Perezida Kagame yongeye gushimangira ko Tshisekedi yibiwe amajwi

Perezida Paul Kagame yongeye gutangaza ko n’ubwo mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo ayobora iki gihugu atigeze atsinda amatora, yaba ayo muri 2018 n’ayo mu mwaka ushize. Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Mutarama ubwo we na Madamu Jeannette Kagame bakiraga mu musangiro abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo […]
FNDB yigaramye imirambo y’abasirikare bayo M23 yivuganye

Igisirikare cy’u Burundi (FNDB), cyigaramye imirambo y’abasirikare bacyo bamaze iminsi bicirwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hakwirakwira amafoto ya bamwe mu basirikare b’u Burundi inyeshyamba za M23 ziciye muri Teritwari ya Masisi, ahamaze iminsi habera imirwano izisakiranya n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Congo Kinshasa ririmo Abarundi. Nko mu mirwano […]
Perezida Kagame yahaye gasopo ibihugu by’inyembaraga

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane yakuriye inzira ku murima ibihugu by’ibihangange, abimenyesha ko nta mbaraga na nkeya zishobora gutuma u Rwanda rwishyura ikiguzi nk’icyo rwishyuye mu myaka 30 ishize ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yakiraga mu musangiro abadipolomate bahagarariye ibihugu bitandukanye mu Rwanda. Ijambo rye ryibanze ku kibazo cy’umutekano […]
Yakoze ubukwe bikino none yisanze mu nkiko

Mu gihugu cya Australia, haravugwa inkuru y’umugore wasabye urukiko gutesha agaciro amasezerano yo gushyingiranwa yakoze yibwira ko ari imikino aho yashakaga kwibonera abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga. Uyu mugore utatangajwe amazina yavuze ko ibyo byabaye mu birori byo mu Ukuboza 2023 byari byateguwe n’uwari umukunzi we, aho bari bagamije kuzamura abamukurikira (followers) ku rubuga rwa Instagram. […]
Ibitaro bya CHUK bigiye kwimurwa bitarenze Kamena 2025

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr. Sabin Nsanzimana yatangaje ko bitarenze Kamena 2025, Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) bizaba byimuriwe i Masaka mu Karere ka Kicukiro. Ni igikorwa cyari kimaze imyaka igera kuri 12 kiganirwaho ariko ubu kikaba kiri hafi gushyirwa mu bikorwa. Mu mwaka wa 2013, hafashwe icyemezo cyo kwimura ibi bitaro byari mu […]
Lubero: Umwami Kasereka Kasimba yiciwe mu gico cya ADF

Byibuze abantu 10 biciwe kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 15 Mutarama 2025, mu gico cy’abaterabwoba ba ADF muri Mukoko, Sheferi ya Baswana, muri Teritwari ya Rubero, ho muri Kivu y’Amajyaruguru. Amakuru aturuka muri sosiyete sivile yaho aravuga ko mu biciwe muri iki gico harimo Umwami Kasereka Kasimba, Umuyobozi wa Gurupoma ya Bulengya, ndetse n’umunyamabanga […]
Minisitiri Olivier Nduhungirehe ari mu ruzinduko rw’akazi i Juba

Kuri uyu wa Kane, itariki 16 Mutarama 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yerekeje i Juba, muri Sudani y’Epfo, aho yitabiriye inama yo ku rwego rwo hejuru rwa Komisiyo Ngenzuzi ya Afurika Yunze Ubumwe (A.U) yashyiriweho Sudani y’Epfo. Minisitiri Nduhungireho yaboneyeho kuganira na mugenzi we Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sudani y’Epfo, Hon. Ramazani […]
Napfiriye he, ryari?: Lt Col Willy Ngoma

Umuvugizi w’Igisirikare cya M23, Lt Col Willy, yanyomoje inkuru zimaze iminsi zivuga ko Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zamuteze igico zikamwica. Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo abanye-Congo babogamiye ku ruhande rwa Leta batangiye gukwirakwiza inkuru z’uko Lt Col Willy Ngoma na Henri Maggie bishwe na FARDC na Wazalendo, nyuma […]
Israel yakajije umurego mu bitero kuri Gaza nyuma y’amasaha hatangajwe agahenge

Israel yakajije umurego mu bitero kuri Gaza nyuma y’amasaha make hatangajwe ko amasezerano yo guhagarika imirwano no kurekura imbohe hagati ya Israel na Hamas yagezweho, nk’uko abaturage ndetse n’abayobozi muri Gaza babitangaza. Amasezerano akomeye yo guhagarika imirwano hagati ya Israel n’umutwe witwaje intwaro wa Hamas uyobora Gaza, yavuzwe kuri uyu wa Gatatu ushize nyuma y’ubwunzi […]
Nta mahoro azigera agerwaho RDC nitaganira na M23: Amerika yahinduye imvugo

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahinduye imvugo, zisaba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kujya mu biganiro n’imitwe irimo M23, nk’inzira yatuma iki gihugu kigera ku mahoro. Amerika yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 15 Mutarama, biciye mu itangazo ryasohowe na Minisiteri yayo y’Ububanyi n’Amahanga. Ni itangazo ryagarukaga kuri raporo impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri […]