Burundi: Umusaraba washyizwe aho Papa yasomeye Misa waburiwe irengero

Itangazo ryashyizweho umukono na Padiri Laurent Niciteretse , umuyobozi wa Seminari Nkuru yitiriwe Mutagatifu Yohani Pawulo wa Kabiri y’i Gitega rivuga ko umusaraba wari mu mbuga y’iyo Seminari wibwe n’abagizi ba nabi. Muri iryo tangazo , Padiri Laurent Niciteretse avuga ko abibye uwo musaraba kugeza ubu bataramenyekana ndetse anasaba Abakirisitu kugira uruhare mu gushakisha uwo […]

Amakimbirane y’u Rwanda na RDC ashobora kurangira vuba: Perezida Lourenço

Perezida João Lourenço wa Angola akanaba umuhuza mu bibazo bya Politiki biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko umwuka mubi umaze imyaka irenga ibiri hagati y’ibihugu byombi ushobora kurangira. Lourenço yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo yari i Kampala muri Uganda ahaberaga inama idasanzwe y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. U […]

Mwubahe Tantine wanyu yemwe bana: Kate Bashabe

Mu minsi ishize umuhanzi Juno Kizigenza yashyize ku mbuga nkoranyambaga amashusho agaragaza ari kumwe na Kate Bashabe baririmba indirimbo Shenge, indirimbo yiganjemo amagambo y’urukundo aho ayo mashusho yatumye bamwe mu bakurikira aba bombi batangira gukeka ko hagati yabo hashobora kuba hari urukundo bitewe n’uburyo bagaragaye. Mu gice cy’ibitekerezo (comment section) umwe mu bakunzi babo yanditse […]

APR FC yatandukanye na ba rutahizamu 2 b’abanya-Nigeria

Ikipe ya APR FC yamaze gutandukana ku bwumvikane n’abanya-Nigeria: Chidiebere Nwobodo na Odibo Godwin bari bamaze amezi abarirwa muri atanu ari abakinnyi bayo. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yatandukanye n’aba bakinnyi yombi bari barayijemo bayihenze, nyuma yo kunanirwa kuyiha umusaruro bari bitezweho. Yaba Chiedebere na Odibo bombi basatira izamu baciye ku mpande, nta n’umwe muri bo […]

Abarundi bateye inkunga yo kwivuza Kanyankore wahesheje Amavubi Cecafa (Amafoto)

Umutoza w’inararibonye ukomoka mu Burundi, Kanyankore Gilbert uzwi nka Yaoundé wigeze gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yashimiwe ku bitangaza yagezeho mu mupira w’amaguru, anahabwa inkunga yo gukomeza kwivuza nyuma y’igihe arwaye. Ku Cyumweru tariki ya 12 Mutarama 2025 mu gihugu cy’u Burundi hateguwe umukino wihariye wo gushimira Kanyankore no kuzirikana ibigwi bye mu kibuga […]

Ukraine yatangaje ko yiteguye gusubiza i Pyongyang abasirikare 2 ba Koreya ya Ruguru yafashe

Urwego rushinzwe umutekano muri Ukraine rwatangaje ku wa Gatandatu ko bafashe abasirikare babiri ba Koreya ya Ruguru bafatiwe mu Karere ka Kursk mu Burusiya kandi barimo kubazwa i Kyiv. Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yatangaje ko yiteguye gusubiza aba basirikare babiri ba Koreya ya Ruguru bafashwe i Pyongyang nabo bagahabwa imfungwa z’intambara z’Abanya-Ukraine zifungiwe mu […]

Nta mutinganyi wemerewe kuba umusirikare muri Nigeria

Leta ya Nigeria yashyizeho amabwiriza mashya abuza abasirikare bayo kwijandika mu bikorwa birimo ubutinganyi, gusambanya inyamaswa, kwambara imyenda itajyanye n’igitsina cyabo (cross-dressing) n’ibindi byitwa ko binyuranyije n’amahame y’imyitwarire ya gisirikare. Ibi byashyizwe mu ngingo ya 26 y’amategeko mashya agenga imyitwarire n’amasezerano y’abasirikare (Harmonised Armed Forces Terms and Conditions of Service) yashyizweho umukono na Perezida Bola […]

U Rwanda ruritegura kwakira inteko rusange ya 26 ya EAPCCO

U Rwanda ruritegura kwakira inteko rusange ngarukamwaka ya 26 y’Umuryango uhuza abayobozi bakuru ba Polisi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO) izaba kuva tariki ya 26 kugeza ku ya 31 Mutarama 2025. Inteko rusange ya EAPCCO ni urubuga rwifashishwa mu gusuzuma no gukemura ibibazo rusange byugarije umutekano w’akarere, gusangira amakuru no kubaka ubushobozi mu bihugu bigize […]

Miss Mutesi Jolly yagaragaye ku mukino wa Arsenal na Man U (Amafoto)

Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kugaragara ku mukino wa FA Cup wahuje Arsenal na Manchester United kuri Emirates Stadium i Londres ku itariki ya 12 Mutarama 2025. Uyu mukino waranzwe n’ubushyamirane bukomeye warangiye Manchester United itsinze Arsenal kuri penaliti nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota isanzwe y’umukino. Mutesi Jolly […]