Musanze: Abayobozi b’amashuri ya gisirikare mu Rwanda, Libya, na TZ bahuriye mu nama ya TROIKA

Abayobozi b’amashuri makuru ya gisirikare yo mu Rwanda, Libya, na Tanzaniya bateraniye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda (RDFCSC) i Nyakinama mu Karere ka Musanze mu nama ya TROIKA y’Inama Nyafurika ya ba Komanda b’Amashuri Makuru ya Gisirikare. Iyi nama yari igamije gutegura Inama ya 19 Nyafurika ya ba Komanda b’amashuri nkaya (ACoC), iteganijwe […]
Uretse ubwiza, dore ibintu abasore bakunda ku bakobwa

Nubwo imiterere y’inyuma ishobora gukurura, hari ibindi bintu by’ingenzi abasore bakunda ku bakobwa. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abasore bashimishwa n’abakobwa bafite imico n’imyitwarire myiza. Abasore bakunda umukobwa useka kenshi kandi uzi gutera urwenya, kuko bibagaragariza ko yisanzuye. Bakunda kandi umukobwa ukunda abana, kuko bamufata nk’ushobora kuzaba umubyeyi mwiza. Ikindi gikurura abasore ni umukobwa udakoresha telefone cyane […]
Rayon Sports yanganyije na Gorilla FC mu Gikombe cy’Amahoro

Rayon Sports na Gorilla FC zanganyije ibitego 2-2 mu mukino ubanza wa ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro wabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 26 Gashyantare 2025. Gorilla FC yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 4, ku gitego cyinjijwe na Ndikumana Landry nyuma yo gucenga ubwugarizi bwa Rayon Sports. Nyuma y’iminota mike, Nsanzimfura Keddy yatsindiye Gorilla […]
Nyagatare: Urubyiruko rwaganirijwe ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa

Urubyiruko rwiganjemo abangavu n’ababyeyi bateraniye mu Karere ka Nyagatare mu kiganiro bagiranye n’inzego zitandukanye aho bagejejweho ibiganiro byibanda kugukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abangavu. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu taliki 26 Gashyantare 2025 giteguwe n’umuryango Empower Rwanda , aho baganirije urubyiriko ku kwirinda inda zitateguwe mu nsanganyamatsiko igira iti” […]
Rusizi: Abakekwaho gukwirakwiza no gucuruza urumogi bafatanwe udupfunyika turenga ibihumbi 3

Batatu bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge (Urumogi) babivanye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo bafatiwe mu karere ka Rusizi, bafite udupfunyika tw’urumogi 3100. Aba bose batawe muri yombi kuri uyu wa kabiri, tariki 25 Gashyantare 2025, bafashwe n’ishami rya polisi rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaba (ASOC), aho iyi operasiyo yakorewe mu murenge wa Kamembe, Akagari […]
Muhanga: Akurikiranyweho kwica umugore we

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umugabo w’imyaka 56 ukekwaho kwica umugore we w’imyaka 50 babanaga batarasezeranye amukubise isuka mu mutwe. Nkuko bitangazwa n’Ubushinjacya Bukuru dukesha iyi nkuru, icyaha cyakozwe ku itariki 19 Gashyantare 2025 mu Mudugudu wa Rugazi, akagari ka Ruyenzi, umurenge wa Runda, mu karere ka Kamonyi. Uregwa, ubwo yarari mu nzira […]
Yatuburiwe miliyoni 39 Frw n’umukobwa wakozwe na AI

Umugabo wo muri Shanghai uzwi ku izina rya Mr. Liu yaguye mu mutego w’uburiganya buhanitse bukoresha ikoranabuhanga atakaza hafi 200,000 yuan (asaga 39,323,760 RWF), nyuma yo kwemezwa ko ari mu rukundo n’umukunzi utabaho waremwe n’ubwenge bw’ubukorano (AI). Nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru bya Leta y’u Bushinwa kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 26 Gashyantare 2025, abatekamutwe bakoreshaga […]
Ngoma: 3 bafunzwe bakekwaho gutemagura inka z’umuturage

Polisi y’igihugu yatangaje ko yataye muri yombi abantu batatu bo mu karere ka Ngoma, ikaba ibakekaho kwirara mu ifamu y’umuturage bagatemagura inka ze. Mu ijoro ryacyeye ni bwo abantu batahise bamenyekana biraye mu ifamu ya Nahimana Innocent iherereye mu Murenge wa Jarama muri Ngoma, batema inka ze esheshatu. Inka enye mu zatemwe zahise zipfa, ndetse […]
Amashyaka 11 ya politiki akorera mu Rwanda yamaganye ibihano byafatiwe u Rwanda

Amashyaka 11 ya politiki akorera mu Rwanda yamaganye byimazeyo ibihano byafatiwe u Rwanda n’abayobozi barwo kubera ibirego byo kugira uruhare mu ntambara ibera mu burasirazuba bwa DRC. Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara ku wa Kabiri, itariki ya 25 Gashyantare 2025, Ihuriro ry’igihugu ngishwanama ry’imitwe ya politiki (NFPO) ryavuze ko ayo mashyaka “yamaganye icyifuzo cy’akarengane […]
Yafatanwe cocaine ya miliyoni 14.7 Frw mu musatsi

Polisi yo muri Colombiya yafashe umugabo w’imyaka 40 wageragezaga kwinjiza mu ndege ibiyobyabwenge yihishe munsi y’umusatsi w’umukorano. Uyu mugabo yafashwe ku kibuga cy’indege cya Cartagena ku wa Mbere, tariki ya 24 Gashyantare 2025, ubwo yari agiye kwerekeza i Amsterdam. Ibikoresho bisuzuma byagaragaje ko yari afite 220g za cocaine zapakiwe mu dupaki duto, twari dutwikiriwe n’umusatsi […]