FARDC n’Ingabo z’u Burundi mu myiteguro yo kugaba ibitero karahabutaka kuri M23

Umutwe wa M23 watangaje ko wamenye amakuru y’uko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’iz’u Burundi ziri mu myiteguro yo kuwugabaho ibitero bikomeye. Wabitangaje biciye mu itangazo wasohoye ku wa Kabiri tariki ya 11 Gashyantare 2024. M23 yatangaje ibi, mu gihe hari amakuru avuga ko ingabo z’u Burundi na RDC zikomeje kongera abasirikare […]

Ituri: Inyeshyamba za CODECO zirashinjwa kwica abaturage basaga 50

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 11 Gashyantare, ibitangazamakuru mu gihugu byatangaje ko byibuze abantu 52 baguye mu gitero cyagabwe n’inyeshyamba z’umutwe wa CODECO mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Uyu mutwe w’inyeshyamba wagabye ibitero ku mugoroba wo kuwa Mbere mu duce dutatu muri Dguju mu ntara iherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu ya […]

Bugesera: Yafatiwe mu cyuho atekeye Kanyanga mu rugo

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Bugesera yafatiye mu cyuho umusore w’imyaka 21 y’amavuko, wari utetse ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa Kanyanga. Yafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Gashyantare, ubwo yari amaze kwarura litiro zigera kuri 30 zayo, yitegura guteka indi muri melase yifashishaga ingana […]

RDC yafunze ikirere cyayo ku ndege za Rwandair

Intambara zo mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, iki gihugu gihanganyemo n’umutwe wa M23 zatumye gifunga ikirere ku ndege zose za Rwandair. L’agence Congolaise de Presse (ACP.CD) yatangaje ko Leta ya Kinshasa yafunze ikirere cyayo ku ndege zose zo mu Rwanda. Nk’uko ibitangaza ngo nta ndege yo muri Rwandair yashoboye kwambuka ikirere cya […]

Abadepite basabye gushyiraho urugereko rwihariye ruburanisha imanza z’abana basambanywa

Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside basabye ko hashyirwaho urugereko rwihariye mu nkiko ruzajya ruburanisha imanza zijyanye no gusambanya abana. Ibi byagarutsweho mu biganiro byabaye ku wa 11 Gashyantare 2025, aho Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yagaragaje ko mu mwaka wa 2024 abangavu 22,454 batewe inda, ibintu byerekana ubukana […]

Real Madrid yatsinze Manchester City

Ikipe ya Real Madrid yatsinze Manchester City ibitego 3-2 mu mukino ubanza wa 1/8 cya UEFA Champions League 2024/25, wabereye kuri Etihad Stadium ku wa 11 Gashyantare 2025. Manchester City ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 18 ku gitego cya Erling Haaland, nyuma y’umupira wahinduwe na Jack Grealish. Iyi kipe yakomeje gusatira, ariko Real […]

Leta y’u Rwanda yihanganishije ababuze ababo mu mpanuka

Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije imiryango yabuze ababo mu mpanuka ya bisi yabereye mu Murenge wa Rusiga, Akarere ka Rulindo, igahitana abantu 20 abandi bagakomereka. Iyi mpanuka yabaye ku wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025, ubwo bisi ya sosiyete International Express yavaga i Kigali yerekeza i Musanze yarenze umuhanda ikagwa mu manga ya metero 800. Mu […]

Perezida Kagame ari muri Qatar

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11/2/2025, Perezida Paul Kagame yageze i Doha muri Qatar mu ruzinduko rw’akazi rugamije gushimangira umubano n’icyo gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati gisanzwe ari inshuti y’u Rwanda. Perezida Kagame yakiriwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Hamad n’Umunyabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Dr. Ahmad bin Hassen Al-Hammadi […]