U Rwanda rwanenze EU ikomeje kuruca ikarumira ku bacanshuro b’abazungu bari muri RDC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, yanenze Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wokeje u Rwanda igitutu urusaba guhagarika ubufasha uvuga ko ruha M23 ndetse rukavana ingabo zarwo ku butaka bwa RDC, gusa ukaba ukomeje kuruca ukarumira ku kibazo cy’Abacanshuro b’Abazungu bari mu bagize ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo zirwana na M23. EU yokeje M23 n’u […]

Rubavu: Abarwanyi batatu ba FDLR bishyikirije RDF n’intwaro zabo

Abarwanyi 3 bo muri FDLR irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bambutse umupaka uhuza u Rwanda na RDC, bishyikiriza Igisirikari cy’u Rwanda bitwaje intwaro zabo n’icyombo cy’itumanaho. Amakuru BWIZA ivana mu baturage bi mu murenge wa Busasamana, n’uko bambutse muri iki gitondo cyo kuwa 07 Mutarama 2025, mu masaha ya saa moya z’igitondo banyuze mu kibaya gihuza […]

Kagame na Tshisekedi i Accra 

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri yageze i Accra muri Ghana, aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida mushya w’iki gihugu, John Mahama Dramani. Perezida Mahama watsinze amatora ku majwi 56.3%, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Mutarama ni bwo arahirira gusimbura ku butegetsi Nana Akufo-Addo. Mu Ukuboza ubwo yatangazwaga nk’uwatsinze amatora, Perezida Paul […]

Uganda: Kiliziya yanze gusengera Lt. Ariho wa UPDF uherutse gupfa yiyahuye

Umurambo wa Lt. Amon Ariho, umusirikare w’ingabo z’igihugu cya Uganda (UPDF) wiyambuye ubuzima mu cyumweru gishize, yashyinguwe mu muhango wabereye mu isambu ya ba sekuruza be mu Kagari ka Mwanjari, Paruwasi ya Kibanda, mu Murenge wa Kamwezi, mu Karere ka Rukiga. Umurambo wa Lt. Ariho, wakoraga muri Brigade y’Ubwubatsi ya UPDF, bivugwa ko yerekeje i […]

Uburyo 8 bwo kubaka urugo rwiza

Umubano w’abashakanye ntushingira gusa ku rukundo, gukururana cyangwa kugira ibyo bahuriyeho. Nubwo umubano mwiza udashobora kuba mwiza mu buryo bwuzuye abashakanye bashobora guharanira kubaka urugo rurambye bifashishije ingamba zihamye. Nk’uko abantu batandukanye bafite uko babona urugo rutunganye hari ibintu by’ingenzi bishobora gushyirwa mu bikorwa kugira ngo umubano ugire imbaraga kandi uhamye. Hano hari uburyo umunani […]

Zabyaye amahari hagati ya Sénégal, Tchad na Macron wise abategetsi ba Afurika indashima

Ibihugu bya Sénégal na Tchad byibasiye Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, nyuma yo kuvuga amagambo yafashwe nko kwishongora ku bategetsi ba Afurika yise indashima. Macron ku wa Mbere ubwo yaganiraga na ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo mu Bufaransa, yagaragaje ko abategetsi ba Afurika bibagiwe gushimira u Bufaransa avuga ko bwahaye Afurika umusanzu wo kurwanya iterabwoba […]

Umubyinnyi General Benda arembeye mu bitaro nyuma y’imburo ya Minisitiri w’Ubuzima

Umubyinnyi General Benda yahuye n’uburwayi bwa Malaria bwatumye bamujyana mu bitaro aho arimo kwitabwaho n’abaganga. Ibi bibaye nyuma y’iminsi Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana asabye Abanyarwanda gukaza ingamba zo kwirinda Malaria, bitewe n’uko iyi ndwara yongeye gufata intera. Mu mashusho mato akomeje gukwirakwira ku mbugankoranyambaga yerekana uyu musore aryamye mu gitanda afite selumu ku kuboko […]

Amerika yasabye M23 guhita ihagarika imirwano no kubahiriza agahenge

Kuri uyu wa Mbere ushize, itariki ya 6 Mutarama 2025, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaganye icyo zise “guhonyora bikabije ihagarikwa ry’imirwano” muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kw’inyeshyamba za M23 zafashe Umujyi wa Masisi-Centre, umujyi ukomeye mu burasirazuba bw’igihugu. Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Matthew Miller yagize ati: “Iterambere rikomeje gukorwa na M23, harimo […]

Rubavu: Ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yongeye kugonga ibitaro bya Gisenyi

Ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yongeye kugonga ibitaro bya Gisenyi, biherereye mu karere ka Rubavu ikomerekeramo bane. Iyi mpanuka yabaye mu gitondo, cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Mutarama 2025, mu murenge wa Gisenyi, akagari ka Nengo ho mu mudugudu wa Gikarani yakozwe n’imodoka yari yambaye Purake RAF 698 Z, amakuru akaba avuga […]

U Burusiya buravuga ko bwafashe Umujyi wa Kurakhove wo muri Donetsk

U Burusiya buravuga ko ingabo zabwo zafashe Umujyi wa Kurakhove uri mu burasirazuba bwa Ukraine mu karere ka Donetsk. Uyu mujyi wahuye n’iterambere ry’ingabo z’u Burusiya mu mezi ashize kandi ni inzira igana mu mu mujyi w’ingenzi wa Pokrovsk. Ukraine ntiyigeze yemera ifatwa rya Kurakhove, umujyi uri ku birometero 35 mu majyepfo ya Pokrovsk nk’uko […]