Abasirikare ba SADC bari baragiye kurwanya M23 binjiye mu Rwanda imbokoboko

Itsinda ry’abasirikare 194 bo mu bihugu bitandukanye bigize Umuryango wa SADC bari baragiye gufasha ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziri mu ntambara n’umutwe wa M23, kuri uyu wa Mbere ryatashye riciye mu Rwanda. Iri tsinda rigizwe n’abasirikare 129 ba Afurika y’Epfo, 40 ba Malawi na 25 ba Tanzania biganjemo abakomerekeye ku […]
Polisi yafunze babiri bateye amabuye imodoka y’abafana ba APR FC

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yataye muri yombi abantu babiri bakekwaho gutera amabuye imodoka yari itwaye abafana ba APR FC, bikayiviramo kumena ikirahure. Iki gikorwa cyabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare 2025, ubwo abafana ba APR FC bavaga i Huye berekeza i Kigali nyuma yo kureba umukino w’ikipe yabo yatsinzwe […]
Umunyamideli Moses Turahirwa yatemaguriwe i Musanze

Moses Turahirwa washinze inzu y’imideli Moshions, yatewe n’abagizi ba nabi mu Karere ka Musanze, aho bamukubise ndetse bakanamutera ibyuma ubwo yari ari kumwe n’imbwa ye. Ubwo abi bagizi ba nabi bamugabagaho igitero, baje kumutemagura bikabije we n’imbwa ye yehise ihasiga ubuzima gusa we ku bw’amahirwe ntiyapfuye gusa azahajwe n’ibikomere bamusigiye. Polisi y’u Rwanda ibinyujije kuri […]
Gasabo: Umuganga n’umugore we bashinjwaga ubwicanyi bakatiwe gufungwa burundu

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwasomye urubanza rw’umuganga n’umugore we w’umuforomokazi ndetse n’abandi bantu batanu bakurikiranyweho kwica umwana w’umukobwa wakoraga mu rugo rw’uwo muganga. Urukiko rwemeje ko ikirego cyatanzwe n’Ubushinjacyaha gifite ishingiro. Rwemeje ko abaregwa badahamwa n’icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo. Rwemeje Kandi ko abaregwa bahamwa n’icyaha cyo gucura umugambi w’ubwicanyi buturutse […]
Ntitugomba guhana abanyarwanda mu gihe tutumvikanye n’abayobozi babo: John Legend

Umuhanzi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, John Legend yavuze ko adashyigikiye igitekerezo cyo guhana Abanyarwanda kubera ibibazo bya politiki nyuma y’uko bamwe bamusabye kutaririmbira muri Kigali kubera umubano utari mwiza hagati y’u Rwanda na DR Congo. Mu kiganiro yagiranye na BBC, Legend yagize ati: “Ntabwo nemera ko tugomba guhana abaturage b’u Rwanda igihe tutumvikanye n’abayobozi babo.” […]
Tour du Rwanda 2025: Henok Mulubrhan yegukanye agace ka mbere

Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan ukinira Astana Qazaqstan yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2025, kakinwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Gashyantare. Mulubrhan, w’imyaka 25, ni we wari wegukanye Tour du Rwanda ya 2023, akaba yongeye kugaragaza ubukana bwe mu isiganwa ry’uyu mwaka. Iri siganwa ryatangiye ku Cyumweru aho hakinwe agace ka Prologue […]
John Legend yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Nyuma yo gukorera igitaramo cy’amateka muri BK Arena, umuhanzi w’icyamamare John Legend yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi, aho yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muhanzi ukomeye mu njyana ya R&B, wari kumwe n’itsinda rimuherekeje, yasobanuriwe amateka y’u Rwanda, uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’ingaruka zayo ndetse n’urugendo rwo […]
Uwahoze ari rutahizamu wa AS Kigali yaguye mu mpanuka

Rutahizamu Abubakar Lawal wahoze akinira ikipe ya AS Kigali, yapfuye kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Gashyantare azize impanuka. Lawal wari ufite imyaka 29 y’amavuko, yakiniraga Vipers kuva muri 2022 nyuma yo kuyigeramo avuye muri AS Kigali. Uyu rutahizamu ukomoka muri Nigeria, mu mwaka we wa mbere nk’umukinnyi wa Vipers yayifashije kwegukana Igikombe cya […]
RCS yungutse abakozi bashya basaga 500

Kuri uyu wa Mbere,itariki 24 Gashyantare 2025, Urwego rw’igihugu rushinzwe Igorora, RCS, rwakiriye abakozi bashya bato basoje amasomo 546; abagore 200 abagabo 346 bamaze amezi icyenda biga mu ishuri rya RCS riherereye mu Karere ka Rwamagana. Umuhango witabiriwe na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Dr Vincent Biruta, Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi, Guverineri w’Intara […]
New Zealand: Minisitiri yeguye ku kazi nyuma yo gukorakora umukozi

Minisitiri w’ubucuruzi muri New Zealand, Andrew Bayly yeguye ku mirimo ye nyuma yo gushyira ikiganza ku kuboko k’umwe mu bakozi be mu cyumweru gishize, mu byavuzwe ko ari imyitwarire mibi ikabije. Kuri uyu wa Mbere, Bayly yavuze ko ababajwe cyane n’ibyabaye, avuga ko atari impaka ahubwo ko ari “ibiganiro bifatika”. Hagati aho azakomeza kuba umudepite […]