REG na WASAC byisobanuye kuri ruswa ikomeje kubivuzamo ubuhuha

Depite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Mvano Nsabimana Etienne, yagaragaje ko kuba ibigo bya REG na WASAC byaraje ku isoga mu kurangwamo ruswa, biteye isoni ku bigo nk’ibi bitanga serivisi z’amashanyarazi n’amazi abaturage bakenera umunsi ku wundi. Raporo y’ibyavuye mu bushakashatsi bwa Transparency International Rwanda kuri ruswa mu Rwanda (Rwanda Bribery Index) ya 2024, […]

M23 yerekanye izindi ntwaro yambuye FARDC

Umutwe wa M23 wanyomoje amakuru yavugaga ko ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryawambuye ibice bitandukanye ugenzura muri Kivu y’Amajyaruguru. Ku Cyumweru tariki ya 12 Mutarama uruhande rw’Ingabo za Leta rwigambaga kwambura ziriya nyeshyamba uduce dutandukanye turimo aka Kirumba na Kaina two muri Teritwari ya Lubero. Amakuru yatangajwe n’Umuvuguzi wa FARDC […]

Nigeria: Igisirikare cyatangiye iperereza nyuma yo kwicira abasivili 20 mu gitero cy’indege

Ingabo zirwanira mu kirere za Nigeria zavuze ko kuri uyu wa Mbere zatangiye iperereza nyuma y’amakuru avuga ko igitero cy’indege cya gisirikare gishobora kuba cyarahitanye abasivili bagera kuri 20 mu mpera z’icyumweru gishize. Ibi byabereye muri Leta ya Zamfara mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu, aho intagondwa n’imitwe y’inyeshyamba byafashe. Guverineri wa Zamfara, Sulaiman Bala Idris, yatangaje […]

Nyaruguru: Hari abamaze imyaka 3 bategereje ingurane barahebye

Mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Busanze, mu Ntara y’Amajyepfo hari abaturage basaamaze imyaka 3 bategereje ingurane y’imitungo yabo yangijwe ubwo hakorwaga umuyoboro w’amashanyarazi. Ni imiryango 355 itarishyurwa irimo kwishyuza arenga miliyoni  46 Frw. Aba baturage bo mu Kagali ka Nkâanda mu Murenge wa Busanze bavuga ko imyaka ibaye 3 bishyuza ingurane z’ibyabo byangijwe […]

Yafunzwe azira gishyira igitsina cye mu zuru ry’ifarasi

Mu kwezi gushize muri Leta ya Florida, polisi yataye muri yombi umugabo witwa Donald Calloway w’imyaka 53 nyuma yo gushinjwa ibikorwa bifitanye isano no guhohotera inyamaswa byakorewe ifarasi. Ibi byabereye mu gace ka Lake Wales ku itariki ya 26 Ukuboza 2024 nk’uko byemezwa n’abatangabuhamya babonye uyu mugabo ari gukora ayo mahano. Nk’uko bigaragara mu nyandiko […]

Masisi: Ibirindiro bya M23 byaramukiye mu mvura y’amabombe

Amakuru aturuka ku nzego z’umutekano agera kuri KivuMorningPost aravuga ko imirwano ikomeye hagati y’inyeshyamba za M23 n’Ingabo za FARDC yakomereje mu duce dutandukanye two muri Teritwari ya Lubero. Muri Teritwari ya Masisi, iyi nkuru iravuga ibirindiro bya M23 birimo gusukwaho ibibombe n’indege z’intambara mu nkengero za Ngungu nk’ahitwa Nyaboro hafi y’ishuri rya Kisimba. Ku wa […]

Perezida Kagame yashyizeho Umuyobozi Mukuru wa RDB mushya

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Mutarama 2025, yagize Jean Guy Afrika Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB). Itangazo Minisitiri w’Intebe, Dr Édouard Ngirente yashyizeho Umukono mu izina rya Perezida Kagame ni ryo ryemeza ko Afrika yahawe ziriya nshingano. Uyu mugabo yari asanzwe ari Umuyobozi w’agateganyo w’Ibiro bishinzwe guhuza ibikorwa by’akarere […]

Tshisekedi yaba ari gutegura kuraga umuhungu we ubutegetsi

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi yaba yaratangiye gutegura umuhungu we Anthony Tshisekedi ngo abe yamusimbura ku butegetsi. Anthony kuri ubu nta mwanya uzwi afite muri Guverinoma ya RDC. Icyakora kuva muri 2021 yakunze kujyana na Perezida Tshisekedi mu ngendo zitandukanye yagiye akorera hanze ya Congo Kinshasa, […]

Perezida wa Koreya y’Epfo wahagaritswe ku mirimo yongerewe umushahara

Perezida wahagaritswe ku mirimo ye wa Koreya y’Epfo, Yoon Suk Yeol,  umushahara we wa buri mwaka wazamuwe nubwo aregwa kuba yarashyize igihugu mu bihe bidasanzwe nta mpamvu igihe gito nk’uko byatangajwe na guverinoma. Umushahara wa Yoon uziyongeraho 3% ugere kuri miliyoni 262.6 won ($ 179.000; £ 147,000), bijyanye n’ibipimo by’imishahara y’abayobozi ba leta nk’uko iyi […]

Myugariro w’Amavubi ari kurambagizwa na Dinamo Bucarest yo muri Romania

Ikipe ya Dinamo Bucharest yo muri Romania yazanye umukinnyi w’imbere, Alexandru Pop imukuye muri Oțelul Galați none irimo gusoza n’ibijyanye na transfer ya myugariro w’Umunyarwanda wakinaga muri Latvia. Myugariro Dylan Georges-Francis w’imyaka 23 nta masezerano afite nyuma yo gukina mu cyiciro cya kabiri muri Latvia. Dylan Georges-Francis ari hafi kwimukira muri Dinamo Kuri ubu Dylan […]