U Rwanda rwasimbuje Abapolisi mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Mutarama 2025, Abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda RWAFPU3-7 bahagurutse i Kigali berekeza mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS). Iri tsinda ryiganjemo umubare munini w’abapolisikazi bayobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Donatha Nyinawumuntu, basimbuye bagenzi babo bagize itsinda […]

Amerika yafatiye ibihano Gen. Abdel Fattah al-Burhan uyobora Sudani

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano Umuyobozi w’umusirikare w’igihugu cya Sudani nyuma yo kumushinja guhitamo intambara aho guhitamo imishyikirano no gukuraho amakimbirane. Ibihano bije nyuma y’icyumweru kimwe Washington ifashe ingamba nk’izo ku muyobozi w’inyeshyamba za Rapid Support Forces muri Sudani. Kuri uyu wa Kane, itariki 16 Mutarama 2025, nibwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika […]

Umukozi wo mu ndege yirukanwe azira kumansurira mu kazi

Umukozi wo mu ndege wari umaze amezi arenga atandatu akora muri Alaska Airlines, Nelle Diala yirukanwe ku kazi nyuma yo gushyira ku rubuga rwa TikTok amashusho yamugaragazaga ari kumansurira mu ndege. Nk’uko byatangajwe na New York Post, aya mashusho yafashwe ubwo yari ari mu kazi aho byatumye ashinjwa kurenga ku mategeko y’ikigo yerekeye imikoreshereze y’imbuga […]

Tanzania yateye utwatsi iby’icyorezo cya Marburg ku butaka bwayo

Nyuma y’aho ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rivuze ko abantu byibuze umunani mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu, bakekwaho kuba barazize Marburg, Guverinoma ya Tanzaniya yavuze ko nta muntu n’umwe muri iki gihugu wigeze asanganwa iyo virusi. Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima wa Tanzaniya, Jenista Mhagama, mu itangazo yashyize ahagaragara kuwa Gatatu, aho yagize ati: […]

Papa Francis yituye hasi i Vatican

Papa Francis w’imyaka 88 yagize impanuka aho yikubise hasi akomereka ukuboko kw’iburyo konyine nk’uko byatangajwe na Vatican. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bye, ryemeza ko Papa yagize igikomere ku kuboko kw’iburyo mu gitondo cyo ku wa Kane ubwo yahanukaga muri Casa Santa Marta, aho atuye. Kubera iyi mpanuka, ukuboko kwe kwashyizwe mu byuma bimufasha kugusubiza […]

Gen Muhoozi byamwanze mu nda, agaruka ‘gutigisa Isi’ yifashishije Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yagarutse ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter yari amaze iminsi mike atangaje ko ahagaritse gukoresha. Ku wa Kane tariki ya 16 Mutarama ni bwo uyu musirikare yanditse kuri ruriya rubuga ati: “Ndagarutse!” Gen Muhoozi wavuze agarutse “gutigisa Isi”, ubutumwa bw’uko yagarutse kuri X bwakurikiwe n’uruhererekane rw’ubundi […]

Umukinnyi wa Basketball wo muri Amerika yishwe arashwe

Noah Scurry w’imyaka 17 wari icyitegererezo mu mukino wa basketball muri Pennsylvania, yapfuye ku wa Kabiri tariki ya 16 Mutarama 2025 nyuma yo kurasirwa hafi y’urugo rwe. Polisi yo mu Mujyi wa Philadelphia yatangaje ko Scurry yarashwe mu gitondo ahagana saa moya n’iminota cumi n’itanu (7:15 AM), ubwo yari agiye ku ishuri rya Samuel Fels […]

Ibitaro bya Nyarugenge bigiye kongera gufungura imiryango

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yatangaje ko ibitaro by’Akarere ka Nyarugenge bigiye kongera gutanga serivisi nyuma y’igihe byari bimaze bifunzwe kubera imirimo yo gusana. Ibi yabitangaje ubwo yaganiraga n’Abasenateri asobanura ko ibi bitaro byafunzwe kugira ngo hakemurwe ibibazo birimo iby’amatiyo y’amazi yo hasi atari yubatswe neza. Minisitiri Nsanzimana yavuze ko ikibazo cy’amatiyo cyakemutse kandi ibikoresho […]