Zimwe mu nyubako za Me Habinshuti zafashwe n’inkongi y’umuriro

Kuwa mbere tariki ya 10 Werurwe 2025, mu murenge wa Nyamyumba ,akagari ka Rubona , umudugudu wa Remera , ahagana mu masaa ine za mu gitondo, inyubako izwi nka OEIL DE FAUCON MOTEL ya Maitre Habinshuti Jean Bosco na Madame UTUJE ESPÉRANCE yafashwe n’inkongi y’umuriro isiga imwe mu nzu ziyigize ihiye n’ibirimo byose birakongoka. Umunyamakuru […]

U Rwanda na Ethiopia byasinye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare

Uyu munsi, ku itariki ya 13 Werurwe 2025, Umugaba Mukuru wa RDF, Gen MK Mubarakh, yayoboye intumwa z’Igisirikare cy’u Rwanda ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’igihugu cya Ethiopia (ENDF). Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yari aherekejwe na Ambasaderi Charles Karamba, Brig Gen Patrick Karuretwa & n’abayobozi bakuru muri MINADEF, yasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare na […]

Menya byinshi kuri Ataliya uvugwa muri Bibiliya wishe abuzukuru be kugira ngo abe umwamikazi w’Ubuyuda

Ataliya yari umwamikazi wa Yuda uzwiho kuba umugore wategetse ubwami bw’igihangange, ariko akarangwa n’ubugome no kumena amaraso menshi kugira ngo agere ku butegetsi. Uyu mugore yari umukobwa w’umwami Ahabu na Yezebeli bayoboraga Isiraheli, umuryango wari waramamaye mu gusenga ibigirwamana cyane cyane Bayali. Ataliya yashakanye n’umwami Yehoramu wayobora Yuda, maze abyara umuhungu we Ahaziya. Nyuma y’urupfu […]

Umugore witwa Teyana yahawe inzu 4, imodoka 3 na Miliyoni 11 za buri kwezi nyuma yo gutandukana n’umugabo we

Uwahoze ari umukinnyi wa New York Knicks muri NBA, Iman Shumpert yatandukanye byemewe n’amategeko n’umugore we, Teyana Taylor nyuma y’imyaka irindwi bari bamaranye. Uyu mwanzuro wafashwe n’umucamanza wa Fulton County nyuma y’uko Taylor yari yatanze ubusabe bwo gutandukana mu ibanga muri 2023. Amakuru amaze kujya ahabona yerekana ko Taylor yegukanye imitungo ihenze, irimo inzu enye […]

Khloé Kardashian yavuze uko yihishe munsi y’igitanda akumva nyina ari gusambana

Khloé Kardashian yatangaje ko agikurikiranwa n’abaganga mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe kubera igihe gikomeye yanyuzemo akiri umwana ubwo yumvirizaga nyina ari gusambana. Mu kiganiro Khloé in Wonder Land, yavuze uko yigeze kwihisha munsi y’igitanda cy’umubyeyi we, Kris Jenner n’umugabo we Bruce Jenner maze akumva ibyo bakoraga mu buriri. Yavuze ko icyo gihe cyamugizeho ingaruka […]

Nyagatare: Abana bagaragaje ibibatera kujya mu buzererezi

Kuwa Gatatu tariki ya 12 Werurwe 2025, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo kurinda no kurengera Umwana, mu Karere ka Nyagatare, ubuyobozi bw’akarere bwatangaje ko bwashyizeho uburyo buzatuma abana bakurwa mu mihanda bakarerererwa mu miryango kandi hagashyirwa imbaraga mu gukumira ibituma abana bajya mu buzererezi. Nyuma yo gutangiza ubukangurambaga bwo kurinda no kurengera Umwana mu Murenge wa […]

Tshisekedi yashimye icyemezo cya SADC cyo guhagarika ubutumwa bwa SAMIDRC

Kuri uyu wa Kane, abakuru b’ibihugu na guverinoma by’Umuryango w’iterambere ry’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) bahuriye mu nama idasanzwe ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Mu itangazo rya nyuma ryasomwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa SADC, Elias Magosi, Inama “yahagaritse manda ya SAMIDRC itegeka ko ingabo zayo zitangira kuhava buhoro buhoro”. Itangazo […]

Ubutumwa bw’Ingabo za SADC muri RDC bwashyizweho iherezo

Inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa SADC, kuri uyu wa Kane yashyize iherezo ku butumwa ingabo z’uyu muryango zari zimazemo igihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ingabo za SADC zo mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania zari mu burasirazuba bwa RDC kuva muri 2023, aho zari zaragiye gufasha ku rugamba ingabo […]

Tigray: Barasaba leta gutabara nyuma y’uko abiyomoye kuri TPLF bafashe imijyi 2

Guverinoma y’agateganyo y’Intara ya Tigray yo muri Ethiopia yasabye ko Guverinoma nkuru ya Ethiopia kugira icyo ikora nyuma y’uko igice kiyomoye ku Gisirikare cya Tigray, TPLF, kigaruriye imijyi ibiri minini, abantu benshi bagakomereka kandi bitera ubwoba bwo gusubira mu ntambara y’abenegihugu. Ku wa Kabiri, igice cya TPLF cyafashe Adigrat, umujyi wa kabiri munini muri Tigray, […]