Abakristo bo mu Burayi bari mu mazi abira

Abakristo hirya no hino mu Burayi baratangaza ko bahura n’ibibazo birimo gukubitwa, gutukwa, kwirukanwa ku kazi, ndetse no gusabwa guceceka ku myemerere yabo mu biganiro byihariye cyangwa ku mbuga nkoranyambaga zabo bwite nk’uko raporo nshya y’imiryango irengera uburenganzira bw’abantu ibigaragaza. Mu Bufaransa abihayimana babiri bahisemo kwimuka mu gace babagamo nyuma yo gukubitwa, kubacira no gutukwa […]
Gen. Masunzu yatangiye imirimo ku mugaragaro yizeza guhangana na RDF na Twirwaneho

Lt. Gen. Pacifique Masunzu, uherutse kugirwa Komanda wa zone ya 3 y’ubwirinzi mu Gisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Mbere, itariki 6 Mutarama 2025, yatangiye imirimo ye ku mugaragaro nyuma yo guhererekanya ububasha n’uwo yasimbuye mu muhango wabereye i Kisangani witabiriwe na ba komanda bose b’imitwe y’ingenzi. Lt. Gen. Masunzu ugiye […]
Jennifer Lopez yatandukanye n’umugabo we bamaranye imyaka 2

Jennifer Lopez na Ben Affleck bamaze kurangiza ibyerekeye gutandukana kwabo, aho basabye urukiko rwo muri Los Angeles kwemeza burundu gatanya yabo. Lopez yashyikirije urukiko inyandiko ku wa Mbere zigaragaza ko we na Affleck bamaze kumvikana ku byerekeye umutungo n’ibindi byose bijyanye no gutandukana kwabo. Ubu bwumvikane bwabaye mu Nzeri 2024 amezi make nyuma y’uko Jennifer […]
Umunya-Canada yapfiriye muri Kenya nyuma yo kumara ijoro yikinisha

Umunya-Canada witwa Gregory John Kilgour, w’imyaka 66 yasanzwe yapfuye mu cyumba cye giherereye i Shanzu, Mombasa muri Kenya mu gitondo cyo ku wa Mbere. Bikekwa ko urupfu rwe rwatewe n’ibikorwa byo kwikinisha yarayemo mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira ku wa Mbere yapfiriyeho. Nk’uko Polisi yo muri Kenya yabitangaje, umurambo wa Kilgour wasanzwe mu nzu, […]
EU yababajwe no kuba M23 yarafashe Masisi

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ku wa Mbere wamaganye ifatwa ry’umujyi wa Masisi n’inkengero zawo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nyuma yo kwigarurirwa n’inyeshyamba za M23. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo M23 yemeje ko yigaruriye Masisi Centre. EU mu itangazo yasohoye, yasabye M23 kuva muri kariya gace by’ako kanya ndetse […]
Gen. Tshiwewe yahererekanyije ububasha n’Umugaba Mukuru mushya wa FARDC

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 6 Mutarama, mu kigo cya gisirikare cya Kokolo, i Kinshasa, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, habaye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Gen, Christian Tshiwewe Songesha wari umaze imyaka 2 ari Umugaba Mukuru wa FARDC na Lieutenant General Jules Banza Mwilambwe wamusimbuye ku itariki ya 16 Ukuboza 2024. Mw’ijambo rye […]
Byagenze gute ngo Rayon Sports iterete birangire Police FC irongoye

Mu masaha make cyane Byiringiro Lague wari utegerejwe nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports yatangajwe nk’umukinnyi wa Police FC, aho yasinye amasezerano azarangira mu mpeshyi ya 2026. Ku wa Mbere tariki ya 6 Mutarama 2025 nibwo Byiringiro yageze i Kigali aho yakiriwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bumaze iminsi mu biganiro na we. Akigera i Kigali […]
Colonel Paluku wa FARDC n’abasirikare barenga 100 biyunze kuri M23

Amakuru Aturuka muri Kivu y’Amajyaruguru aravuga ko Colonel Schadrack Paluku wari umusirikare mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abasirikare barenga 100 yari ayoboye bamaze kwiyunga kuri M23. Ku wa Mbere tariki ya 6 Mutarama ni bwo uyu Colonel n’abasirikare 124 bakiriwe muri M23, nk’uko amakuru agera kuri BWIZA abivuga. Aba kandi bari […]
Amerika yashinje u Burusiya gutera inkunga impande zombi zirwana muri Sudani

Kuri uyu wa Mbere ushize, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje u Burusiya mu Muryango w’Abibumbye gutera inkunga impande zombi zirwana muri Sudani, iyi ikaba ari intambwe ishimangira ibyo Washington yari yavuze mbere ko Moscou ikina ku mpande zombi mu makimbirane kugira ngo igere ku ntego zayo za politiki. Intambara yadutse muri Mata 2023 kubera […]
Umugabo n’umugore we bishe abana babo nabo bariyahura

Umugabo witwa Anup Kumar w’imyaka 38 n’umugore we Rahki w’imyaka 35, bari batuye ahitwa Bengaluru mu Gihugu cy’u Buhinde bishe abana babo bakoresheje uburozi nabo bahita biyahura barapfa. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Mutarma 2025 ,nibwo abakozi bakoreraga Anupa na RAshiki imirimo yo kubatekera n’abitaga kuri abo bana aribo batanze amakuru nyuma yo […]