Yiyitiriye kuba umusirikare akajya yizeza abantu akazi ko mu gisirikare

Umugabo witwa Nchambi Nsungwa Mapanda uzwi ku izina rya Emanuel Gangala w’imyaka 24 wo mu mugi wa Bariadi mu Ntara ya Simiyu, yagejejwe imbere y’urukiko akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo kwiyitirira umusirikare wa Tanzania. Ubushinjacyaha, buhagarariwe na Betrice Mboya bwabwiye Urukiko Rukuru rwa Simiyu, ruyobowe n’Umucamanza Alex Mtenga, ko ku itariki ya 14 Gashyantare 2025, uyu […]

Batandatu bapfiriye mu iturika ry’ikamyo yari itwaye lisansi

Abantu batandatu bapfuye nyuma y’uko ikamyo itwaye lisansi iturikiye mu gace ka Karami Rami, muri Babban Rami Ward, mu Karere ka Mashegu ho mu gihugu cya Niger. Iyo mpanuka yabaye ubwo iyo kamyo yari itwaye lisansi iyijyanye muri Niger yarengaga umuhanda ikagwa, maze lisansi igatemba ari na bwo habaye iturika rikomeye. Abatangabuhamya bavuze ko impamvu […]

Minisitiri wa Siporo yaganiriye na El-Hadji Diouf

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru wo muri Sénégal, El-Hadji Diouf yagiranye ibiganiro na Minisitiri wa Siporo w’u Rwanda, Nelly Mukazayire ku mahirwe ari mu ishoramari ry’imikino mu gihugu. Ibi biganiro byabaye ku wa Kane, tariki ya 6 Werurwe 2025 byagarutse ku buryo siporo nyarwanda ishobora gutezwa imbere binyuze mu bufatanye n’abashoramari mpuzamahanga. Minisitiri Mukazayire na Diouf […]

Itorero ryabatije DJ Brianne ryahagaritswe

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko “Elayono Pentecostal Blessing Church” na “Sons of Korah International” zitemerewe gukorera mu Rwanda kuko zitanditswe nk’uko amategeko abisaba. Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 6 Werurwe 2025, rigaragaza ko ibikorwa by’iyi miryango bigomba guhita bihagarara. Elayono Pentecostal Blessing Church yari iyobowe na Prophet Erneste Nyirindekwe, umuhanuzi uzwi mu Rwanda. […]

Sudani yajyanye UAE mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera

Sudani irashinja Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) jenoside. Mu kirego cyatanzwe kuri uyu wa Kane, itariki 6 Werurwe 2025, imbere y’Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera, urwego rw’ubucamanza rukuru rwa Loni, Khartoum irasaba gutegeka ingamba zihutirwa. Khartoum irasaba abacamanza gutegeka Abu Dhabi kubuza imitwe yitwara gisirikare ishyigikira gukora jenoside. Abayobozi ba Sudani barashinja Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu kurenga […]

Tanzania: Perezida Samia yemeye arena ya miliyoni 172 $ yo guhangana na BK Arena

Mu ntambwe ishimishije yo kuzamura ibikorwa remezo bya siporo n’imyidagaduro muri Tanzania, Perezida Samia Suluhu Hassan yatangaje ishoramari rya miliyoni 172 z’amadolari yo kubaka ikibuga cya siporo n’imyidagaduro cy’imbere mu nzu. Uyu mushinga ukomeye ugamije kubaka inyubako yo guhangana n’iy’u Rwanda imaze kumenyekana cyane izwi nka BK Arena no gushyira Tanzaniya ku rutonde rw’ahantu ha […]

Micomyiza yasabye ibimenyetso bimushinjura biri ku cyicaro cya FPR

Ubwo yongeraga kwitaba urukiko kuri uyu wa Kane, itariki ya 6 Werurwe 2025, Micomyiza Jean Paul uregwa ibyaha bya jenoside yavuze ko kuba mbere ya jenoside yaragiye ku Mulindi ahari ikicaro gikuru cya FPR ari ikimenyetso cy’uko nta rwango yari afitiye Abatutsi. Umwe mu bunganira Micomyiza Maître Salomon Karuranga yavuze ko abatangabuhamya bashinjura Micomyiza ishinjwa […]