Nyamasheke: Umugore akurikiranweho gutaka igitsina cy’umugabo we

Umugore witwa Ayingeneye Clémentine wo mu murenge wa Kagano w’akarere ka Nyamasheke, afunzwe akurikiranweho gukata igitsina cy’umugabo we akoresheje urwembe kikenda kuvaho. Uyu mugore w’imyaka 31 y’amavuko afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kagano, mu gihe umugabo we w’imyaka 30 bafitanye abana batatu arembeye ku Bitaro Bikuru bya Kibogora. Sinumvayabo Simeon ukuriye umudugudu wa […]

Gatsata: Inkongi y’umuriro yangije igaraje

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Gashyantare 2025, inkongi y’umuriro yafashe igaraje riherereye ahazwi nko mu Cyerekezo, mu murenge wa Gatsata, mu karere ka Gasabo. Iyi nkongi yatwitse zimwe mu modoka zari muri iri garaje, aho zimwe zakongotse burundu, ndetse na resitora yari iri hafi yaho nayo yangiritse bikomeye, ku buryo […]

Rayon Sports yambuwe ikibuga cy’imyitozo

Ikigo gikora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, SKOL cyamaze kwandikira Rayon Sports kiyimenyesha ko cyafunze ikibuga cyayo cy’imyitozo giherereye mu Nzove. Ibi byatewe n’ibyo SKOL itumvikanaho n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, aho iyi kipe ishinjwa kwica amasezerano bari bafitanye. Amakuru avuga ko impamvu nyamukuru ari umufatanyabikorwa mushya mu mikino y’amahirwe, umaze iminsi akorana na Rayon Sports mu buryo butanyuze […]

Dutemberane Bukavu yabaye nyabagendwa nyuma yo kwigarurirwa na M23 itabereyemo imirwano (AMAFOTO)

Bidasubirwaho umujyi wa Bukavu ukaba ari nawo munini muri Kivu y’amajyepfo, muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, uragenzurwa n’umutwe wa m23 ndetse urujya n’uruza rukaba rwarongeye kugaruka nyuma y’uko bamwe mu bari barawuhunze batangiye gutahuka. Uyu mujyi wagarutsemo amahoro nyuma yo kwigarurirwa n’umutwe AFC/M23 utabereyemo imirwano kuko ingabo za leta ya Kinshasa n’abo bafatanyije urugamba […]

Tshisekedi yongeye gusaba Maréchal Déby ubufasha bwa gisirikare

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yohereje muri Tchad intumwa yo kumusabira ubufasha bwa gisirikare. Ku wa Kabiri tariki ya 18 Gashyantare ni bwo Didier Mazenga usanzwe ari intumwa yihariye ya Perezida Tshisekedi yageze i Ndjamena muri Tchad. Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ivuga ko iyi ntumwa yari ishyiriye Perezida wa kiriya gihugu, […]

Bujumbura: Inkongi y’umuriro yibasiye Isoko rya Gatoki yangije byinshi

Inkongi y’umuriro yibasiye, mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 19 Gashyantare, igice cy’Isoko rya Gatoki, riherereye hafi y’ahahoze Isoko Rikuru rya Bujumbura, muri Komini ya Mukaza. Iyi mpanuka yateje igihombo kinini, cy’ibicuruzwa bibarirwa agaciro k’amamiliyoni menshi y’Amafaranga y’u Burundi nkuko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Iwacu-Burundi ivuga. Nk’uko byatangajwe […]

Sibomana Patrick “Papy” yasinye mu Barabu

Nyuma yo gutandukana na Al-Ittihad Misurata SC yo muri Libya, rutahizamu w’umunyarwanda, Sibomana Patrick uzwi nka Papy, yamaze gusinya muri Al-Wahda FC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Uyu mukinnyi ukina asatira anyura ku ruhande, yerekanywe nk’umukinnyi mushya w’iyi kipe kuri uyu wa Gatatu, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bwa Al-Wahda FC binyuze ku mbuga nkoranyambaga za […]

Umukino w’Amavubi y’abagore wagizwe ubuntu

Ikipe y’Igihugu y’Abagore, Amavubi iracakirana na Misiri ku wa Gatanu w’iki cyumweru mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika aho kwinjira kuri sitade azaba ari ubuntu ku bafana bifuza kuwukurikira imbonankubone. Nk’uko byatangajwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), uyu mukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium guhera saa Cyenda aho […]

Umuyobozi w’idini ya Islam w’umutinganyi yishwe arashwe

Muhsin Hendricks umuyobozi w’idini ya Islam wamenyekanye ku rwego mpuzamahanga kubera kwiyemerera ko ari umutinganyi, yishwe arashwe muri Afurika y’Epfo. Uyu mugabo w’imyaka 57 y’amavuko yarasiwe mu modoka ye hafi y’umujyi wa Gqeberha n’abantu bitwaje intwaro. Hendricks yari ayoboye umusigiti wa Masjidul Ghurbaah mu mujyi wa Cape Town, aho yakiraga Abayisilamu bose, cyane cyane abahuye […]

Huye: Umusore w’imyaka 25 akurikiranweho gusambanya umwana w’imyaka 3

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye y’umusore w’imyaka 25 ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 3 y’amavuko. Icyaha uregwa akurikiranyweho cyakozwe ku itariki ya 08/02/2024 mu gihe cya sa yine z’amanywa mu mudugudu wa Rusuma, akagari ka Kabusanza,umurenge wa Simbi, mu karere ka Huye. Mu ibazwa rye, uregwa asobanura ko yabonye […]