FDLR na Wazalendo binjiye ku butaka bw’u Rwanda – Guverineri Ntibitura

Ubwo Guverineri w’intara y’iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yari mu ruzinduko rw’akazi mu karere ka Rutsiro, yahishuye ko abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba urwanya Leta y’u Rwanda (FDLR) babarizwa mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo bafatanyije na Wazalendo hari abinjiye ku butaka bw’u Rwanda, aboneraho gusaba abaturage gutangiora amakuru ku gihe bagatabwa muri yombi. Ibi yabigarutseho […]
M23 yafashe mpiri Ofisiye mukuru w’Umurundi

Umutwe wa M23 wafatiye mu mirwano ikomeje kubera muri Kivu y’Amajyepfo Major Ndikumana Claude wo mu ngabo z’u Burundi. Amakuru avuga ko uyu musirikare wo ku rwego rwa Ofisiye mukuru yafashwe ku wa Kabiri w’iki cyumweru, ubwo M23 n’ingabo zirimo iz’u Burundi barimo barwanira i Kaziba ho muri Teritwari ya Walungu. Major Ndikumana yabarizwaga muri […]
Abadepite batabarije itangazamakuru nyarwanda ryatereranwe

Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburinganire bw’Abagabo n’Abagore mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda, batabarije itangazamakuru nyarwanda ritagira uwo kurireberera. Babigarutseho kuri uyu wa 12 Werurwe ubwo bagiranaga ikiganiro na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Mugenzi Patrice, ku bibazo bireba Minisiteri ayobora biri muri raporo y’Ibikorwa by’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) by’umwaka wa 2023-2024. Abadepite bagaragaje ko itangazamakuru ryatereranwe, […]
Paris: UNICEF yitandukanyije n’igitaramo Gims ateganya ku itariki ya 7 Mata niba kitimuwe

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) ryasabye abateguye igitaramo cy’umuhanzi w’Umunyekongo, ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa kizabera i Paris ku itariki ya 7 Mata kukimura kuko itariki ihuye n’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, nk’uko umuvugizi yabitangarije ikinyamakuru The New Times. Abateguye iki gitaramo cy’umuhanzi Maitre Gims bari biyemeje gutanga […]
Guhishira ingengabitekerezo ya Jenoside ni nko kwicarira umuriro: RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwasabye Abaturarwanda umusanzu mu gukumira ibyaha bitandukanye, by’umwihariko icy’ingengabitekerezo ya Jenoside; kuko kugihishira ari nko kwicarira umuriro kandi ubizi neza ushobora kukotsa. Ni ubusabe RIB yatanze, mu bukangurambaga bwo gukumira ibyaha imaze iminsi ikorera mu bice bitandukanye by’igihugu. Ku wa Kabiri tariki ya 11 Werurwe ubwo bukangurambaga RIB yabukomereje mu murenge […]
Intumwa za Leta ya Kinshasa n’iza AFC/M23 zizahurira i Luanda kuwa 18 Werurwe

Intumwa za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) na M23 zizatangira imishyikirano y’amahoro itaziguye ku itariki ya 18 Werurwe, mu mujyi wa Luanda. Aya makuru yemejwe n’ingoro ya perezida wa Angola kuri uyu wa Gatatu, itariki 12 Werurwe 2025. Ku wa Kabiri, itariki 11 Werurwe , Perezida wa Angola, João Lourenço, mu nama yagiranye na […]
AFC/M23 yateye utwatsi ibirego bya HRW yatangiye kubashinja ibyaha by’intambara

Ihuriro AFC/M23 ryahakanye ryivuye inyuma ibirego bya Human Rights Watch bibashinja kwica no gutoteza impirimbanyi z’uburenganzira bwa Muntu n’abanyamakuru mu bice yigaruriye muri Kivu zombi. Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, mu itangazo ryabo yavuze ko itangazo rya HRW ari “uburyo bwo gukwiza impuha, kuyobya rubanda, mu gukorera inyungu z’ubutegetsi bwa Kinshasa.” Yagize ati: “Umuryango wacu […]