Abasirikare benshi ba FARDC bemeye kuyamanika bishyikiriza MONUSCO

Nyuma yo kumva umuhamagaro wa M23 no kubona nta yandi mahitamo kuko urugamba rwabananiye muri Goma, abasirikare benshi ba FARDC bemeye kuyamanika bishyikiriza MONUSCO n’intwaro zabo n’ibindi bikoresho bya gisirikare. Umutwe wa M23 wo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki 27 Mutarama 2025 wemeje ko wigaruriye Umujyi wa Goma. Ku bufatanye na MONUSCO […]
Comoros: Perezida Azali Assoumani arahakana gushaka kuzasigira ubutegetsi umuhungu we

Perezida wa Comoros, Azali Assoumani, wageze ku butegetsi mu 1999 binyuze mu guhirika ubutegetsi kandi watsinze amatora ane mu gihugu cy’ibirwa byo mu Nyanja y’u Buhinde kuva mu 2002, yahakanye ko ateganya guha umuhungu we ubutegetsi. Mu mpera z’icyumweru gishize, Assoumani mu ijambo yagejeje ku bamushyigikiye ku Kirwa cya Moheli yagize ati: “Nzashyiraho umuhungu wanjye […]
DJ Alisha yabatijwe azinukwa ubusinzi n’ubusambanyi

Umunyarwandakazi ukorera muri Uganda, DJ Alisha yatangaje ibyishimo by’uko yabatijwe ndetse ashimangira ukuntu yari yaratwawe n’iby’isi binyuze mu busambanyi n’ubusinzi. DJ Alisha uzwi cyane mu mwuga w’itangazamakuru kuri NFG Radio Uganda no mu bitaramo bitandukanye, aho akunze kugaragara yambaye imyambaro migufi, yavuze ko ibi byari bimwe mu byamubujije amahoro kugeza afashe icyemezo cyo kwiyegurira Kristo […]
Umusifuzi Michael Oliver yatatswe n’abafana bikekwa ko ari aba Arsenal

Umusifuzi Michael Oliver yatatswe n’abafana bikekwa ko ari aba Arsenal binyuze ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusifurira iyi kipe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize. Umuryango w’abasifuzi b’umupira w’amaguru mu Bwongereza (PGMOL) watangaje ko Polisi yatangiye iperereza ku bikorwa byo guhohotera no gutera ubwoba byakorewe umusifuzi Michael Oliver n’umuryango we nyuma y’umukino wahuje Wolverhampton na Arsenal. […]
Iyicwa ry’abasirikare ba SANDF muri RDC ryateje umwiryane muri Afurika y’Epfo

Nyuma y’uko Igisirikare cya Afurika y”Epfo (SANDF) cyemeje nimugoroba urupfu rw’abasirikare icyenda. Babiri babarizwa muri MONUSCO, naho barindwi bari mu butumwa bwa SADC bwatangiye mu Kuboza 2023, abatavuga rumwe n’ubutegetsi basanga izi ngabo zikwiye gutaha kuko zoherejwe zitateguwe Kohereza abo basirikare bagera ku 3.000 muri DRC byari byabanje kunengwa cyane mu baturage bo muri Afurika […]
Ruto yahamagaje Kagame na Tshisekedi mu nama y’igitaraganya

Perezida William Samoei Ruto wa Kenya akanaba umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yahamagaje ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu nama y’igitaraganya. Ni nyuma y’uko imirwano mu burasirazuba bwa RDC ikomeje gufata indi ntera hagati y’inyeshyamba za M23 n’Ingabo za Leta ya Congo Kinshasa. […]
M23 yafashe Umujyi wa Goma

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mutarama watangaje ko wabohoye Umujyi wa Goma, usaba abawutuyemo gutuza. M23 yabyemeje mu itangazo ryasohowe na Lawrence Kanyuka uyivugira mu bya Politiki, ubwo yatangazaga ko nyirantarengwa y’amasaha 48 uriya mutwe wari wahaye ingabo za Leta ngo zibe zamaze gushyira intwaro hasi yarangiye. Yagize ati: “Kuri […]