Aho kwitaba biriya bigoryi by’abadepite, byose nzabita muri yombi: Gen Muhoozi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko aho kwitaba Inteko Ishinga Amategeko yamutumijeho azafunga abadepite bose bayigize yise ibicucu. Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Komisiyo ishinzwe Igisirikare mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda yategetse Minisitiri w’Ingabo gusaba Gen Muhoozi kuyitaba, kugira ngo atange ibisobanuro ku butumwa bwe butavugwaho rumwe akunze gucisha […]
Rusizi: Akarere kishyuye Frw 722,000 kari karambuye abaturage mbere yo kwitaba abadepite

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwishyuye ikubagahu abaturage bo mu murenge wa Bweyeye kari kamaze imyaka 15 bwarambuye amafaranga y’ingurane, mbere y’uko kuri uyu wa Gatanu bwitaba abadepite. Ikibazo cy’aya mafaranga abadepite baherukaga kukigeza kuri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, bayibaza icyabuze ngo abaturage umunani bangiririjwe imitungo ubwo hakorwaga umuhanda Matyazo-Mudasomwa ngo bishyurwe. Kuri uyu wa Gatanu ubwo ubuyobozi […]
Kenya: Bishop yafatiwe mu cyuho asambana n’umukobwa we uherutse kwahukana

Uwihaye Imana yafatiwe mu Ntara ya Homa Bay mu gihugu cya Kenya azira kuryamana n’umukobwa we yibyariye nawe ufite abana batatu. Uyu wihaye Imana bivugwa ko ari bishop muri rimwe mu matorero yo mu gace ka Ndiru, Kagan Ward mu murenge wa Rangwe mu Ntara ya Rangwe yashinjwaga kutubahiriza imyitwarire y’umuco n’idini mu gukora icyaha […]
Bwa mbere abapolisi bo mu karere bagiye guhiganwa muri ‘EAPCCO SWAT Challenge’

Mu gihe Inteko Rusange ya 26 y’Umuryango wa EAPCCO (Eastern Africa Police Chiefs’ Cooperation Organization) izaba ibera mu Rwanda, ku nshuro ya mbere hazaba irushanwa rigamije kumurika ibikorwa ku myiteguro y’imitwe ya Polisi zo mu bihugu bigize umuryango ku guhangana n’ibihungabanya umutekano hifashishijwe intwaro na tekiniki ‘EAPCCO SWAT Challenge’. Iri rushanwa rizaba kuva ku itariki […]
Rutsiro: Akurikiranweho gusambanya abana 2 batarengeje imyaka 11

Umugabo w’imyaka 30 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Rurimba, Akagari ka Mburamazi, Umurenge wa Murunda, Akarere ka Rutsiro, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya abana b’abakobwa babiri umwe ufite imyaka 10 n’undi wa 11. Uyu mugabo witwa Bagezigihe Jean Baptiste afungiwe kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihuhu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Murunda mu gihe iperereza rikomeje ndetse atagereje kujya […]
Umuhanzi yatawe muri yombi akekwaho ibyo gukuramo inda y’umukunzi we

Umuvugizi wa Polisi muri Kampala, Patrick Onyango yemeje ko umuhanzi Musigazi Abdulaziz wamenyekanye nka Vyroota mu muziki wa Uganda yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukuramo inda y’umukunzi we. Amakuru ahari agaragaza ko Vyroota yateye umukobwa inda ariko yanga kuyemera ubwo yabimenyeshwaga aho yasabye uwo mukobwa gukuramo iyo inda. Nubwo uwo mukobwa yabanje kwanga, yahisemo […]
Ku myaka 120 ibura amezi 2 yaciye agahigo ko kuba umuntu ukuze cyane ku isi

Umukecuru w’imyaka 119 wo muri Leta ya Rio de Janeiro muri Brazil, Deolira Gliceria Pedro da Silva aritegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 120 mu mezi abiri ari imbere, ndetse akaba agiye no kwemezwa na Guinness World Records nk’umuntu ukuze kurusha abandi ku isi. Uyu mwanya kuri ubu ufitwe n’undi Munya-Brazil witwa Inah Canabarro Lucas, umubikira w’imyaka […]
Kenya: Umuminisitiri yashinje inzego z’ubutasi gushimuta umuhungu we

MinisitiriUmunyamabanga wa leta muri guverinoma ya Kenya yashinje inzego z’ubutasi kuba zarashimuse umuhungu we muri Kamena umwaka ushize i Nairobi. Ubuhamya bwe bwahawe ishami rishinzwe ibyaha mu ntangiriro z’icyumweru, bwashyizwe ahagaragara. Justin Muturi ni umwe mu bagize guverinoma wa mbere wamaganye ku mugaragaro ishimutwa mu bamwegereye. Ni mu gihe ibirego byo gushimuta byiyongereye muri aya […]
Macron yasabye ibiganiro byo mu rwego rwo hejuru hagati y’u Rwanda na RDC

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yasabye ko hasubukurwa ibiganiro byo mu rwego rwo hejuru hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’umutwe wa M23. Macron yabitangaje ku wa Kane tariki ya 16 Mutarama, ubwo we na mugenzi we João Lourenço wa Angola wari wasuye u Bufaransa baganiraga n’abanyamakuru. […]
Polisi y’u Rwanda igiye gukurikirana ibya The Ben byo gutwara atambaye umukandara

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko igiye gukurikirana amakosa yaba yarakozwe n’umuhanzi Mugisha Benjamin wamenyekanye nka The Ben yo gutwara imodoka atambaye umukandara nk’uko byagaragajwe n’ukoresha urubuga rwa X witawa Edman Ishimwe. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Mutarama 2025 nibwo uwitwa Edman Ishimwe yagiye ku rubuga rwa X maze agashyiraho amashusho […]