RDC yateguje Uganda ko umubano bifitanye ushobora kuzamba

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yateguje Uganda ko umubano bifitanye ushobora kuzamba ndetse n’ibikorwa bya gisirikare ibihugu byombi bihuriyemo bigahagarara, kubera amagambo ya Gen Muhoozi Kainerugaba. Kinshasa yahaye Kampala uyu muburo nyuma y’ubutumwa butandukanye Gen Muhoozi usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda yari amaze iminsi yandika ku rubuga rwe rwa X, mbere yo gufata […]

Nyamasheke: Abahinzi b’icyayi barasaba Leta ubufasha ngo bishyure hafi Frw miliyari 2.5 babereyemo BRD

Abahinzi bibumbiye muri Cooperative COTHEGA ihinga icyayi mu mirenge ya Karambi na Cyato y’akarere ka Nyamasheke, baravuga ko bakomeje kuremererwa no kwishyura umwenda w’akabakaba Frw miliyari 2.5 babereyemo Banki nyarwanda itsura amajyambere (BRD), bagasaba Leta kubaha ubufasha bwo kuwishyura. Ni umwenda aba bahinzi bishyura kuva muri 2011; bikaba biteganyijwe ko byibura uzageza muri 2029. Muri […]

Inka yishe umugabo washatse kuyifata ku ngufu

Mu gihugu cya Brazili, mu gace ka Samambaia mu Mujyi wa Federal haravugwa urupfu rw’umukozi wo mu rwuri w’imyaka 45 bivugwa ko yageragezaga gufata inka ku ngufu. Uyu mugabo utatangajwe amazina yasanzwe yapfuye aryamye iruhande rw’inka yambaye agakingirizo yari agiye gukoresha afata kungufu iyo nka. Amakuru yatangajwe n’abakozi bagenzi be avuga ko uyu nyakwigendera yari […]

Minisitiri Nduhungirehe yahaye urw’amenyo Muyaya na Gen. Ekenge

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yahaye urw’amenyo mugenzi we wa RDC ushinzwe itumanaho ndetse n’umuvugizi w’ingabo z’iki guhugu, nyuma yo kwerekana ifoto y’uwo bita Colonel wo mu ngabo z’u Rwanda bavuga ko aheruka kwiyahura. Ku wa Kane tariki ya 9 Mutarama ni bwo Général-Major Sylvain Ekenge wari kumwe n’abarimo Minisitiri Patrick Muyaya […]

AS Kigali yarezwe muri Ferwafa

Blaise Itangishaka wahoze ari umukinnyi wa AS Kigali mu mwaka w’imikino wa 2023-24 yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) asaba ko ryamufasha kwishyuzwa amafaranga miliyoni 2.4 Frw iyi kipe imufitiye. Blaise avuga aya mafaranga arimo imishahara y’amezi ane atigeze ahabwa ubwo yakiniraga AS Kigali, ikipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali. Uyu wahoze ari myugariro […]

Yaretse gukina Basketball ajya gucuruza ubwambure bwe kuri murandasi

Liz Cambage, umwe mu bakinnyi b’imena b’umupira w’amaboko w’abagore ku isi yongeye kugaruka mu itangazamakuru mu buryo budasanzwe nyuma y’uko aretse gukina akajya gucuruza ubwambure bwe kuri murandasi. Uyu mukobwa wahoze akina muri shampiyona ya WNBA muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeje ko amafaranga yinjije mu cyumweru cya mbere ajya kuri OnlyFans urubuga rucuruza  […]

Amerika yashyize akayabo ku mutwe wa Perezida Maduro 

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeye gutanga $ miliyoni 25 (Frw hafi miliyari 35), ku muntu wese wazifasha guta muri yombi Perezida Nicolas Maduro wa Venezuela. Ni amafaranga Amerika yemeye gutanga ku wa Gatanu tariki ya 10 Mutarama, umunsi Maduro yarahiriyeho kuyobora Venezuela muri manda ye ya gatatu. Abandi Amerika yemereye ishimwe ni abafasha mu […]

ADEPR yahagaritse amasezerano y’abapasiteri bafungiwe insengero

Itorero ADEPR mu Rwanda ryahagaritse amasezerano y’abapasiteri n’abarimu bayo bakoreraga mu nsengero zafunzwe mu bugenzuzi bwakozwe na RGB muri Kamena umwaka ushize wa 2024. Mu nama yateraniye ku wa 27 Ugushyingo 2024, Komite Nyobozi y’Itorero ADEPR yafashe umwanzuro wo gusubika amasezerano y’umurimo yari yaragiranye n’abakozi bayo bakoreraga mu nsengero zafunzwe. Mu ibaruwa ifunguye yashyizweho umukono […]