Cyamunara: Abadepite bagaragaje amanyanga akorwa n’abakozi ba Banki n’abagenagaciro

Abadepite kuri uyu wa Kabiri bagaragarije Minisitiri w’Ubutabera amanyanga akorwa n’abakozi baza banki ndetse n’abagenagaciro, aho batesha agaciro umutungo banki igiye guteza cyamunara bigatuma ugurishwa ku giciro kiri hasi. Babigarutseho ubwo Minisitiri Dr. Emmanuel Ugirashebuja yagiranaga ibiganiro n’abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore. Impande zombi zaganiraga kuri raporo y’Ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi ya 2023/2024 […]
Abagore 6 ukwiriye kwirinda gukundana nabo

Hari ubwoko bw’abagore ukwiriye kwirinda gukundana na bo kubera imiterere yabo ishobora kukwangiriza umutima no kuguhungabanya mu buzima. 1. Umugore uhorana ibibazo Uyu mugore aba ahorana amakimbirane: n’inshuti ze, abakozi b’aho akora, ndetse no mu muryango we. Uko ugerageza kumwumva ni ko umenya ko atabaho adafite ibibazo. Ibi bibazo ntibigarukira ku bandi gusa ahubwo bizanagera […]
Turkiya: Inkongi ikomeye y’umuriro yibasiye hotel yahitanye nibura 66

Minisitiri y’umutekano w’igihugu muri Turkiya yavuze ko byibuze abantu 66 bapfuye abandi barenga 50 barakomereka mu nkongi y’umuriro yibasiye hotel y’ahakinirwa umukino wa ski mu majyaruguru y’iburengerazuba bwa Turkiya. Kuri uyu wa Kabiri, itariki 21 Mutarama 2025, inkongi y’umuriro yibasiye yibasiye Grand Kartal Hotel y’amagorofa 12 iherereye mu misozi ya Kartalkaya ku isaha ya saa […]
Musenyeri Mugisha Samuel arafunzwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufunze Musenyeri Mugiraneza Mugisha Samuel wahoze ari Umushumba w’Itorero Anglikani, Diyosezi ya Shyira. RIB ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko imukurikiranyeho ibyaha byo kunyereza umutungo wa Diyosezi mu nyungu ze bwite. Yagize iti: “RIB yafunze Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel weguye ku buyobozi bwa Diosezi ya Shyira, itorero […]
Menya inzego 10 z’ubutasi zikaze kurusha izindi muri Afurika

Muri iyi Isi igenda ku muvuduko utangaje, ihora ihinduka, inzego z’ubutasi nizo zigira uruhare runini mu gihe cyo kurinda ibihugu byacu! Kandi niba utari ubizi, Afurika nayo ifite inzego nk’izi ziteye imbere cyane zikora ubudacogora mu kubungabunga amahoro n’umutekano kuri uyu mugabane. Dore inzego 10 z’ubutasi zikomeye kurusha izindi muri Afurika 1. National Intelligence Service (NIS), […]
Gen Muhoozi yanze kwitaba Abadepite aherutse kwita ibicucu

Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yahagaritse inama ya Komisiyo ishinzwe Ingabo n’Umutekano nyuma y’uko Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo yanze kwitaba ku nshuro ya Kabiri ahamagazwa. Kutitaba kwa Gen Muhoozi kwatumye abagize komisiyo bagaragaza akababaro ku bw’agasuzuguro kagaragajwe na Gen Muhoozi cyane ko yari aherutse kwita abadepite “abasazi n’ibicucu” ndetse akabatera ubwoba ko yabafunga. […]
Nyuma ya Minova, M23 yigaruriye utundi duce tw’ingenzi

Umutwe wa M23 nyuma yo kwigarurira Umujyi wa Minova wo muri Teritwari ya Karehe muri Kivu y’Amajyepfo, kuri uyu wa Mbere wigaruriye utundi duce tw’ingenzi. Uduce uyu mutwe wigaruriye turimo Centre ya Bweramana iherereye ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu, ku muhanda munini uhuza imijyi ya Goma, Sake na Bukavu. Amakuru kandi avuga ko izi nyeshyamba […]
Saif al-Islam yongeye gushyirishamo Sarkozy ushinjwa kwakira inkunga ya Kadhafi

Mu kiganiro kihariye na RFI, binyujijwe ku muntu wizewe, Saif al-Islam, umuhungu muto wa Colonel Kadhafi, yavuye mu byo gukomeza guceceka. Muri 2018, yari yarahaye ikiganiro New York Times. Ariko ku nshuro ya mbere kuva mu mwaka wa 2011, yemeye kuvugana n’itangazamakuru ku bijyanye n’ikibazo cyo gutera inkunga Nicolas Sarkozy mu gihe cyo kwiyamamariza umwanya […]
DJ Theo yapfuye

Twahirwa Theophile uzwi nka DJ Theo wamenyekanye cyane mu muziki nyarwanda yapfuye mu gitondo cyo ku wa 21 Mutarama 2025 mu bitaro bya Masaka nyuma y’igihe arembye. Amakuru avuga ko yari amaze amasaha make ageze muri ibyo bitaro, aho yari yajyanywe mu ijoro ryo ku wa 20 Mutarama Nubwo byagaragaraga ko ameze neza gato ku […]
Liverpool: Mu buryo butunguranye Axel Rudakubana yemeye icyaha cyo kwica abana 3 b’abakobwa

Umusore w’Umwongereza ufite inkomoko mu Rwanda yemeye icyaha ashinjwa cyo kwica abana b’abakobwa batatu bato mu gitero yagabye yitwaje icyuma mu majyaruguru y’u Bwongereza. Icyaha cyateye ubwoba igihugu ndetse no gutangaza amakuru y’ibihuha kuri interineti byateje imyigaragambyo mu gihugu hose. Kuri uyu wa Mbere ushize nibwo Urukiko rwo mu majyaruguru y’u Bwongereza mu Mujyi wa […]