M23 yakiriwe n’abaturage ubwo yasesekaraga Kamanyola

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, tariki 18 Gashyantare 2025, Umutwe wa M23 wakiriwe n’abaturage ubwo wasesekaraga ku mupaka wa Kamanyola, abasirikari b’abarundi bari bawuriho bakwirwa imisharo mu kibaya cya Rusizi. Kuri iki gice cya kamanyola gihana imbibe na Bugarama ku ruhande rw’u Rwanda, ku munsi wejo hashize bazalendo nibo bari biriwe bakigenzura nyuma […]
U Rwanda rwahagaritse imikoranire n’u Bubiligi

Leta y’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko yahagaritse imikoranire n’u Bubiligi mu bikorwa by’iterambere, nyuma yo gushinja iki gihugu kuba gikomeje imikoranire na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu icengezamatwara rigamije kurwangisha amahanga n’abaterankunga barwo. U Rwanda rwemeje amakuru y’ihagarika ry’iriya mikoranire biciye mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. U Bubiligi bumaze […]
U Burundi nyuma yo gukubitwa na M23 bwatangiye kuvana ingabo zabwo muri RDC

Ingabo z’u Burundi zari zimaze igihe zifatanya n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntambara zirwanamo n’umutwe wa M23, biravugwa ko zaba zatangiye gutaha. Ni amakuru Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza bivuga ko byahamirijwe n’amasoko atandukanye, arimo umwe muri ba Ofisiye bo mu ngabo z’u Burundi ndetse n’abakozi babiri b’Umuryango w’Abibumbye. Ofisiye wo mu ngabo z’u […]
Mozambique: Ambasaderi w’u Bwongereza yasuye Ingabo za RDF muri Cabo Delgado

Uyu munsi, kuwa Kabiri itariki ya 18 Gashyantare 2025, Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique, Maj Gen Emmy K Ruvusha, yakiriye Ambasaderi w’u Bwongereza muri Repubulika ya Mozambique, Madamu Helen Lewis n’intumwa yari ayoboye. Ibiganiro byabo nkuko byatangajwe na Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda, byibanze ku kibazo cy’umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru […]
Angola yaba yemereye Tshisekedi ubuhungiro bw’igihe gito

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko Perezida w’iki gihugu, Félix Antoine Tshisekedi yaba yemerewe na Angola ubuhungiro bw’igihe gito, mu gihe byaba bibaye ngombwa ko ahunga. Tshisekedi yijejwe ubuhungiro, ubwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Gashyantare yagiriraga urugendo rw’ibanga i Luanda muri Angola. Umunyamakuru Pero Luwara ukunze gushyira […]
Nukora ibi bintu 10 ntuzigera uterwa indobo n’umugore

Mu mibanire y’abashakanye cyangwa abakundana, abashakashatsi mu bijyanye n’imibanire bagaragaza ko hari ingingo z’ingenzi zituma urukundo rukomera kandi rugahoraho. Dore inama 10 zafasha abagabo kubaka umubano ukomeye n’abo bakundana Abagore ni ibiremwa byoroshye kandi bikenera kwitabwaho Abagore baba bakeneye kwiyumva batekanye kandi bafite umuntu ubaha ubuyobozi n’imbaraga. Iyo umugabo ashoboye gucunga amarangamutima y’umugore we adahubutse, […]
Yagenze ibilometero 1,100 agiye gutwika inzu y’umuntu wavuganye n’uwahoze ari umukunzi we

Polisi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yataye muri yombi umugabo wo muri Michigan witwa Harrison Jones w’imyaka 21, ukekwaho gutwika inzu yo muri Pennsylvania yari irimo abantu batandatu. Jones bivugwa ko yakoze uru rugendo rurerure ajya gutwika iyi nzu nyuma yo kumenya ko umwe mu bayibagamo yavuganye n’uwahoze ari umukunzi we kuri murandasi. […]
‘Special Force’ ya UPDF yinjiye mu mujyi wa Bunia

Abasirikare bo mu mutwe udasanzwe w’Ingabo za Uganda (UPDF), bageze mu mujyi wa Bunia nyuma y’iminsi mike Gen. Muhoozi Kainerugaba atangaje umugambi wo kuwigarurira. Amakuru y’uko izi ngabo zamaze kwinjira muri uriya mujyi usanzwe ari umurwa mukuru w’Intara ya Ituri iherereye mu burasirazuba bwa Congo, yemejwe n’abantu ba hafi ya Gen Muhoozi barimo umunyamakuru Andrew […]
UDPS iravuga ko abayoboke bayo bari kwicwa mu bice byigaruriwe na M23

Ishyaka riharanira Demokarasi n’Iterambere ry’Imibereho (UDPS), riri ku butegetsi muri Repubulika ya Demokarasi Congo mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara ku wa Mbere, itariki 17 Gashyantare, ryamaganye ibyo ryita ubwicanyi buri gukorerwa abayoboke baryo mu turere twigaruriwe n’inyeshyamba za M23. UDPS ivuga ko ibi byatangiye kuva muri Mutarama 2025 nyuma y’intambara muri Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo. […]
Imirwano ya M23 na FARDC yahinduye icyerekezo

Imirwano hagati y’umutwe witwaje intwaro wa M23 n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye kubura muri Teritwari ya Lubero; nyuma y’igihe kirekire cy’agahenge. Amakuru avuga ko impande zombi kuri uyu wa Kabiri zaramutse zirwanira mu duce twa Mambasa, Ndoluma na Lubango. M23 isanzwe igenzura ibice bitandukanye bya Teritwari ya Lubero nka […]