FDLR ntishobora kutunesha: Gén. Makenga

Gén. Sultani Makenga ukuriye ishami rya gisirikare mu mutwe wa M23, yatangaje ko FDLR idashobora kubaneshwa n’ubwo yahawe intwaro nyinshi na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC ndetse akanayishyira mu mutwe w’ingabo zishinzwe kumurinda. FDLR igizwe n’abiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, iri mu bagize ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira […]
RDC: Amasosiyete yacukuraga amabuye y’agaciro muri Walikale yatangiye guhunga

Nyuma y’aho inyeshyamba za M23 zikomeje kwinjira muri Walikale, ikgo cya Alphamin Bisie Mining cyahacukuraga amabuye y’agaciro, cyahagaritse ibikorwa byacyo kandi kimura abakozi bacyo. Itangazo ryacyo rigira riti: “Turabamenyesha ko, kubera impamvu zikomeye n’umutekano, ibikorwa byose kuri iki kirombe birahagarikwa guhera kuri uyu wa Gatanu kugeza igihe hazatangwa amabwiriza mashya”. Iki kigo gikomeza kivuga ko […]
Itangazamakuru ryo mu Rwanda ribayeho nk’imfubyi: KNC

Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburinganire bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, basabye Urwego Ngenzuramikorere (RURA) kugira icyo rukora ku kibazo cy’ibiciro by’ubukode bw’iminara ikoreshwa n’amaradiyo bivugwa ko bihenze bityo bikagora ibitangazamakuru bito. Bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda bivuga ko gukodesha iminara isakaza amajwi bihenda cyane, ibituma amaradiyo amwe adashobora gukomeza gukora. Bamwe […]
Kinshasa: Umuganda “Salongo” wagizwe itegeko buri wa Gatandatu

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatatu, itariki ya 12 Werurwe, minisiteri y’ibidukikije,gusukura no gutaka Umujyi wa Kinshasa yemeje ko ibikorwa by’umuganda bizwi ku izina rya “Salongo”, byabaye itegeko buri wa Gatandatu guhera saa mbiri za mu gitondo kugeza saa 11h00 mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Iki cyemezo kigamije […]
Impamvu Tshisekedi avuga ko M23 ari ‘ibipupe bikoreshwa n’u Rwanda’ mu mboni za Gén. Makenga

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’umutwe wa M23, Gén. Sultani Makenga, yagaragaje ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitirira u Rwanda ibibazo by’umutwe wa M23 aruhora no kuba rugerageza kugaragariza Isi impamvu urwana. Tshisekedi inshuro nyinshi yakunze kugaragaza ko nta M23 ibaho, ko ahubwo abitwa ko bagize uyu mutwe ari abakoreshwa n’u […]
Abasenateri bavuye mu Rwanda baganiriye n’abahagarariye Abanyarwanda baba muri Finland

Itsinda ry’Abasenateri bari mu ruzinduko mu bihugu by’Uburayi bw’Amajyaruguru rigizwe na, Usta Kayitesi, Rugira Amandin, Evode Uwizeyimana na Bibiane Gahamanyi baherekejwe na Ambasaderi Diane Gashumba, bahuye n’abahagarariye Abanyarwanda batuye mu gihugu cya Finland baganira ku iterambere ry’u Rwanda. Babashishikarije gukomera ku muco wabo no gushyira hamwe, bashima ibikorwa bibahuza nk’itorero ryo kwiga ururimi, umuco harimo […]
Mu Rwanda hagiye gutangizwa ishuri ryigisha kurwanya ibitero by’ikoranabuhanga

Minisitiri w’ikoranabuhanga no guhanga udushya, Paula Ingabire, avuga ko u Rwanda rugiye gushinga ishuri ry’umutekano wo kuri interineti rigamije kongera ingufu mu gukumira iterabwoba rishingiye ku ikoranabuhanga, aho biteganijwe kuryubaka bizarangira muri uyu mwaka. Minisitiri Ingabire yabivuze bwo yaganiraga n’abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, ku wa Kane, itariki ya 13 Werurwe 2025, […]
Amerika: Abacamanza bategetse White House gusubiza mu kazi abakozi birukanwe

Kuri uyu wa Kane, itariki 13 Werurwe, abacamanza babiri bategetse ubuyobozi bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, gusubiza mu kazi abakozi babarirwa mu bihumbi babuze akazi mu iyirukanwa mu kivunge ry’abakozi mu bigo byinshi bya leta. Abacamanza ku rwego rwa leta, umwe wo muri Leta ya Maryland n’undi wo muri California, […]
Abajenerali 5 FARDC barimo abaminuje mu Burayi bakurikiranweho guhunga urugamba

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, abajenerali batanu mu gisirikare n’igipolisi batangiye kuburanishwa guhera kuri uyu wa Kane imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kinshasa bazira guhunga igihe inyeshyamba za M23 zafataga Umujyi wa Goma mu burasirazuba bw’igihugu. Guverineri wungirije w’umupolisi wa Kivu y’Amajyaruguru, abayobozi babiri b’ingabo na babiri b’abapolisi, komanda w’umutwe wa gisirikare n’umujyanama […]
U Rwanda rwishyize mu mwambaro wa Thomas wo muri Bibiliya

Leta y’u Rwanda yatangaje ko izemera ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izajya mu mishyikirano n’umutwe wa M23 ari uko ibibonye, bijyanye no kuba ari kenshi Perezida Félix Antoine Tshisekedi yagiye atanga amasezerano ariko akanga kuyashyira mu bikorwa. Ku wa Kabiri tariki ya 11 Gashyantare ni bwo Perezidansi ya Angola yatangaje ko RDC yemeye kujya […]