FARDC yemeje ko Gen Cirimwami yishwe na M23

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, cyemeje ko Général-Major Peter Nkuba Cirimwami wari Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru yishwe na M23. FARDC yemeje aya makuru kuri uyu wa Gatanu biciye mu muvugizi wayo, Général-Major Sylvain Ekenge. Byari nyuma y’inama nkuru ya gisirikare yayobowe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi. Ekenge yavuze ko […]
Kirere: Abahinzi baherutse gusaba Leta kubarenganura bagasubizwa ubutaka bwabo barafunzwe

Abaturage bo mu murenge wa Mushikiri w’akarere ka Kirehe baherukaga gusaba Leta kubarenganura bagasubizwa ubutaka bwabo bavuga ko bwatwawe n’aborozi, batawe muri yombi. Amakuru BWIZA yamenye ni uko aba baturage uko ari batatu batawe muri yombi ku wa Kane tariki ya 23 Mutarama, kuri ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarubuye. Uwahaye amakuru […]
Ubuzima bwa Ndikuriyo uheruka gutera FDLR icyuhagiro bwaba buri hagati y’urupfu n’umupfumu

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi muri iki gihugu arembye cyane, ndetse ko yajyanwe kuvurizwa mu gihugu cya Kenya. Ibinyamakuru by’i Burundu birimo SOS Médias Burundi biravuga ko Réverien Ndikuriyo yaba yarafatiwe muri Tanzania, aho ku wa 19 Mutarama yari yagiye mu butumwa bw’akazi. Iki gitangazamakuru […]
Abadepite babajije Meya Dusengiyumva aho abarigisije umukumbi w’ihene za koperative bageze bakurikiranwa

Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, kuri uyu wa Gatanu basabye Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali gusobanura aho bugeze bukurikirana abarigisije umukumbi w’ihene w’imwe muri Koperative ziwubarizwamo. Impande zombi zaganiraga kuri raporo y’Ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2023-2024 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2024-2025 abadepite bamaze igihe baganiraho […]
Nyuma y’u Bwongereza, ibindi bihugu 2 na byo byasabye abaturage babyo guhunga Goma

Leta Zunze Ubumwe za n’u Bufaransa kuri uyu wa Gatanu byasabye guhunga Umujyi wa Goma, mu rwego rwo kwirinda kugirwaho ingaruka n’imirwano ya M23 na FARDC ikomeje kuwusatira. Kuri uyu wa Gatanu M23 yasohoye irindi tangazo ivuga ko iri mu nzira zo gutera uriya mujyi, mu rwego rwo kubohora abanye-Congo bamaze igihe barababajwe n’ubutegetsi bw’i […]
Musanze: Umugore n’abahungu be bakurikiranweho kwica umunyamuryango

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Musanze bukurikiranye abantu batatu, umugore n’abahungu be babiri baregwa icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake. Iki cyaha aba bombi bakurikiranyweho bagikoreye mu mudugudu wa Gahama, akagari ka Gakoro, umurenge wa Gacaca mu karere ka Musanze. Nkuko bivugwa n’ababibonye ndetse n’abaregwa ubwabo bakaba babyiyemerera, ku mugoroba wo ku itariki ya 12 Mutarama […]
Iminsi y’icyumweru n’ibigirwamana byayo birwanya Abakristo

Iyo amasaha 24 ashize nibyo twita umunsi, iyo byisubiyemo inshuro 7 bibyara iminsi 7 tukabyita icyumweru. Buri munsi ugira izina ryawo bitandukanye n’undi munsi aho mu guhitamo ayo mazina hagendewe ku bigirwamana byasengwaga icyo gihe. Dore uko amazina y’iminsi y’icyumweru yaturutse ku bigirwamana, amateka yabyo, n’uko bihangana n’imyizerere y’Abakirisitu: 1. Ku wa Mbere (Monday / […]
Trump yategetse kugaragaza dosiye zijyanye n’iyicwa rya ba Kennedy na Martin Luther King

Perezida Donald Trump yasohoye iteka rishya risaba ko hasohorwa inyandiko zijyanye n’ubwicanyi butatu bukomeye mu mateka ya Amerika: ubwa Perezida John F Kennedy (JFK), umuvandimwe we, Robert F Kennedy (RFK), ndetse na Martin Luther King Jr ( MLK). “Iki ni ikintu gikomeye. Abantu benshi bari babitegereje imyaka, imyaka mirongo, ”ibi bikaba byavuzwe na Trump, ubwo […]
Abagabo bikubye kabiri mu burebure kurusha abagore – Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko abantu bagiye barushaho gukura mu burebure no mu buremere mu kinyejana gishize bitewe n’imibereho myiza n’imirire myiza. Ariko, izi mpinduka ntizabaye ku rugero rumwe hagati y’abagabo n’abagore. Abagabo bagize ubwiyongere bwihuse mu burebure no mu buremere kurusha abagore nk’uko ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru Biology Letters bwabisobanuye. Abashakashatsi bo mu Butaliyani, Leta […]
Kim Kardashian yatakaje abafana ibihumbi 150 kubera ifoto y’umugore wa Trump

Icyamamare mu biganiro bivuga ukuri, Kim Kardashian yamaze gutakaza abamukurikira bagera hafi ku ibhumbi 150 kuri Instagram nyuma yo gushyiraho ifoto ya Melania Trump, umugore wa Donald Trump yafashwe mu birori byo kurahira byabaye ku wa Mbere w’iki cyumweru. Kardashian ufite abayoboke bagera kuri miliyoni 358 kuri Instagram, yateje impaka nyuma yo gushyirahi ifoto ya […]