Umupolisi yaguye hejuru y’umugore basambanaga muri Hoteli

Umupolisi witwa Lawal Ibrahim ukorera kuri sitasiyo ya polisi ya Kwali muri Nigeria, yapfuye ku wa Kane tariki ya 16 Mutarama mu cyumba cya hoteli ya Palasa Guest Inn iherereye i Gwagwalada, mu mujyi wa Abuja. Byatangajwe ko urupfu rwe rwabaye nyuma yo kuraara asambana n’umugore bari bahuriye ku mbuga nkoranyambaga. Amakuru aturuka mu bitangazamakuru […]

Perezida Kagame yafashe mu mugongo Erdoğan wa Türkiye

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu yihanganishije mugenzi we Recep Tayyip Erdoğan wa Türkiye, nyuma y’inkongi y’umuriro ikomeye yibasiye igihugu cye igahitana abatari bake. Perezida Paul Kagame abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko u Rwanda rwifatanyije n’imiryango y’ababuriye ababo muri iriya nkongi yibasiye imwe muri Hoteli zo mu ntara ya Bolu ndetse […]

Abayobozi 2 bakuru b’ingabo muri Israel beguye kubera igitero cyo kuwa 7 Ukwakira

Umuyobozi mukuru w’ingabo za Israel yeguye ku mirimo ye, avuga ko yamera ko yananiwe inshingano ze ku itariki ya 7 Ukwakira 2023, igihe umutwe witwaje intwaro wo muri Palesitine witwa Hamas wagabaga igitero simusiga kuri iki gihugu cyateje intambara muri Gaza. Mu ibaruwa yandikiye minisitiri w’ingabo, Lt Gen Herzi Halevi, yemeye ko ingabo z’igihugu cya […]

Trump yirukanye Admiral Linda Fagan wari ukuriye ingabo zirinda imipaka

Ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwirukanye ku kazi Admiral Linda Fagan, umugore wa mbere mu buyobozi bw’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika wari ukuriye ingabo zirinda imipaka y’igihugu. Ministeri y’umutekano muri Amerika ifite mu nshingano kurinda imipaka y’igihugu, ntiyahise isubiza ubusabe bwo kugira icyo ivuga ku kwirukanwa kwe ku kazi. Televiziyo Fox News yo […]

Chris Brown yasabye situdiyo ya Warner Bros kumuha miliyari 700 Frw y’indishyi

Umuhanzi Chris Brown w’imyaka 35,m yatanze ikirego cya miliyoni $500 (700,000,000 Frw) ashinja abategura filime mbarankuru yitwa Chris Brown: A History of Violence kumusebya. Ikinyamakuru TMZ gitangaza ko Chriss Brown yereze Warner Bros. Discovery, Ample Entertainment, n’abandi kubeshya ko yakoze ibyaha birimo gufata ku ngufu umugore mu mwaka wa 2020, nubwo yari yaratanze ibimenyetso byerekana […]

Umutoza Frank Spittler ntazakomeza gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko Umudage Frank Spittler wari umutoza w’Amavubi atazongererwa amasezerano nyuma yo gusoza umwaka umwe atoza ikipe y’igihugu. Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Kabiri rivuga ko nyuma yo kugirana ibiganiro, impande zombi zafashe umwanzuro wo kutongera amasezerano ye. FERWAFA yatangaje ko vuba aha hazatangazwa umutoza mushya uzatoza Amavubi. […]

RIB yafunze abantu 5 bafashwe basengera mu rugo

Ku wa 21 Mutarama 2025, Meya w’Akarere ka Nyamasheke, ari kumwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ndetse n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), beretse itangazamakuru abantu batanu (5) bakekwaho kugira uruhare rukomeye mu bikorwa by’itsinda ryiyise “Kristu w’Abera.” Aba bantu bafatiwe mu rugo rw’umwe muri bo aho basengaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’amabwiriza agenga ibikorwa byo […]