Rayon Sports ntifite imikino nk’iya APR FC na Police FC

Rayon Sports yitwaye neza mu mikino ibanza ya 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro, itsindira Rutsiro FC iwayo, mu gihe APR FC na Police FC zitashoboye kubona intsinzi. Ku mukino wabereye kuri Stade Umuganda, Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-1. Igitego cya mbere cyatsinzwe ku munota wa 23 na Adama Bagayoko nyuma y’umupira mwiza yahawe na Fall […]

Angola yemeje ko igiye kohereza ingabo mu duce M23 igenzura

Angola kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Gashyantare 2025, yemeje ko mu mpera z’iki cyumweru izohereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ingabo zo “gufasha mu bikorwa byo kugarura amahoro.” Angola ivuga ko ingabo izohereza muri RDC zigomba gukorera mu duce tugenzurwa na M23, zikazaba zifite inshingano zo kurinda abasirikare bagize urwego rwitwa Ad […]

Uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa yasabye ko u Rwanda rwotswa igitutu gikomeye 

François Hollande wahoze ari Perezida w’u Bufaransa, yagaragaje ko Umuryango Mpuzamahanga ukwiye gushyira igitutu gikomeye ku Rwanda, kugira ngo ruhagarike ubufasha ku mutwe wa M23 rushinjwa gufasha. Hollande yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI). Uyu mugabo wayoboye u Bufaransa hagati ya 2012 na 2017, yanenze amahanga ku kuba ukomeje “kugorwa no […]

Kivu y’Amajyepfo: M23 yigaruriye Ihusi na Karehe

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatatu itariki 12 Gashyantare 2025, wigaruriye Centre ya Ihusi ndetse na Kalehe nyuma yo kuhirukana Ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bazo batandukanye. Ngo ni nyuma y’ubushotoranyi bwongeye gukorwa na FARDC ku birindiro bya M23, biba ngombwa ko yirwanaho. Byarangiye rero akarere kose ka Ihusi na Kalehe bifashwe n’abarwanyi ba M23. […]

Umwarimukazi yafashe ku ngufu umwana w’imyaka 16 yigishaga

Umwarimukazi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakatiwe igifungo cy’imyaka ine nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gufata ku ngufu umunyeshuri w’imyaka 16 ndetse no kumusaba kuzana imbunda ku ishuri ngo arase undi mwarimu. Kay Ewer w’imyaka 28 yafashe ku ngufu uyu munyeshuri wari ufite ibibazo byihariye mu myigire mu gihe cy’ibyumweru byinshi. Abacamanza bagaragaje […]

Musanze: Musenyeri Mugiraneza yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 12 Gashyantare 2025, uwahoze ari Musenyeri wa Diyosezi y’Abangilikani ya Shyira, ukurikiranyweho icyaha cyo kunyereza no gukoresha nabi umutungo, yitabye urukiko mu Karere ka Musanze. Samuel Mugisha Mugiraneza yatawe muri yombi muri Mutarama mu gihe hari hagitegerejwe iperereza ku kunyereza umutungo no gukoresha nabi amafaranga y’itorero kubera inyungu ze […]

Rutsiro: Bagiye kwiba amabuye y’agaciro umwe igisimu kiramugwira arapfa

Hagenimana George, w’imyaka 26 wo mu karere ka Rubavu wari wagiye mu karere ka Rutsiro gucukura amabuye y’agaciro ahabujijwe yagwiriwe n’igisimu cyari cyarahagaritswe gucukurwamo amabuye y’agaciro arapfa, bagenzi be bararusimbuka. Hagenimana, umwe mu itsinda ry’ibihazi byiyitirira izina “Abajongo” wari utuye mu Mudugudu wa Bugoma, Akagari ka Busoro ho mu murenge wa Nyamyumba, yaguye mu kirombe […]

Arusha: Hatangiye kumvwa urubanza Congo yarezemo u Rwanda

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 12 Gashyantare 2025, i Arusha ku Rukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu, hatangiye kumvwa urubanza Repubulika ya Demokarasi ya Congo yarezemo u Rwanda. Uruhande rw’u Rwanda ruyobowe na Minisitiri w’Ubutabera, Emmanuel Ugirashebuja, rwasabye urukiko kutakira ikirego kubera inenge zitandukanye babonye mu kirego. Repubulika ya Demokarasi ya Congo irasaba urukiko gutegeka u […]

RDC: Abayobozi bakomeje gushishikariza urubyiruko kujya muri FARDC bakarwanya u Rwanda

Binyuze ku mujyanama we ushinzwe itumanaho, Fifi Masuka Saïni, Guverineri w’Intara ya Lualaba, yahamagariye urubyiruko kujya mu gisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC). Josué Muyumba yatangaje ubutumwa bw’umuyobozi mukuru w’intara mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru baho mu minsi ishize. “Amasengesho yonyine ntabwo ahagije. Niba twe, abaturage ba Congo, dushaka kurinda umutekano w’igihugu cyacu, tukarinda […]

Bugesera: Ku myaka 77 arashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 13

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwaregeye Urukiko rw’ibanze rwa Nyamata, dosiye y’umugabo w’imyaka 77 wasambanyije umwana w’umukobwa w’imyaka 13 y’amavuko, bumusabira gufungwa by’agateganyo. Ni icyaha Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru bivuga ko cyakorewe mu Kagari ka Gihembe, Umurenge wa Ngeruka, mu Karere ka Bugesera ku itariki ya 27 Mutarama 2025. Kuri uwo munsi, ngo […]