Meya Kayitesi yasabye Guverineri ubuvugizi ku kibazo cy’abambuwe na Kiliziya Gatolika

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative, yasabye Guverineri w’intara y’iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, kubakorera ubuvugizi kugira ngo abaturage bambuwe ibyabo na Kiliziya Gatolika (Paruwasi ya Biruyi) babone ubishyura. Ibi Kayitesi yabigarutseho kuri uyu wa gatatu, tariki 12 Werurwe 2025 ubwo yabazwaga n’abaturage iki kibazo mu maso ya Guverineri Ntibitura wari wagiriye uruzinduko rw’akazi muri aka […]
Umujyi wa Pinga mu mboni za M23, mu gihe Masisi igeze ku musozo

Amakuru aturuka muri Teritwari ya Walikare aravuga ko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), Wazalendo n’abandi bafatanyije bamaza gutangira guhunga umujyi wa Pinga n’ikibuga cy’indege, nyuma yo kugarizwa na M23 ikomeje kuyisatira. Ingabo za Leta zatangiye guhunga nyuma yaho mu minsi ishize n’ejo hashize M23 yafashe uduce dutandukanye two muri Masisi, turimo Nyabyondo, […]
Tshisekedi ni ibandi: Gén. Makenga

Umugaba Mukuru w’Ingabo za M23, Gén. Sultani Emmanuel Makenga, yise Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibandi; anamushinja kudakunda abaturage be. Makenga yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana na n’umushakashatsi Alain Destexhe. Uyu musirikare ubwo yabazwaga icyo atekereza kuri Tshisekedi, yavuze ko “nta rukundo afitiye igihugu, ni ibandi. Abajijwe niba Tshisekedi yarabaye […]
Umugore wa nyakwigendera Mohbad aramutabariza nyuma y’amezi 18 adashyingurwa

Nyakwigendera Mohbad, umuhanzi w’icyamamare wo muri Nijeriya, yapfuye ku ya 12 Nzeri 2023 maze ahita ashyingurwa ku munsi wakurikiyeho. Gusa nyuma y’iminsi icyenda, tariki ya 21 Nzeri 2023 polisi yakuye umurambo we mu mva kugira ngo hakorwe isuzuma ry’impamvu z’urupfu rwe, kubera impaka zari zavutse. Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Werurwe 2025 umugore […]
Impamvu Tshisekedi ashobora kwemera kugirana ibiganiro na AFC/M23

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara ku wa Kabiri, itariki 11 Werurwe 2025, na Perezidansi ya Angola yerekana ko izavugana “na M23” hagamijwe imishyikirano itaziguye, i Luanda, hagati ya Kinshasa n’uyu mutwe. Intego ya Angola: kugera ku mahoro arambye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Nyuma y’iri tangazo ryatanzwe na Perezida wa Angola, […]
Gén. Makenga yavuze impamvu yatuma M23 ijya gufata Kinshasa

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’umutwe wa M23, Général-Major Sultani Makenga, yatangaje ko inyeshyamba akuriye nta gahunda zifite yo kwigarurira Umujyi wa Kinshasa. Uyu musirikare yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana n’umushakashatsi Alain Destexhe wabaye Senateri mu Bubiligi kuva mu 1995 kugeza mu 2011 n’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango MSF (Médecins sans frontières) w’abaganga batagira umupaka. Kuva mu mpera za […]
Eddy Kenzo yasunitse umusirikare wa Special Forces wari uje kumucecekesha

Umuhanzi Eddy Kenzo yasobanuye ku makimbirane yabaye hagati ye n’umusirikare wa Special Forces Command (SFC) mu bikorwa byo kwamamaza ishyaka rya NRM mu gace ka Kawempe North. Uyu muhanzi yagaragaye asunika uwo musirikare wari ku rubyiniro, ibintu byatumye benshi babyibazaho ku mbuga nkoranyambaga. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Kenzo yavuze ko yakoze ibyo kuko uwo musirikare […]
Perezida Ruto yabaye iciro ry’imigani azira capati

Perezida William Samoei Ruto wa Kenya akomeje guhabwa urw’amenyo n’abaturage be, nyuma yo gutanga isezerano ryo kugura imashini izajya ikora Capati miliyoni ku munsi. Ruto umaze iminsi mu rugendo rugamije kureba ibikorwa by’iterambere bimaze kugerwaho mu mujyi wa Nairobi, yatanze ririya sezerano ubwo yari mu Ishuri Rikuru rya St. Teresa Girls Secondary School riherereye mu […]
Ronaldo yikuye mu matora ya perezida wa CBF

Ronaldo de Lima wabaye icyamamare mu mupira w’amaguru muri Brazil, yatangaje ko yikuye mu matora ya perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Brazil (CBF), yari ateganyijwe mu mwaka wa 2026. Uyu wahoze ari rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Brazil, wahesheje igihugu cye ibikombe by’isi bibiri (1994 na 2002), yari yiyemeje guhatana na perezida uriho ubu, Ednaldo Rodrigues. […]
Kinshasa: Urubanza rwa ba ofisiye bahunze urugamba i Goma na Bukavu ruraca kuri televiziyo

Minisitiri w’Ubutabera wa Congo, Constant Mutamba, yatangaje ko kuri uyu wa Kane, itariki ya 13 Werurwe 2025, imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, hatangira urubanza rw’abasirikare bakuru ba FARDC, Ingabo z’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Abo basirikare bo ku rwego rwa ba ofisiye bakuru barashinjwa “kuba barataye ibirindiro byabo bahanganye n’umwanzi, bagasiga intwaro, amasasu, […]