Addis-Abeba: Abakomando ba Afurika y’Epfo na FARDC bahushije Kabila

Amakuru aturuka i Addis-Abeba mu murwa mukuru wa Ethiopia, aravuga ko hari umugambi wo kwisasira Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wari wahapangiwe; gusa birangira uburijwemo. Byabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo i Addis haberaga inama isanzwe ya 38 y’abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma zigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. […]
Robertinho yemeza ko bagomba gutwara ibikombe bisigaye

Umutoza wa Rayon Sports, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’, atangaza ko ikipe ye igomba gutsinda buri mukino usigaye kugira ngo yegukane igikombe cya Shampiyona (Rwanda Premier League) ndetse n’icya Amahoro (Peace Cup) Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona n’amanota atatu irusha iyikurikiye, kandi iri mu mwanya mwiza wo kugera muri 1/4 […]
Burundi: Imitwe 3 y’inyeshyamba yatangiye kugera Ndayishimiye amajanja

Imitwe itatu y’inyeshyamba z’Abarundi, yatangaje ko yamaze kwihuza mbere yo gutangira kurwanya Perezida Evariste Ndayishimiye n’ubutegetsi bwe. Iyi mitwe irimo uwa FRB-Abarundi, UPR ndetse na UPF; yemeje umugambi wo kurwanya Ndayishimiye biciye mu itangazo FRB yasohoye ku wa Mbere tariki ya 17 Gashyantare. Umuvugizi wa FRB-Abarundi, Major Mugisha Joab, yasobanuye ko iki cyemezo cyafatiwe mu […]
Antonio Guterres asanga ibyo Nangaa avuga byo kugera i Kinshasa ari ukwikinira

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yatangaje ko ibyo Umuyobozi w’Ihuriro AFC, Corneille Nangaa, avuga by’uko bazakomeza urugamba kugeza bageze i Kinshasa bagakuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi, ari ugukina bitashoboka. Ibi Guterres yabitangaje mu kiganiro yahaye France 24 kuri uyu wa Mbere, itariki 17 Gashyantare 2025, ubwo yabazwaga aho abona urugamba rwa AFC/M23 ruzagarukira nyuma yo […]
Jose Chameleone agiye kubagwa

Umuhanzi w’icyamamare Jose Chameleone agiye kujyanwa mu gikorwa gikomeye cyo kubagwa urwagashya mu masaha 12 ari imbere, nyuma y’uko ubuzima bwe bwongeye kumera nabi. Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru BigEye ngo ubuzima bw’uyu muhanzi bwongeye kujya mu kaga aho abaganga bafashe icyemezo cyo kumubaga urwagashya kugira ngo barebe ko yagira ubuzima buzira umuze. Uyu muhanzi wari usanzwe […]
Yafunzwe azira kwigurisha ku giciro cyo hejuru kuri Saint-Valentin

Umunyamideli Merve Taskin w’imyaka 27 ukomoka muri Turukiy yafungiwe mu rugo nyuma yo gutangaza ko azamara ijoro rya Saint-Valentin n’umukunzi umwe uzishyura ibihumbi 9 by’amapawundi (asaga 14,000,000 Frw). Uyu mukobwa w’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga zicuruza amashusho y’urukozasoni yari yatangaje ibi binyuze ku rubuga X (Twitter) aho afite abamukurikira barenga 124,000. Nyuma yo kubishyiraho, nkonti ye yahise […]
Pasiteri w’imyaka 56 wasambanyije umwana w’imyaka 4 arafunzwe

Muri Leta ya Anambra, muri Nigeria, umupasiteri witwa Emeka Mkama w’imyaka 56 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka ine inshuro nyinshi mu gace ka Obosi, Idemili North. Ibi byabaye ku wa 24 Ukuboza 2024, ariko amakuru yashyizwe ahabona ku wa 17 Gashyantare 2025 ubwo byagezwaga kuri Komiseri w’Ubuzima muri Leta ya Anambra, Dr Afam Obidike na Stanley […]
Bukavu: Abasaga 400 bari barahunze imirwano bagarutse mu byabo banyuze mu Rwanda (AMAFOTO)

Abanye-Congo basaga 400 bari barahunze kubera imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), basubiye iwabo kuri uyu wa mbere, tariki ya 17 Gashyantare 2025, bishimira ko u Rwanda rwabafashije kubona inzira ibasubiza mu byabo. Aba baturagebambukiye ku mupaka wa Kamanyola binjira muri Bugarama ku ruhande rw’u Rwanda binjirira ku mupaka wa […]
Impanuka ku Kibuga cy’indege cya Toronto yakomerekeje 18

Indege ya Sosiyete ya Delta yibiranduye mu gihugu cya Canada ubwo yageraga ku wa Mbere ku Kibuga cy’Indege cya Toronto Pearson nyuma y’imvura y’amahindu, hakomereka abantu 18 muri 80 bari bayirimo nkuko byatangajwe n’ubuyobozi. Abantu batatu muri iyi ndege, yari ivuye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Saint-Paul i Minneapolis muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, […]
Uvira: Urujijo ku rusaku rw’amasasu rwakomeje kumvikana mu Kibaya cya Rusizi

Bamwe mu Banyekongo basaga 300 kuri uyu wa Mbere bambutse umupaka wa Bugarama – Kamanyola bavuga ko bahungiye i Bukavu kubera imirwano ibera mu Kibaya cya Rusizi yakomeje guteza urujijo. Aba Banyekongo barimo abagabo, abagore n’abana, kandi ubona ko bahangayitse cyane, bamwe bavuga ko bahunze imirwano irimo kubera mu Kibaya cya Rusizi ku ruhande rwa […]