Rutsiro FC yasinyishije babiri muri batatu yifuza ngo ikomeze ubusatirizi bwayo

Rutsiro FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi babiri bakomoka muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, ngo ikomeze hagati hayo ari nako yakomeje ibiganiro na Rutahizamu, ngo buzure batatu ikeneye. BWIZA mu kiganiro yagiranye na Visi Perezida wa mbere wa Rutsiro FC, Uwamahoro Thadee yahamije ko bamaze gusinyisha abakinnyi babiri bakomoka muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, […]

Rubavu: Yafatiwe mu cyuho asunika moto acyekwaho kwiba

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Rubavu yafashe umusore w’imyaka 22, ucyekwaho kwiba moto yo mu bwoko bwa TVS Victor ayikuye mu rugo rwa nyirayo. Uyu musore yafatiwe mu mudugudu w’Umubano, akagari ka Mbugangari mu murenge wa Gisenyi, ku wa Mbere tariki ya 13 Mutarama, ahagana saa kumi z’urukerera. […]

Nyabihu: Gitifu w’umurenge uhagarikiwe n’ingwe aravugwaho guhoza ku nkeke abakozi

Gitifu w’Umurenge wa Rambura, mu karere ka Nyabihu, bivugwa ko ashyigikiwe n’Ingwe Kabalisa Salomo aravugwaho guhoza abakozi bamwe ku nkeke, abandi akababwira ko batazagira amahoro mu kazi mu gihe akiyoboye uyu murenge. Ni mu gihe Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko kuva bwamenya iki kibazo bwagikurikiranye bugasanga bapfa utuntu tw’amafuti. Inkuru y’itotezwa rikorerwa bamwe mu bakorera ku […]

Kamonyi: Umuturage yateye Grenade mu rugo rwa mugenzi we

Inzego zitandukanye zo mu Karere ka Kamonyi ziri guhigisha uruhindu umuturage witwa Nkuriyingoma Jean Baptiste, nyuma gutera igisasu cya Grenade mu rugo rwa mugenzi we. Byabereye mu Kagari ka Mbati, ho mu murenge wa Mugina; mu ijoro ryacyeye. Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère, yabwiye ikinyamakuru Umuseke ko uyu Nkuriyingoma Jean Baptiste yateye grenade […]

Abadepite ntibiyumvisha uko MININFRA imaze imyaka 15 yarabuze Frw 722,000 yo kwishyura abaturage bo mu Bweyeye

Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko; basabye Minisiteri y’Ibikorwaremezo ibisobanuro ku mpamvu yatumye hari abaturage bo mu Bweyeye bamaze imyaka 15 bategereje ingurane ingana na Frw 222,000 ariko amaso akaba yaraheze mu kirere. Iyi Minisiteri yabajijwe iki kibazo ku wa Mbere tariki ya 13 Mutarama, ubwo yo n’ibigo biyishamikiyeho […]

Nigeria: Abaturage bagera kuri 40 biciwe mu gitero cya Boko Haram

Kuri iki Cyumweru gishize, abakekwaho kuba abarwanyi ba kisilamu bishe abahinzi 40 mu gitero cyagabwe ku baturage bo mu bwoko bwa Dumba mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Leta ya Borno, nk’uko umuyobozi mukuru muri iyi leta yabitangaje kuri uyu wa Mbere ushize. Bivugwa ko aba barwanyi ari abo mu mutwe witwaje intwaro wa Boko Haram na […]

Komanda wa UNMISS yasuye Ingabo z’u Rwanda muri Torit

Kuri uyu wa Mbere, itariki 13 Mutarama 2025, Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Lt Gen Mohan Subramanian, yasuye Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri Rwanbatt-1 mu birindiro bya Torit biherereye mu birometero 139 uvuye mu Mujyi wa Juba. Yakiriwe n’Umuyobozi w’Ingabo mu gice cy’amajyepfo, Brig Gen Dinesh Singh, ari kumwe n’umuyobozi w’ingabo zigize […]

Claudine wabaye umuyobozi wungirije wa RBA yapfuye

Claudine DeLucco Uwanyiligira wabaye Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) yapfuye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri. Uwanyiligira yari umuyobozi wungirije wa RBA kuva mu 2013 aho yari afite inshingano zo gukurikirana amashami y’imari, igenamigambi, imenyekanishabikorwa, abakozi n’imiyoborere, akaba yari yungirije Arthur Asiimwe wari Umuyobozi Mukuru. Izi nshingano Uwanyiligira yazigezeho ari umuyobozi wungirije kandi yakomeje […]

Kampala: Batandatu biciwe mu gikorwa cyo kugerageza kwiba banki

Igipolisi cya Uganda cyaburijemo umugambi usa nk’ubwiyahuzi wo kwiba Banki ya Stanbic mu isoko rya Acacia Mall, kica abantu batandatu bakekwaho icyaha cyo kugerageza kwiba.  Igipolisi cya Uganda ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, itariki 13 Mutarama 2025, cyari cyabanje gutangaza ko hishwe bane uwa gatanu wakomeretse bikomeye akaba yari afunzwe n’abapolisi mu bitaro […]

Stade Amahoro yashyizwemo ikoranabuhanga rya VAR

Stade Amahoro yashyizwemo ikoranabuhanga ryo gufasha abasifuzi mu byemezo bifashishije amashusho rizwi nka Video Assistant Referee (VAR). Iyi stade mpuzamahanga ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza yatashywe ku mugaragaro mu mezi atandatu ashize kandi yatangiye kwakira imikino muri Kanama 2024. Amakuru yizewe agera kuri BWIZA yemeza ko Stade Amahoro yamaze gushyirwamo ibikoresho […]