Abadepite basabye RIB kurwanya gusambanya abana nk’uko yarwanyije kanyanga

Abadepite kuri uyu wa Kane basabye Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kurwanya icyaha cyo gusambanya abana gikomeje kwiganza mu muryango nyarwanda, nk’uko rurwanya ibiyobyabwenge. Babisabye ubwo ubuyobozi bwa RIB bwagiranaga ibiganiro n’abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside ku bibazo byagaragaye muri raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu by’umwaka […]

M23 yemeje ko iri mu nzira ijya ‘kubohora Goma’

Umutwe wa M23 nyuma yo kwigarurira Umujyi wa Sake, wemeje ko uri mu nzira ujya kwigarurira Umujyi wa Goma mu rwego rwo kubohora abaturage bawutuyemo. Byatangajwe na Lawrence Kanyuka uwuvugira mu bya Politiki, mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X. Yagize ati: “Abaturage ba Goma baratesetse cyane kimwe n’abandi banye-Congo. AFC/M23 iri mu nzira […]

Kamerhe wajyaga muri Vietnam yagarukiye mu nzira kubera M23

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vital Kamerhe, yasubitse ikitaraganya uruzinduko yari yatangiye kugirira muri Vietnam kubera intambara ikomeje guca ibintu mu burasirazuba bwa RDC. Inteko Ishinga Amategeko ya RDC yatangaje ko mu masaha ari imbere Kamerhe agaruka i Kinshasa, mu rwego rwo “kunga imbaraga ku za Perezida Félix Tshisekedi na […]

Abasirikare ba RDF barangije amasomo yagisirikare muri Qatar (Amafoto)

Ku wa 22 no ku wa 23 Mutarama 2025 abasirikare b’u Rwanda bo mu Ngabo z’Igihugu (RDF) barangije amasomo y’imyaka ine bigiraga mu mashuri makuru ya gisirikare muri Qatar. Ibirori byo gusoza amasomo byitabiriwe na Nyiricyubahiro Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, Umwami wa Qatar ndetse n’abasirikare bakuru baturutse mu bihugu byombi, u Rwanda na […]

APR FC ntiyiteguye gutanga Clément Niyigena

Ikipe ya APR FC ifite igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda giheruka yatangaje ko umukinnyi wabo wo hagati mu bwugarizi, Clément Niyigena akiri umukinnyi wabo aho yahakanaga amakuru avuga ko agiye kwerekeza muri Tunisia. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, APR yagize iti: “Turi kuganira n’umukinnyi wacu  buri munsi kandi aracyari hano. Nta busabe na bumwe twigeze tubona […]

P Diddy uri mu gihome yatanze ikirego asaba indishyi

Ku wa Gatatu tariki ya 22 Mutarama 2025 umuraperi w’imyaka 55 P Diddy yatanze ikirego cya miliyoni $50 muri Leta ya New York, arega Courtney Burgess, umunyamategeko we Ariel Mitchell ndetse na Nexstar Media. P Diddy yashinje aba bose kumusebya binyuze mu byo Burgess yatangaje imbere y’akanama nkemurampaka aho yavugaga ko afite amashusho agaragaza Diddy […]

Kera kabaye M23 yafashe Sake, Goma ijya mu bibazo

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Mutarama wigaruriye Umujyi wa Sake wo muri Teritwari ya Masisi, nyuma y’igihe kirekire urwanira n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo mu bice biwukikije. Ni imirwano yari imaze hafi umwaka wose ibera mu nkengero z’uriya mujyi. Imirwano yasize Sake igeze mu maboko ya M23 yatangiye mu […]

Assana Nah Innocent yageze mu Rwanda agiye gusinyira Rayon Sports

Umunya-Cameroun Assana Nah Innocent ukina aca mu mpande yageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 22 Mutarama 2025 aho agiye gusinyira Rayon Sports FC. Assana yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali yakirwa na Perezida w’abafana ba Rayon Sports, Claude Muhawenimana ndetse na Aziz Bassané barakuranye mu irerero ry’umupira muri Cameroun. […]

Uwagabye igitero muri Capitol yanze imbabazi za Trump

Pamela Hemphill umwe mu bagize uruhare mu myigaragambyo yo ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika (Capitol), yavuze ko atakwemera imbabazi zatanzwe na Perezida Donald Trump nyuma y’imyaka ine. Uyu mugore wahawe akazina ka “Maga granny” ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’ibirango bya Trump “Make America Great Again” yari yarakatiwe igifungo cy’amezi abiri nyuma yo kwemera […]

Ibibazo by’amikoro muri Muhazi United FC byabaye agatereranzamba

Abanyamuryango  n’abakunzi ba Muhazi United FC iterwa inkunga n’uturere twa Rwamagana na Kayonza, barasabira iyi kipe gutabarwa kugira ngo izatangirane  ingamba imikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere, dore ko bamwe muri bo bavuga ko hatagize igikorwa yamanuka mu cyiciro cya kabiri kubera uburangare bw’abayobozi. Ubusanzwe iyi kipe ihabwa Frw miliyoni 400 isaranganya na […]