Rubavu: Umusore wavugwagaho ubutinganyi yishwe atewe ibyuma n’uwo bararanye

Umusore witwa Bizumuremyi Eric uri mu kigero cy’imyaka 25 wari ucumbitse mu karere ka Rubavu wavugwagaho kuba umutinganyi yishwe na mugenzi we bararanye amuteye ibyuma mu musaya. Ni mu gihe ubuyobozi buvuga ko amakuru yerekeye iby’ubutinganyi ntayo bahawe. Aya makuru yamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu, tariki 07 werurwe 2025, aho byabereye mu […]

Polisi y’u Rwanda yafashe umunya-Liberia wahondaguye abasekirite bo muri kaminuza

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe umunyeshuri ukomoka muri Liberia nyuma yo gushyamirana n’abashinzwe umutekano wa Kaminuza ya East African University Rwanda. Ibyo bibaye nyuma y’uko amashusho y’iyo mirwano yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uwo munyeshuri arwana n’abasekirite b’iyo kaminuza. David Ikechukwu, wari umunyeshuri mu mwaka wa mbere, bivugwa ko yari amaze iminsi yarirukanwe n’akanama […]

MIFOTRA yatangaje impinduka mu mikorere y’ibizamini by’akazi

Minisiteri y’imirimo ya leta, MIFOTRA iramenyesha abashaka kwinjira mu kazi ka Leta, ko bagiye kujya bakora ikizamini cy’isuzumabushobozi (psychometric test). Iki ni cyo kizamini kizajya kibanza, uwagize nibura amanota 50/100 ni we uzakomeza ku bindi bizamini (icyanditse na interview). Itangazo rya MIFOTRA rivuga Iki kizamini giteganywa mu ngingo ya 7 y’Iteka rya Perezida N° 128/01 […]

Lubero: Ingabo za Uganda zafashe agace M23 yavuyemo

Umutwe wa M23 ku wa Kane tariki ya 6 Werurwe wavuye mu gace ka Kagheri ko muri Teritwari ya Lubero ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Sosiyete Sivile yo muri ako gace yabwiye Radio Okapi ko M23 yavuye muri kariya gace itarwanye, mu gihe yari yarakigaririye ku wa 2 Gashyantare nyuma y’imirwano yayisakiranyije n’Ingabo za […]

Centrafrica: Gen Nyakarundi yasuye Ingabo za Minusca

Kuri uyu wa Kane, itariki 6 Werurwe 2025, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, hamwe n’Umuvugizi w’Ingabo, Brig Gen Ronald Rwivanga, Umuyobozi ushinzwe Amahugurwa muri RDF, Lt Col Laurent Kabutura, hamwe n’abayobozi b’Ingabo z’u Rwanda zikorera ku cyicaro gikuru cya MINUSCA, basuye Umuyobozi w’Ingabo za Minusca, Lieutenant General Humphrey Nyone ku […]

Bwa mbere Ukraine yakoresheje Mirage 2000 yahawe n’u Bufaransa 

Igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko cyaraye cyifashishije indege z’intambara zo mu bwoko bwa Mirage 2000 yahawe n’u Bufaransa, mu guhanura za missiles na drones u Burusiya bwakoresheje buyirasaho. Ukraine ivuga ko missiles 58 na drones 194 ari zo yasohoye. Ni bwo bwa mbere iki gihugu cyari cyifashishije ziriya ndege cyahawe n’u Bufaransa mu kwezi gushize.

Rwamagana: Umugore ari gusohorwa mu nzu n’umuryango w’umugabo we wishwe n’impanuka

Mu Kagali ka Cyanya, mu Murenge wa Kigabiro, mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu wa Gatanu haravugwa  umuryango wapfushije umutware wishwe n’impanuka none havutse impaka za ngo turwane nyuma yaho umuryango wa nyakwigendera uhageze ugashaka gusohora umugore wabanaga nawe banabyaranye uvuga ko utamuzi, ndetse ugashaka kujya gushyingura mu Karere ka Ngoma aho kumushyingura i Rwamagana […]

Uwayoboye Komisiyo ya EU aremeza ko kwinjiza Ukraine muri NATO byaba ari ikosa

Jean-Claude Juncker wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’u Burayi, yaburiye ko Ukraine idakwiye kwinjira muri NATO kuri ubu mu rwego rw’umutekano kuko bishobora guteza intambara yeruye hagati yabo n’u Burusiya. Juncker wanabaye Minisitiri w’Intebe wa Luxembourg, yatangaje ko kwinjira mu Muryango wa NATO kwa Ukraine bishobora gukurura ingingo ya 5 (article 5), ingingo ya NATO […]

Bukavu: Ikindi gitero cyiciwemo abantu

Amakuru aturuka mu mujyi wa Bukavu aravuga ko mu ijoro ryacyeye hagabwe igitero cyiciwemo abantu, abandi benshi barakomereka. Byabaye mu ijoro ryacyeye ubwo abantu bitwaje intwaro batahise bamenyekana bateraga ingo z’abaturage muri Komine za Ibanda na Kadutu, bakica bamwe muri ba nyiri urugo mbere yo kwiba bimwe mu bintu by’agaciro bari batunze. Amakuru kandi avuga […]

Inzoka yarumye igitsina cy’umugabo yanga kucyirekura

Umugabo wo muri Brazil yahuye n’akaga gakomeye ubwo inzoka yamurumaga ku gitsina ikanga kumurekura nk’uko bigaragara mashusho yo kuri murandasi akomeje gutangaza abantu benshi. Uyu mugabo, wari uryamye hasi ababara cyane, yagaragaye mu mashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga mu gihe mugenzi we yamufataga amashusho ari kure. Undi muntu witanze yagerageje gukiza uyu mugabo akoresheje inkoni, […]