Rubavu: Umugore wakoraga inzoga z’inkorano yafatanwe litiro zisaga 1800

Umugore wo mu karere ka Rubavu wengega inzoga zinkorano yatawe muri yombi, nyuma yo gusanganwa Litiro zisaga 1800. Murekatete Rebecca uri mu kigero cy’imyaka 41 yafatiwe iwe mu rugo, mu murenge wa Rubavu, akagari ka Byahi kuri uyu wa gatatu, tariki 05 Gashyantare 2025. Aya makuru Bwiza yayahamirijwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara […]
I Bukavu batangiye kwikanga M23

Amakuru aturuka mu mujyi wa Bukavu aravuga ko ibikorwa bimwe na bimwe byatangiye gufunga imiryango, mu gihe hari ubwoba bw’uko inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zakwigarurira uyu mujyi. Kaminuza y’Abagatolika y’i Bukavu iri mu yafashe iya mbere mu kuba ihagaritse ibikorwa byayo, ku mpamvu z’umutekano. Iyi Kaminuza mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kane, […]
Ubushinjacyaha bwateye utwatsi urwitwazo rwa Sgt. Minani wakatiwe igifungo cya burundu

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 6 Gashyantare, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwatangiye kuburanisha mu bujurire urubanza rwa Sergeant Minani Gervais, ukurikiranyweho kurasa abaturage batanu mu Karere ka Nyamasheke. Sergeant Minani Gervais yajuriye nyuma yo guhamwa n’ibyaha 3, agakatirwa igifungo cya burundu no kwamburwa impeta zose za gisirikare. Mu iburanisha ryabereye mu Kagari ka Rushyarara […]
Nyamasheke: Polisi yarashe umugabo wari umaze kwica umugore we utwite

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Gashyantare 2025, mu Mudugudu wa Kasenjara, Akagari ka Karusimbi, Umurenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, habereye ubwicanyi bukomeye bwakozwe n’umugabo witwa Niyonagize Xavier w’imyaka 50, bikekwa ko yari afite uburwayi bwo mu mutwe. Uyu mugabo yafashe umuhoro atema inka, atemagura umugore we, Uwiragiye Costasie […]
USA: Marco Rubio yanze kwitabira inama ya G20 izabera muri Afurika y’Epfo

Kuri uyu wa Gatatu ushize, nyuma y’iminsi mike Perezida Donald Trump akangishije guhagarika inkunga igenerwa igihugu cya Afurika y’Epfo, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio, ntazitabira inama y’ibihugu 20 bikize kurusha ibindi (G20) izabera muri Afurika y’Epfo. Afurika y’Epfo izakira inama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu itsinda rya G20 kuva ku itariki […]
Umuhanzi Audia Intore yambitswe impeta n’umunyamakuru wa Inyarwanda

Umunyamakuru Niyonsenga Cyiza Kelly, uzwi nka The Cyiza yambitse impeta umukunzi we Alice Diane Uwimana uzwi nka Audia Intore mu birori byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 5 Gashyantare 2025. Ibi byabaye ubwo hizihizwaga isabukuru y’amavuko ya Audia, aho umunyamakuru The Cyiza yaboneyeho kumutungura amusaba ko yazamubera umugore. Audia Intore, umuhanzikazi uzwi […]
Kanye West yatakagije ubwambure bw’umugore we (Amafoto)

Umuraperi w’icyamamare Kanye West, uzwi ku izina rya Ye, yagaragaje amarangamutima akomeye ku mugore we Bianca Censori, nyuma y’uko agaragaye ku itapi itukura (red carpet) bwa mbere yambaye ubusa buri buri. Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Ye yavuze ko uwo mugoroba wamubereye udasanzwe, atangarira uburyo umugore we agaragara nk’ufite ubwenge, impano, ubutwari, ndetse n’ubwiza […]
U Bubiligi bwemereye RD Congo ko gufatira ibihano u Rwanda muri EU biri kwanga

Mu gihe imirwano yabereye i Goma yaba yarahitanye abantu 3.000 nk’uko imibare y’agateganyo ya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Congo ivuga, Thérèse Kayikwamba Wagner, kuri uyu wa Gatatu itariki 5 Gashyantare 2025, yari i Buruseli kugira ngo agaragaze ikibazo cya DRC mu Muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi n’u Bubiligi, akaba yarabonanye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga. Muri […]
Intambara ya M23 na RDC ntizabuza Tour du Rwanda 2025 kuba

Ku wa 5 Gashyantare 2025, Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare mu Rwanda (FERWACY) ryatangaje ko isiganwa mpuzamahanga Tour du Rwanda 2025 rizaba uko biteganyijwe, nta mpinduka ku ngengabihe, kandi rikazaba mu mutekano usesuye. Mu itangazo rigenewe itangazamakuru, FERWACY yasobanuye ko nubwo muri iyi minsi hari umwuka utari mwiza mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi […]
U Rwanda rwafashe u Budage mu mugongo

Guverinoma y’u Rwanda biciye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yafashe u Budage mu mugongo nyuma y’urupfu rwa Horst Köhler wabaye Perezida w’iki gihugu. Köhler [ari kumwe na Perezida Kagame ku ifoto] wabaye Perezida w’u Budage hagati ya 2004 na 2010, yapfuye ku wa Gatandatu tariki ya 1 Gashyantare 2025, ku myaka 81 y’amavuko. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga […]