Perezida Kagame yashimiwe na Jose Chameleone

Umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda yashimiye Perezida Paul Kagame nyuma yo kwitabira inama ihuriweho na EAC na SADC. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yashyizeho amafoto ya Perezida Kagame ayaherekeza amagambo agira ati: “Urakoze Papa Paul Kagame”, anongeraho amabendera y’ibihugu byo mu karere birimo u Rwanda, Uganda, Tanzania, Kenya na Congo, ashimangira ubumwe n’ubwuzuzanye. Muri iyi […]

RDC ntishobora kuducecekesha: Perezida Kagame 

Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rutazigera rwemera ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irucecekesha, mu gihe iki gihugu gikomeje guteza ibibazo by’umutekano ku Rwanda. Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Gashyantare, ubwo yari i Dar Es Salaam muri Tanzania aho yari yitabiriye inama yahuje Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) […]

DJ Brianne wari warabaswe n’urumogi

DJ Brianne, umwe mu bakobwa bazwi cyane mu myidagaduro mu Rwanda, yatangaje ko amaze igihe ahanganye n’ingaruka z’ahahise he, aho yigeze kwishora mu biyobyabwenge n’ubusinzi. Uyu mukobwa yemeza ko nyuma yo kwakira agakiza no gutangira kwivuza, yabashije kureka ibiyobyabwenge by’umwihariko urumogi. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko yagiye abyishoramo bitewe n’ikigare, ariko nyuma aza […]

Moussa Faki yasohowe mu nama ya ba Perezida ba EAC na SADC

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, kuri uyu wa Gatandatu yasohowe mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize imiryango ya EAC na SADC yabereye muri Tanzania. Faki wari watumiwe muri iyi nama yabereye i Dar Es Salaam muri Tanzania, yitabiriye umuhango wo kuyifungura, ndetse yari mu cyumba yabereyemo ubwo Perezida William Ruto […]

Perezida Kagame yageze i Dar Es Salaam 

Perezida Paul Kagame yageze i Dar es Salaam muri Tanzania, aho yitabiriye inama idasanzwe ihuza imiryango ya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uw’ubukungu uhuza ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC). Ni inama iza kuba ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahari intambara ihuza ingabo z’iki gihugu n’inyeshyamba zo mu mutwe wa […]

Gusobanukirwa ihame ry’uburinganire bizafasha kubaka imiryango itajegajega: Perezida wa Sena

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda isanga ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi rizarushaho gutanga umusaruro mu muryango bigizwemo uruhare numugore n’umugabo, bafasha mu guhindura imyumvire iganisha kuri ejo hazaza. Byagarutsweho ubwo Abagize Inteko Ishinga Amategeko bahugurwaga ku ihame ry’uburinganire no kongera ubushobozi bw’umugore mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya NST2.  Umutoni Gatsinzi Nadine, Umugenzuzi mukuru […]

Aba-Rayon bagiye gukubita Sam Karenzi akabaca mu rihumye

Umunyamakuru Sam Karenzi yagarutse ku byabaye mu 2015, ubwo yakoraga inkuru kuri Rayon Sports yari iri mu Misiri, ariko ntishimwe na bose. Icyo gihe, iyi kipe yari yagiye gukina CAF Confederation Cup na Zamalek, ariko igira ibibazo by’amacumbi, aho abakinnyi bayo banze kurara muri hoteli ihenze. Karenzi yayitangaje nk’uko yabibonye, ariko abafana bamwe babifata nko […]

APR FC yavuze kuri Georgine uvugwaho kunyereza miliyari 1.5 yayo

Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko budafite amakuru y’itoroka rya Kalisa Georgine wahoze ari umuyobozi ushinzwe umutungo w’iyi kipe, bivugwa ko yaba yarahunze nyuma yo gukorwaho igenzura ry’umutungo. Amakuru avuga hari igenzurwa ry’umutungo muri APR FC ryakozwe muri Mutarama 2025, bagasanga hari miliyari 1.5 Frw zaburiwe irengero. Byavuzwe ko Georgine yari gukomeza kubazwa kuri ayo […]

Goma: Gen. Makenga yasuye kwa muganga inkomere za FARDC

Umuyobozi w’Igisirikare cy’umutwe wa M23, Général-Major Sultani Makenga, ku wa Gatanu yasuye abasirikare bo mu ngabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bakomerekeye ku rugamba ubwo bari bahanganye mu mirwano n’uriya mutwe. Abasirikare basuwe n’uyu Jenerali ni abarwariye mu bitaro bya Camp-Katindo biherereye mu mujyi wa Goma. Ni bwo bwa mbere Gen. […]

Tshisekedi yanze kwitabira inama yari buhuriremo na P. Kagame

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ntari bwitabire inama y’abakuru b’ibihugu bigize imiryango ya EAC na SADC iza kwigira hamwe ku kibazo cy’umutekano muke wo mu Burasirazuba bwa Congo. Ni inama iza kubera i Dar es Salaam muri Tanzania kuri uyu wa Gatandatu. Mu gihe byari byitezwe ko ba Perezida Paul […]