabo mu gihe banavuga ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batotezwaga n’Ubutegetsi bw’icyo gihe bubigizemo uruhare bigatuma batabona ubwisanzure mu myemerere . Ibi babitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Ukuboza […]