Putin na Xi Jinping w’Ubushinwa bagiranye ibiganiro

Ku wa 22 Mutarama 2025 Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping bagiranye ibiganiro bakoresheje ikoranabuhanga. Ibi biganiro byibanze ku ngingo zirimo intambara ya Ukraine, ibihano by’ubukungu byafatiwe ibyo bihugu, ndetse n’ubufatanye mu mishinga y’iterambere. Umujyanama wa Perezida Putin mu bya politiki mpuzamahanga, Yuri Ushakov yatangaje ko ibiganiro byamaze isaha n’igice. […]

RDC yatangaje ko iteganya kujya mu ntambara n’u Rwanda

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko iteganya kuba yajya mu ntambara n’u Rwanda. Byatangajwe na Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho akanaba Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, mu kihaniro yahaye Televiziyo ya France 24. Minisitiri Patrick Muyaya yavuze ko “amahitamo y’intambara [n’u Rwanda] ari mu yo turi guteganya. Mu by’ukuri tunayirimo.” Uyu icyakora yavuze ko […]

Rutsiro: Inka ebyiri z’abaturage zasanzwe zabagiwe mu mashyamba

Inka ebyiri z’abaturage bo mu karere ka Rutsiro zari zibwe zasanzwe mu murenge wa Kigeyo zabagiwe mu mashyamba. Ni amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, tariki 22 Mutarama 2025, mu kagari ka Nkora ho mu mudugudu wa Humiro. Bwiza ifite amakuru ko mu ishyamba riri ku rubibi rw’umurenge wa Mushonyi ariko mu […]

Amabanga 20 y’abagore/abakobwa batifuza ko umugabo/umusore wese amenya

Mu buzima bw’urukundo n’imibanire hari amabanga yihariye abagore badakunda ko amenyekana. Dore amabanga 20 y’abagore/abakobwa batifuza ko umugabo/umusore wese amenya: 1. Kubika amabanga Nubwo abagore bashobora kubika amabanga, akenshi hari undi muntu bayasangiza cyane cyane umuntu babonamo icyizere. Mu magambo make ntibashobora kubika ibanga. 2. Urukundo Umugore/umukobwa ntiyashobora gukunda abagabo babiri icyarimwe. Hari umwe gusa […]

Polisi y’u Rwanda yareshe mu kico abasore babiri batorotse kasho bari bafungiyemo

Abasore babiri aribo Nshimiyimana Eric w’imyaka 22 na Nshimiyimana Innocent w’imyaka 20 bakomoka mu Karere ka Gisagara, barashwe n’umupolisi nyuma yo gutoroka kasho ya Polisi ya Save aho bari bafungiye bakurikiranyweho gufata ku ngufu no kwica urubozo Mukandekezi Clementine w’imyaka 28. Nk’uko Polisi yabitangaje, aba basore bafashwe bari bihishe nyuma y’uko batorotse kasho bacukuye urukuta […]

Inkongi y’umuriro mu Nkambi ya Mahama yahitanye impunzi y’Umunyekongo

Inkongi y’umuriro yabaye mu nkambi y’impunzi ya Mahama mu Rwanda yahitanye ubuzima bw’impunzi y’Umunyekongo. Biravugwa ko iyi nkongi y’umuriro yatewe n’icupa rya gaz ryaturitse. Pengele Jean Kamate yapfuye kuwa Mbere nimugoroba. Yari atuye mu gace ka Mahama I, umudugudu wa 1 (irembo 7 / a) kandi yakoraga mu isomero rusange riyobowe n’umuryango utegamiye kuri leta, […]

Umuyobozi wa Ritco n’abandi 2 bahamijwe icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahamije icyaha cy’inyandiko mpimbano Umuyobozi Mukuru wa RITCO Ltd (Rwanda Interlink Transport Company Limited), Nkusi Godfrey n’abandi bakozi babiri b’iki kigo; nyuma yo kwirukana umwe mu bakozi mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ni mu rubanza RP 00806/2023/TGI/NYGE ubushinjacyaha bwaregagamo Umuyobozi Mukuru wa RITCO, Nkusi Godfrey, Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa rusange, Kansiime Kagarama […]

RDC: Indege nto yakoze impanuka yururuka kubw’amahirwe bararokoka

Muri Teritwari ya Kongolo, mu Ntara ya Tanganyika, mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, indege ya Air Kasai yakoze impanuka ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, itariki 21 Mutarama 2025. Amakuru yemejwe kuri 7SUR7.CD n’umuyobozi w’iyi teritwari, Ngongo Mbokamiba Jean-Paul. Ku bwe, iyi mpanuka yatewe no kururuka nabi. Uyu muyobozi  yagaragaje […]

2025: Ibihugu 10 bya Afurika bifite Igisirikare karahabutaka kurusha ibindi

Urubuga Global Firepower rukora ubushakashatsi mu bya gisirikare, mu ntangiriro z’uku kwezi rwasohoye urutonde rwerekana uko ibihugu bitandukanye byo ku Isi birutana mu mbaraga za gisirikare. Ni urutonde ruriya rubuga rwasohoye nyuma yo gukora ubushakashatsi ku gisirikare cy’ibihugu 145 byo hirya no hino ku Isi. Global Firepower mu gukora uru rutonde igendera ku ngingo zitandukanye, […]

UK: Umuryango wa Rudakubana washenguwe n’ubwicanyi yakoze ubu uri mu bwihisho

Amakuru aturuka mu Bwongereza atangazwa n’ikinyamakuru Dail Mail aravuga ko umuryango wa Axel Rudakubana uherutse kwemera icyaha cyo kwica abana batatu b’abakobwa abateye icyuma, kuri ubu uri mu bwihisho n’ipfunwe nyuma yo kunanirwa kubuza umuhungu wabo gukora amahano nk’ayo yakoze. Se w’uyu muhungu w’imyaka 18, akaba ari impuguke muri karate, avuga ko atewe icyimwaro no […]