Amerika irashinja u Rwanda kwitambika umushinga wa Lobito

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje u Rwanda kwanga ko umushinga wo kubaka inzira ya gariyamoshi uzwi nka Lobito Trans-Africa Corridor railway wagurwa ukagera mu burasirazuba bwa Congo. Umushinga wo kubaka uyu muhanda, Amerika iwuhuriyemo n’ibihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Angola na Zambia. Umunyamanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wungirije wa Amerika […]

Nyuma ya RDC, u Rwanda na rwo rwagaragaje umurongo utukura warwo

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo niramuka itagiye mu mishyikirano n’umutwe wa M23, itazarenga umurongo utukura wo kongera kwitabira ibiganiro bya Luanda. Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X kuri uyu wa Gatandatu. Umukuru wa Dipolomasi y’u Rwanda yasubizaga Perezida Félix Antoine […]

Kujya mu mishyikirano na M23 ni umurongo utukura RDC idashobora kurenga: Tshisekedi 

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye gukurira inzira ku murima umutwe wa M23; avuga ko Leta y’igihugu cye idateze kujya mu mishyikirano na wo. Tshisekedi kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari kumwe n’abadipolomate bahagarariye ibihugu bitandukanye i Kinshasa, yavuze ko kuba RDC yajya mu mishyikirano na M23 yita umutwe w’iterabwoba […]

Impano waha umukunzi wawe bijyanye n’ibyo akunda

Mu gihe utegura impano ku muntu w’inshuti yawe, umukunzi, cyangwa umuvandimwe ni ingenzi gusobanukirwa ibyo akunda n’ibimushimisha. Impano ntabwo ari igikorwa cy’amafaranga gusa ahubwo ni ikimenyetso cy’ubwitange n’ubushishozi bigaragaza ko watekereje ku muntu uyihabwa. Ku buryo bworoshye, dore uburyo butandukanye bwo guhitamo impano ijyanye n’ibyo uwo ugiye kuyiha akunda: 1. Ku bakunda kurimba Impano: Imyenda […]

Neymar yatangaje ko Mbappé yagiriye ishyari Messi

Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umunya-Brazil, Neymar yagaragaje ko Kylian Mbappé yagiriye ishyari Lionel Messi nyuma y’uko uyu Munya-Argentina asinye amasezerano yo gukinira Paris Saint-Germain (PSG) mu mwaka wa 2021. Neymar yavuze ibi mu kiganiro cya podcast gishya gikorwa na Romário, rutahizamu w’ibihe byose mu ikipe y’Igihugu ya Brazil. Neymar yavuze ko ibintu byahindutse Messi ageze muri […]

Umukinnyi yaguye mu kibuga arapfa

Umukinnyi w’umupira w’amaguru, Maicon Adeyemi Adewale Oluyide ukomoka mu karere ka Ilesa West muri Leta ya Osun muri Nigeria, yapfuye aguye mu kibuga ubwo yari mu irushanwa ryo kwibuka Otunba Isiaka Adetunji Adeleke.  Uyu mukinnyi wari ufite imyaka 29 yaguye mu kibuga mu mukino wa nyuma w’iri rushanwa wabereye ku kibuga cya Ataoja School of […]

Yaroze umwana we agamije kwibonera aba-followers kuri TikTok

Umugore w’imyaka 34 ukomoka muri Australia umenyerewe ku rubuga rwa TikTok, yatawe muri yombi ashinjwa kurogoya umwana we no kumukorera iyicarubozo kugira ngo abone inkunga y’amafaranga ndetse yongere n’umubare wabamukurikira kuri uru rubuga.  Amashusho yerekana uyu mugore wo muri Queensland arira ubwo abapolisi bamwambikaga amapingu mbere yo kumujyana mu modoka ya polisi. Uyu mugore arashinjwa […]

Kagame Cup: Umukino wa Remera na Muhoza wanze kurangira kubera amahane

Umukino w’irushanwa ‘Umurenge Kagame Cup’ wahuzaga ikipe y’imurenge ya Remera na Muhoza yombi yo mu karere ka Musanze, wahagaze utarangiye kubera ubwumvikane buke. Ku wa Gatanu tariki ya 17 Mutarama 2025 amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa ¼ cy’irangiza wabereye ku kibuga cy’i Nyakarambi, mu murenge wa Rwaza. Kapiteni wa Remera, Tumazimpaka Richard, yabwiye […]

APR BBC yegukanye igikombe kiruta ibindi

Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona ya Basketball y’Icyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2024-25, ikipe ya APR BBC yongeye kwerekana imbaraga zayo itsinda REG BBC ku manota 73-53, yegukana igikombe kiruta ibindi (Super Coupe). Uyu mukino w’amateka wabereye muri BK Arena mu ijoro ryo ku wa 17 Mutarama 2025, watangiye Saa mbiri n’igice, […]

Nyina wa Bushali yashyinguwe

Nyina wa Bushali, Dusabimana Marie Thérèse wapfuye ku wa 14 Mutarama 2025 azize uburwayi, yashyinguwe mu cyubahiro mu muhango witabiriwe n’abahanzi barimo abakora injyana ya rap mu Rwanda. Uyu muhango watangiriye mu rusengero rwa ADEPR i Gikondo aho inshuti n’abavandimwe bakoze amasengesho yo kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera mbere yo kumushyingura mu irimbi rya Rusororo. Bushali, […]